Abaturage barashwe, Leta irahakana: urujijo ku bwicanyi bwabereye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi

Ku wa 29 Mata 2026, mu gace ka Mparamirundi gaherereye muri Komini Kayanza, Intara ya Butanyerera mu gihugu cy’u Burundi, havuzwe inkuru ikomeye yateje impaka n’urujijo, aho bivugwa ko Polisi y’u Burundi yarashe abaturage babiri bakekwagaho ubucuruzi bwa magendu, mu gihe ubuyobozi bwo hejuru bwo bukomeje kubihakana bwivuye inyuma.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko mu gitondo cyo kuri uwo munsi, abapolisi bafashe abantu bane bakekwagaho kugerageza kwinjiza ikawa mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, mu gihe umupaka uhuza ibi bihugu umaze imyaka ibiri ufunze.

Abo bantu ngo bari bafite hagati y’ibilo 40 na 60 by’ikawa, bigaragara ko byari bigenewe kwambutswa mu buryo bwa magendu.

Abo bafashwe bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Mparamirundi, aho amakuru amwe avuga ko babiri muri bo bahise baraswa, bagahita bapfa. Bivugwa ko iryo raswa ryakozwe hashingiwe ku itegeko ry’umuyobozi wa sitasiyo uzwi ku izina rya Franck.

Hari amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga zitandukanye, arimo n’ayatangajwe n’urubuga SOS Medias, avuga ko hashobora kuba hari amabwiriza yatanzwe n’inzego zo hejuru muri Leta y’u Burundi, asaba abapolisi bakorera ku mupaka kujya barasa abantu bafatwa bambukana ibicuruzwa mu buryo bwa magendu.

Ku rundi ruhande ariko, Polisi y’u Burundi yahakanye ko hari abaturage bishwe, isobanura ko amasasu yumvikanye muri ako gace yari agamije gutatanya abaturage bari bateye imvururu bashaka ko abatawe muri yombi barekurwa. Nk’uko Polisi ibisobanura, ayo masasu yarashwe mu kirere kugira ngo iturishe rubanda.

Ibi byanashimangiwe na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burundi, yasohoye itangazo rivuga ko amakuru y’urupfu rw’abaturage atari ukuri.

Yagize iti: “Nta muntu wishwe kuri zone Mparamirundi, komine Kayanza, intara ya Butanyerera. Abafatanywe ikawa barimo kwambuka igihugu mu buryo butemewe bazacirwa urubanza ako kanya aho buzakera.”

Nubwo ibyo byatangajwe n’inzego za Leta, amakuru atandukanye aturuka ku baturage bo muri ako gace akomeza kuvuga ibitandukanye n’ibyatangajwe ku mugaragaro.

Hari abemeza ko abo bantu bamaze kuraswa bagahita bashyingurwa mu ibanga, ndetse ngo abapolisi bahawe amabwiriza yo kuvuga ko bakiri muri kasho aho kwemera ko bishwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui