Impinduka zikomeye mu murongo wa politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje kugaragara nyuma y’icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila Kabange, mu gihe ishyaka riri ku butegetsi rya UDPS ryamaze gutangaza imyigaragambyo yo kubishyigikira, ibintu byafunguye urundi rwego rw’impaka mu gihugu no mu karere.
Ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko yafatiye ibihano Kabila, imushinja “ubufasha aha ihuriro AFC/M23”, inemeza ko imitungo ye yose ishobora kuba iri muri Amerika, yaba iye bwitei cyangwa iyanditse mu buryo bw’imari nka konti za banki, igomba gufatirwa.
Iki cyemezo cyafashwe mu gihe Amerika ivuga ko ishaka amahoro arambye mu karere, ariko igakomeza kunengwa kubogamira ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Joseph Kabila, wigeze kuyobora RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ntiyigeze yemera ibyo ashinjwa. Yagaragaje ko kuba aherutse kwimukira mu mujyi wa Goma bidafitanye isano n’imikoranire n’ihuriro AFC/M23, asobanura ko afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka nk’Umunye-Congo, kandi ko afite umutungo yahaguze mu myaka ishize.
Yavuze ko yagarutse mu gihugu agamije gukurikirana ibibazo byugarije RDC no gutanga umusanzu mu kubishakira ibisubizo, anashinga ihuriro rya politiki ‘Sauvons la RDC’ rizamufasha gushyira mu bikorwa gahunda ze.
Gusa kuba ari mu burasirazuba bw’igihugu bifitanye isano n’umutekano we, kuko atashoboraga kuba mu bice bigenzurwa na Leta, nyuma y’uko muri Nzeri 2025 urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa rumukatiye igihano cy’urupfu, ibintu byakajije umwuka mubi hagati ye n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.
Mu gihe impaka ku bihano bya Amerika zikomeje, ishyaka UDPS rya Perezida Tshisekedi ryatangaje ko riteganya imyigaragambyo izabera i Kinshasa ku wa Gatandatu tariki ya 02 Gicurasi 2026. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwavuze ko iyi myigaragambyo igamije gushyigikira icyemezo cya Amerika, cyafashwe n’ubutegetsi bwa Donald Trump, aho Kabila ashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
UDPS ivuga ko ibihano byafatiwe Kabila ari intambwe igamije kugaragaza ukuri ku bibazo by’umutekano muke bimaze igihe, aho ingabo za Leta zihanganye n’ihuriro AFC/M23.
Iri shyaka ryagaragaje ko iyi myigaragambyo igamije “kugaragaza ko abaturage bashyigikiye ingamba mpuzamahanga zifasha kugarura amahoro”, “gusaba ubutabera ku bantu bose bashinjwa kugira uruhare mu bibazo by’umutekano” ndetse no “kwerekana ko ubutegetsi buriho bushyize imbere amahoro n’umutekano w’igihugu”.
Icyakora, iki cyemezo cyateje impaka ndende mu gihugu imbere no hanze yacyo. Hari abayishyigikiye bavuga ko ari intambwe ishobora gufasha gukemura ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi, mu gihe abandi babona ko gishobora kurushaho gukaza umwuka mubi hagati y’imitwe ya politiki n’impande zihanganye.
Ibi bibaye mu gihe Amerika imaze igihe yivuga nk’umuhuza ushaka amahoro mu karere, cyane kuva mu ntangiriro za 2025, ubwo yahuzaga RDC n’u Rwanda mu masezerano y’amahoro yasinywe muri Kamena no mu Ukuboza uwo mwaka.
Aya masezerano yateganyaga gusenya umutwe wa FDLR mu minsi 90 no gukuraho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda, ariko kugeza ubu ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.
Nubwo hari ibimenyetso byagiye bigaragaza ko Leta ya RDC ikomeje gufasha FDLR, Amerika yakomeje kubyirengagiza, ahubwo ishyira igitutu ku Rwanda, irusaba gukuraho ingamba z’ubwirinzi. Ibi byanagaragaye muri Werurwe 2026, ubwo yafatiraga ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, Amerika ikomeje kunenga ihuriro AFC/M23, irishinja guhungabanya umutekano wa RDC, nubwo idakunze kuvuga ku bitero bya drones bivugwa ko bikorwa n’ingabo za Leta ya RDC mu bice nka Minembwe na Masisi.
Ibi bitero byavuzweho cyane nyuma y’aho byahitanye Lt Col Willy Ngoma, wahoze ari umuvugizi wa AFC/M23 mu rwego rwa gisirikare, wiciwe i Rubaya muri Gashyantare 2026, ndetse n’Umufaransakazi Karine Buisset wakoraga ibikorwa by’ubutabazi, wiciwe i Goma muri Werurwe 2026.
AFC/M23 yakomeje kunenga guceceka k’umuryango mpuzamahanga kuri ibi bikorwa, igaragaza ko iyo yirwanaho ihita inengwa, mu gihe ibikorwa by’ingabo za Leta bidahabwa agaciro kangana. Iri huriro ryavuze ko “rizakomeza gushyira mu bikorwa inshingano zaryo zirimo kurinda abasivili no kwirwanaho”.
Mu gihugu imbere, igitutu gikomeje kwiyongera ku butegetsi bwa Perezida Tshisekedi, busabwa gutanga ibisubizo bifatika ku mutekano wo mu burasirazuba bwa RDC, aho intambara n’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abaturage n’ubukungu bw’igihugu.
Abakurikiranira hafi politiki ya RDC bagaragaza ko imyigaragambyo yatangajwe na UDPS ishobora kongera ubushyamirane hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’ababurwanya, cyane ko ikibazo cya Kabila gikomeje kuba intandaro y’amacakubiri akomeye.
Hari impungenge ko ibi bishobora kurushaho gukaza umwuka mubi mu gihe igihugu gikomeje gushaka ibisubizo ku bibazo by’umutekano n’imiyoborere.
Uko bigaragara, ibihano bya Amerika kuri Kabila ntibyahinduye gusa isura ya politiki mpuzamahanga ku kibazo cya RDC, ahubwo byanabaye intandaro y’indi ntambara ya politiki imbere mu gihugu, aho buri ruhande rushaka kugaragaza ko rufite ukuri, mu gihe amahoro arambye agikomeje kuba inzozi ku baturage benshi bo mu burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

