Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kwibutsa Abaturarwanda ko kwitaba ubugenzacyaha igihe bahamagawe ku mpamvu z’iperereza atari amahitamo, ahubwo ari inshingano iteganywa n’amategeko, rukanaburira ababyanga ko bashobora kuzanwa ku gahato.
Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, wasobanuye ko mu mikorere isanzwe y’iperereza, ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha buhamagaza abantu batandukanye hagamijwe gukusanya amakuru afasha kumenya ukuri ku cyaha cyakozwe.
Yavuze ko umuntu wese ashobora guhamagazwa, yaba ukekwaho icyaha, umutangabuhamya cyangwa undi wese ushobora kuba afite amakuru yafasha mu iperereza.
Dr Murangira yavuze ko “mu gihe Umugenzacyaha ahamagaje umwe muri abo bantu ku bw’impamvu z’iperereza itegeko rivuga ko ategetswe kumwitaba.”
Yasobanuye ko ibi bishingira ku itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, cyane cyane mu ngingo ya 20, igaragaza ko umuntu uhamagawe n’Umugenzacyaha ategetswe kumwitaba, kandi mu gihe atabyubahirije ashobora kuzanwa ku gahato hakoreshejwe urwandiko rwanditswe n’Umushinjacyaha.
Iri tegeko risobanura kandi uburyo bwo guhamagaza umuntu, haba hakoreshejwe inyandiko imutumira cyangwa urwandiko ruhamagaza.
Ingingo ya 29 igaragaza ko urwandiko ruhamagaza ari ubutumire bwanditse buhawe umuntu kugira ngo azitabe ku itariki n’isaha byagenwe, kandi bushobora no koherezwa hifashishijwe ikoranabuhanga igihe bishoboka.
Nanone, ingingo ya 30 ivuga ku rwandiko rutumira, isobanura ko ari inyandiko isaba uwahamagawe kwitaba ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha, ariko ikibandwaho ari uko rutari urwandiko rwo gufata cyangwa gufunga, ahubwo ari ubutumire busaba kwitaba.
Dr Murangira yagaragaje ko n’ubwo amategeko asobanutse, hari bamwe mu bantu bakomeje kwanga kwitaba ubugenzacyaha, bikarangira hafashwe icyemezo cyo kubazana ku gahato.
Yagize ati “rimwe na rimwe usanga hari abantu batumizwa bakanga kwitaba ubugenzacyaha bikaba ngombwa ko ubugenzacyaha bumuzana ku gahato.”
“Bityo ni ngombwa ko buri wese amenya ko kwitaba mu gihe ahamagajwe ku mpamvu z’iperereza ategetswe kwitaba, nk’uko biteganyanywa mu ngingo ya 20 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.”
Ingingo ya 31 y’iri tegeko iteganya urwandiko ruzana umuntu ku gahato, rukaba rutangwa n’Umushinjacyaha, rukagira ingufu za Leta mu kugeza umuntu imbere y’ubugenzacyaha mu gihe yanze kwitaba cyangwa akekwaho icyaha.
Dr Murangira yanagaragaje ko kwitaba ku neza bifitiye inyungu uwahamagawe, kuko bifasha inzego z’ubutabera gukora iperereza mu buryo bworoshye kandi bwihuse, bikanagira uruhare mu cyemezo gifatwa ku ukekwaho icyaha.
Yagize ati “Kwitaba ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha biri mu nyungu z’uwahamagajwe kuko igihe cyose yitabye ku neza nta mananiza byorohereza imigendekere y’iperereza, bityo bikaba byashingirwaho mu bushishozi bw’umugenzacyaha mu gufata umwanzuro wo kuba ukekwa yakurikiranwa adafunzwe cyangwa afunzwe kuko ari bwo buryo butuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye.”
RIB yanagaragaje ko hari imyitwarire igayitse igaragara kuri bamwe mu bantu bahamagawe, irimo kwanga kwakira inzandiko zibatumira, kuzirengagiza cyangwa no kuzirimbura, ibintu ishobora gukururira ababikoze ibihano.
Mu butumwa bwe, Dr Murangira yasoje agira ati “RIB kandi iributsa abantu bose ko ari itegeko atari ubusabe, bityo ko abahamagajwe bajya bitaba nta mananiza.”
Urwego rw’Ubugenzacyaha rwashimangiye ko kubahiriza amategeko ajyanye no kwitaba ubugenzacyaha ari imwe mu nkingi z’ubutabera bukora neza, rusaba buri wese kubyubahiriza mu rwego rwo gufasha iperereza kugenda neza no kurinda ko amategeko ahonyorwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

