Urukiko rwakatiye uwishe abanyeshuri bane mu rubanza rwasize amarira menshi n’amasomo akomeye

Urukiko Rukuru rw’i Kampala muri Uganda rwafashe umwanzuro ukomeye mu rubanza rwari rumaze iminsi rukurikiranywe n’abaturage benshi, rukatira igihano cy’urupfu Christopher Okello Onyum, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana bane b’incuke abateye ibyuma.

Iki cyaha cyabaye ku wa 2 Mata 2026, ubwo uyu mugabo yinjiraga mu ishuri ry’incuke rya Ggaba Early Childhood Development Centre riherereye mu murwa mukuru Kampala.

Yagezeyo yiyise umubyeyi ushaka kwandikisha umwana, ariko mu buryo butunguranye yibasira abana bari mu mikino, abicisha ibyuma mu buryo bwateye ubwoba.

Icyo gikorwa cyahise gihungabanya umutekano w’aho hantu ndetse gitera agahinda gakomeye imiryango y’abana bishwe n’Abagande muri rusange, ndetse n’abatuye mu bindi bihugu.

Abaturage benshi bagaragaje uburakari bukomeye, bamwe bagerageza kwihorera, ariko inzego z’umutekano zirimo abapolisi n’abasirikare zihutira kuhagera zitabara uwo mugabo, zimujyana mu maboko y’ubutabera.

Urubanza rwamaze iminsi ruburanishwa, rugaragaramo impaka zikomeye hagati y’Ubushinjacyaha n’uregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Okello yakoze iki cyaha agamije “kubatangaho igitambo kugira ngo abone ubutunzi,” ndetse bunagaragaza ko afite n’ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku rundi ruhande, Okello Onyum yaburanye ahakana ibyo aregwa, avuga ko nta ruhare afite muri ubwo bwicanyi.

Mu gusoma umwanzuro w’urukiko ku wa 30 Mata 2026, umucamanza Alice Komuhangi yagarutse ku buremere bw’icyaha, agaragaza ko nubwo amategeko ya Uganda ateganya igifungo kirekire cy’imyaka 35 ku byaha by’ubwicanyi, uburemere n’ubugome bw’ibyakozwe byasabaga igihano kirenzeho.

Yavuze ko igihano cy’urupfu “gitanzwe kugira ngo kibere isomo abandi bashobora gutekereza gukora icyaha nk’iki.”

Ibi byagaragaje ko urukiko rwashakaga gutanga ubutumwa bukomeye bwo gukumira ibyaha nk’ibi mu gihe kizaza.

Nubwo igihano cy’urupfu kigiteganywa n’amategeko ya Uganda, hashize imyaka myinshi kidashyirwa mu bikorwa. Amateka agaragaza ko giheruka gushyirwa mu bikorwa mu 2005 n’urukiko rwa gisirikare, mu gihe ku basivile giheruka mu 1999 ubwo abantu 28 bamanikwaga.

Iki cyemezo cy’urukiko cyakiriwe mu buryo butandukanye: bamwe mu baturage bagaragaje ko ubutabera bwakozwe, mu gihe abandi bagaragaje impungenge ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu n’ingaruka zacyo.

Icyakora, igihari ni uko uru rubanza rwongeye kugaragaza ikibazo gikomeye cy’umutekano w’abana mu bigo by’amashuri, ndetse rugarura impaka ku ikoreshwa ry’igihano cy’urupfu mu rwego rwo guhana ibyaha bikomeye.

Mu gihe imiryango yabuze ababo ikomeje kubabara, iki cyemezo cy’urukiko gisigira Uganda n’isi yose amasomo akomeye ku bijyanye no kurinda abana, gukaza umutekano no guhangana n’ibyaha by’ubugome bukabije.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui