Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, uherereye mu Karere ka Nyarugenge, Hategekimana Silas, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa ndetse no kumena ibanga ry’akazi.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye byo mu mwaka wa 2023 na 2024, Hategekimana yakiriye amafaranga yatangwaga na Rubazinda Callixte, uyobora kompanyi yitwa Calliane Company Ltd.
Ayo mafaranga bivugwa ko yatangwaga agamije kumuhesha ubufasha bwo gukomeza ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, adafite uruhushya rubimwemerera.
Amakuru yatangajwe na RIB agaragaza ko atari ukwakira amafaranga gusa, ahubwo Hategekimana yanakomeje gutanga amakuru y’ibanga ku buryo Rubazinda yaburirwaga mbere y’igihe igihe hari ibikorwa by’ubugenzuzi cyangwa ibyari kumufatira mu byaha akekwaho.
Ibi ngo byatumaga akomeza ibikorwa bye adahagaritswe, bigira ingaruka ku micungire y’umutekano n’umutungo kamere w’igihugu.
Rubazinda Callixte nawe yamaze gutabwa muri yombi, akurikiranywe nk’umufatanyacyaha muri iki cyaha cya ruswa, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bashobora kuba baragize uruhare muri ibi bikorwa.
RIB yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko ibyaha bya ruswa bidashobora kwihanganirwa, ishimangira ko “ruswa idasaza” kandi ko izakomeza gukurikiranwa aho igaragaye hose.
Yanashishikarije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bakekaho ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo, hagamijwe kurwanya no gukumira bene ibi bikorwa bibangamira iterambere n’ubutabera.
Ifungwa ry’uyu muyobozi ryongeye kugaragaza ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ziri maso, ndetse ko nta rwego na rumwe rudakurikiranwa mu gihe hagaragaye ibikorwa binyuranyije n’amategeko, byaba bikozwe n’abayobozi cyangwa abaturage basanzwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

