Maj. Gen Nkubito: “Iyo Habyarimana adapfa twese yari kutwica”.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Commune-Rouge mu karere ka Rubavu, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj. Gen Nkubito Eugene, yagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, agaragaza uruhare rukomeye rwa Habyarimana Juvenal mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa.

Yavuze ko amateka agaragaza neza ko Jenoside itari igikorwa cyabaye mu kanya gato cyangwa cyatewe n’impamvu imwe, ahubwo ko yari umugambi wateguwe igihe kirekire, ugashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwari buriho icyo gihe.

Nkubito yasobanuye ko ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi mu 1973 abuhiritseho Kayibanda Gregoire, yavuze ko aje kuzana ubumwe, amahoro n’amajyambere, ariko ko ibyo byahise bihinduka amagambo gusa.

Yagize ati: “Mu 1973 Habyarimana yafashe ubutegetsi avuga ko aje kunga Abanyarwanda, ariko mu by’ukuri yahise atangira gushyira mu bikorwa politiki y’ivangura rikomeye cyane cyane mu mashuri no mu kazi.”

Yakomeje asobanura ko mu mashuri hashyizweho politiki yiswe iringaniza, igamije kugabanya umubare w’Abatutsi bigaga, bikabima amahirwe angana n’ay’abandi.

Ibi byajyanaga n’imvugo zibatesha agaciro, aho bitwaga amazina nk’“inyenzi” n’“inzoka,” ibintu byakomeje gushinga imizi mu mitekerereze y’abaturage.

Nkubito yagaragaje ko iri vangura ryubakiye ku bikorwa by’ubwicanyi n’itotezwa byari byaratangiye mu gihe cya Kayibanda mu myaka ya 1959 na 1962, rikaza gukomeza gukura kugeza ribyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yibukije kandi ko mu 1990, ubwo ingabo za RPA zatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, ubutegetsi bwa Habyarimana bwahise butangira kwibasira Abatutsi, cyane cyane mu bice bya Bigogwe, Ngororero na Kibirira, aho benshi bishwe abandi bagafungwa cyangwa bagatotezwa bikomeye.

Ati: “Mu 1990 ibintu byabaye bibi kurushaho. Abatutsi batangiye kwicwa ku mugaragaro, abandi barafungwa, barakubitwa, bagirirwa nabi mu gihugu hose.”

Mu 1991, ubwo politiki y’amashyaka menshi yemerwaga mu Rwanda, Habyarimana yemeye ko RPF-Inkotanyi igizwe n’Abanyarwanda ndetse anemera kujya mu mishyikirano yabereye i Arusha muri Tanzania.

Icyakora, Nkubito yavuze ko ibi byakorwaga mu gihe ubutegetsi bwe bwari bukomeje gutegura Jenoside mu ibanga.

Yagize ati: “N’iyo Habyarimana adapfa, yateguraga Jenoside. Habyarimana watozaga interahamwe yatozaga iz’iki? Yaguze imihoro na ba Kabuga [Felicien], iyo mihoro yari iy’iki?”

Nkubito yagaragaje ko imyiteguro ya Jenoside yari igeze kure cyane, ku buryo n’iyo Habyarimana aza gukomeza kubaho, Jenoside yari gukorwa ku rwego rukabije kurushaho.

Ati: “Habyarimana iyo adapfa yari gukora Jenoside nabi cyane ahubwo. Yari gukora Jenoside ahubwo n’abarokotse bashoboraga kutaboneka. Twese yari kutwica. Bari kugira gutya wenda bashyizeho Guverinoma y’inzibacyuho bakazana izo ngabo (iza Ex-FAR na RPA) bakazivanga, bagacyura izo mpunzi, bagafunga imipaka.”

Yongeyeho ko hari imigambi yo kwimura abaturage no kubashyira mu bice bitari bituwe mbere, bigamije koroshya umugambi wo kurimbura Abatutsi burundu.

Ati: “Yari yaragiye atuza abaturage ahantu hatari hatuwe kera, agotagota mu Bugesera, aragotagota hariya hose na za Kagitumba; twasanze nta bantu bahatuye. Bari baramaze kugenda bagotagota ahantu hose, bivuze ngo yashakaga kugira gutya akarangiza.”

Nkubito yashimangiye ko abateguye Jenoside bari bafite umugambi wo kutazigera basiga umututsi n’umwe uzarokoka ngo azavuge ibyabaye.

Ati: “Abateguye Jenoside ntibashakaga ko hagira n’umwe urokoka ngo azavuge inkuru.”

Yanahakanye abavuga ko Jenoside yatewe n’iraswa ry’indege ya Habyarimana, agaragaza ko iyo biza kuba ari byo, ingabo ze zari guhita zijya kurwana n’Inkotanyi aho kwibasira abaturage.

Ati: “Iyo Jenoside iza kuba yaratewe n’iraswa ry’indege, ingabo za Habyarimana zari kujya kurwana n’Inkotanyi zashinjwaga kuyirasa aho kujya mu baturage.”

Ibi byose byagarutsweho mu gihe Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hibandwa ku gusigasira amateka no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui