Havutse umwuka mubi imbere muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yacitsemo ibice

Amashyaka ya politiki n’abayagize mu nzego z’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje kugaragaza kutavuga rumwe gukomeye, mu gihe ibibazo by’umutekano n’imiyoborere bikomeje kuba urusobe, bikaba byarushijeho kugaragarira mu mpaka ziherutse kubera mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ku wa Gatatu, tariki ya 29 Mata 2026, ni bwo Inteko Ishinga Amategeko yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro icyifuzo cyari cyatanzwe na Depite Laddy Yangotikala Senga, uhagarariye Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Icyo cyifuzo cyari kigamije gukura ku mwanya Minisitiri w’Intebe wungirije ushinzwe umutekano mu gihugu, Jacquemain Shabani, kubera ibyo bamwe mu badepite bavugaga ko ari imikorere idahwitse muri Minisiteri ayoboye.

Iki cyifuzo cyakuruye impaka ndende kandi zikarishye, aho bamwe mu badepite bagishyigikiye bagaragazaga impamvu zishingiye ku bibazo by’umutekano bikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu, mu gihe abandi bagaragazaga ko uburyo cyateguwemo butujuje ibisabwa n’amategeko.

Mu gihe cyo gusuzuma niba icyo cyifuzo cyakwemerwa ngo kijye mu biganiro byimbitse, Depite Gary Sakata yagaragaje impungenge zikomeye, asaba ko cyahita giteshwa agaciro hatabayeho kugisesengura mu mizi.

Mu magambo ye yagize ati: “iki cyifuzo kirimo amakosa akomeye mu buryo bwacyo, harimo no kuba hari imikono y’abadepite ivugwaho kuba yarabonetse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse hakaba harimo amazina menshi yanditswe nabi.”

Yakomeje atanga ingero zifatika, agira ati: “Imani yanditswe mu mwanya wa Amani, na Pua mu mwanya wa Puwa,” ashimangira ko ibyo ari ibimenyetso bifatika by’uburiganya.

Yavuze ko “ibi ari ibimenyetso bifatika byerekana ko iki cyifuzo cyaranzwe n’uburiganya (fraude), bityo kikaba kidakwiye no kwakirwa ngo kijye mu biganiro byimbitse.”

Ibi byahise biha imbaraga uruhande rushyigikiye ubutegetsi buriho, rwifashishije izo mpamvu zishingiye ku mategeko n’imyitwarire, kugira ngo icyo cyifuzo gihagarikwe kitaragera ku rwego rwo kuganirwaho mu mizi. Icyemezo cyo kugitesha agaciro cyafashwe hashingiwe ku miterere yacyo, bituma kidakomeza mu zindi nzego z’Inteko.

Icyo cyemezo cyatumye Minisitiri Jacquemain Shabani akomeza inshingano ze nta nkomyi, nubwo ibibazo byari byatumye atungwa agatoki bitakemutse burundu.

Abasesenguzi ba politiki bagaragaza ko n’ubwo icyo cyifuzo cyahagaritswe, impaka zishingiye ku mutekano n’imiyoborere zishobora gukomeza mu buryo butandukanye, haba mu Nteko cyangwa hanze yayo.

Hari abadepite bavuga ko amakosa yagaragajwe ari yo yatumye icyifuzo giteshwa agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe abandi bakeka ko hashobora kuba hari inyungu za politiki ziri inyuma y’icyo cyemezo.

Ibi bituma hibazwa niba koko amategeko yubahirijwe gusa, cyangwa niba yarakoreshejwe nk’intwaro yo gukumira igikorwa cya politiki cyashoboraga guhungabanya ubutegetsi buriho.

Ibi bibaye mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano mu bice bitandukanye, aho abaturage bakomeje gusaba impinduka zifatika mu miyoborere n’imicungire y’umutekano. Abasesenguzi bagaragaza ko amakimbirane nk’aya mu nzego zifata ibyemezo ashobora kurushaho kudindiza ibisubizo by’ibi bibazo.

Uko bigaragara, politiki ya RDC ikomeje kuba urubuga rw’ihangana rikomeye hagati y’impande zitavuga rumwe, aho amagambo akakaye, ibirego by’uburiganya n’amayeri ya politiki bikomeje gufata intera.

Ibi byose bishyira igihugu mu bihe bigoye, aho ubuyobozi busabwa kugaragaza ubushobozi bwo guhuza impande zitandukanye no gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo byugarije igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui