Abarwaye indwara idakira itanafite urukingo baryamana n’abo bahuje bari kwanga kujya kwivuza batinya gufungwa

Impungenge zikomeje kwiyongera mu nzego z’ubuzima muri Sénégal nyuma y’uko hagaragaye ko umubare w’abarwayi ba Virusi itera SIDA batitabira gahunda yo gufata imiti ugenda wiyongera, ahanini bitewe n’ubwoba bwo gutahurwa no gufungwa bazira kuryamana n’abo bahuje ibitsina.

Ibi bibaye nyuma y’uko Sénégal ishyizeho amategeko akakaye agena ibihano ku baryamana bahuje igitsina, aho uwabihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 10, akanasabwa gutanga ihazabu igera ku bihumbi 18 by’amadolari ya Amerika.

Iryo tegeko ryakurikiwe n’imyigaragambyo n’ibikorwa byo gufata abantu benshi, aho abarenga 80 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho cyangwa bashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iyo myitwarire ndetse no kuyishyigikira.

Mu bafashwe harimo kandi abashinjwaga kwanduza abandi SIDA, ibintu byatumye bamwe mu basanzwe bafite ubu burwayi barushaho kugira ubwoba.

Ibyo byatumye hari abatangiye kwirinda kujya kwa muganga gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi, kugira ngo badahura n’ingaruka z’amategeko cyangwa ngo batangazwe mu ruhame.

Dr Safiatou Thiam, wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima ubu akaba ayobora Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Sida muri Sénégal, yagaragaje ko iki kibazo cyafashe indi ntera nyuma y’uko hari ibinyamakuru byatangaje amazina y’abantu bafunzwe ndetse bikagaragaza n’uko bahagaze ku bijyanye n’uburwayi bwa SIDA.

Uyu muyobozi yavuze ko ibi byagize uruhare rukomeye mu gutuma abarwayi batakaza icyizere cyo kwitabira ubuvuzi.

Yagize ati “Dufite ubwoba kandi nk’uko byagaragaye ibi bintu byo gufunga abantu bigiye gusubiza inyuma akazi kacu.”

Yongeyeho ko iyo abantu batinya kwivuza bishobora guteza ikibazo gikomeye mu guhangana n’ikwirakwira ry’iyi virusi.

Iki kibazo kije cyiyongera ku yindi mibare ihangayikishije, aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya Sida (UNAIDS) riherutse gushyira Sénégal mu bihugu bifite umubare munini w’abandura ubwandu bushya bwa SIDA.

Ibi byerekana ko nubwo hari intambwe zari zaratewe mu kurwanya iki cyorezo, politiki n’amategeko bimwe bishobora kuba bitangiye kubisubiza inyuma.

Abasesenguzi mu by’ubuzima rusange bagaragaza ko gutsikamira amatsinda amwe y’abantu bishobora gutuma ibikorwa byo kurwanya SIDA bidindira, kuko abo bireba bahitamo kwihisha aho gushaka ubuvuzi.

Basaba ko hashyirwaho uburyo bwo kurinda ibanga ry’abarwayi no kubaha uburenganzira bwabo, kugira ngo barusheho kwitabira serivisi z’ubuzima nta bwoba.

Mu gihe Sénégal ikomeje guhangana n’iki kibazo, haribazwa niba izashobora guhuza amategeko yayo n’ingamba z’ubuzima rusange, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya SIDA no kurengera ubuzima bw’abaturage bose batavangura.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui