Inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo ikomeje gutera impaka zikomeye nyuma y’uko itsinda ry’abantu biyita Abatowe ritangaje ko ryimitse umuyobozi waryo, bamwe bita Papa abandi bakamwita “Umubyeyi w’Abatowe.”
Iki gikorwa cyatunguranye cyahise gituma ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda butangira iperereza rigamije kumenya ukuri kw’ibiri kuvugwa no gukuraho urujijo mu bakirisitu.
Amashusho yasakaye agaragaza abantu benshi bateraniye hamwe mu muhango bavuga ko ari uwo kwimika uwo muyobozi mushya.
Muri ayo mashusho, Harerimana Faustin ni we ugaragara ahabwa ibimenyetso by’ubuyobozi birimo inkoni, umusaraba na Bibiliya, byasobanuwe nk’ibimenyetso by’ijambo ry’Imana n’ubutumwa bwe.
Harerimana Faustin yavuze ko uwo yita “Umubyeyi w’Abatowe” ari inshingano yahawe, asobanura ko abakirisitu bose babatijwe muri Kiliziya Gatolika ari “abatowe.”
Mu magambo ye, yagize ati: “Impamvu bamwe mu bayobozi ba Kiliziya basa n’aho baturwanya, ntabwo mvuga ko ari bose, uyu murimo ni bo bakagombye kubikora. Bakavuga bati abakirisitu umwambaro twabambitse urasa ute? Ko hari ubukwe bwa Ntama, uje gucyuza ubukwe bwe mu Rwanda?…”
Yakomeje agaragaza ko ibikorwa byabo bigamije gufasha abakirisitu kumenya no gukurikira ubutumwa bwabo, ashimangira ko badahanganye na Kiliziya Gatolika ahubwo bayirimo.
Ati: “Ntabwo turuhira ubusa rero, turi abageni beza biteguye kwimana na kristu, ingoma ye y’urukundo, ubutabera n’amahoro.”
“Muri aka kanya ni ugusabira abavandimwe bacu batari bumva ibyo tuvuga, be kujya baduteranya na Kiliziya. Twebwe ntabwo turwanya kiliziya ahubwo ni twe tuyirimo neza. Ibyo byo twanabyirata rwose.”
Yongeyeho ko niba abakirisitu bose baba nk’Abatowe, igihugu cyagira amahoro arambye.
Ati: “Iyaba abakirisitu bose babaga nk’Abatowe, igihugu cyose cyagira amahoro. Nta muntu watowe wagira nabi, urwo rukundo ndimo mbabwira rugaragarira no mu bikorwa.”
Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, ubuyobozi bwayo ntibwatinze kugira icyo butangaza kuri aya makuru. Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yemeje ko iri tsinda ririmo gukorwaho iperereza kugira ngo hakurweho urujijo.
Mu butumwa bwe bugufi yagize ati: “Turimo turabitohoza ngo turebe icyakorwa, dukureho urujijo.”
Abanyamadini batandukanye bagize icyo bavuga kuri iki kibazo, bagaragaza impungenge n’ibitekerezo bitandukanye.
Padiri Niyonsenga Theophile uri mu butumwa muri Espagne yavuze ko nubwo nta byinshi azi ku Batowe, Kiliziya ikwiye gushishoza ikamenya inkomoko y’ibi bikorwa n’impamvu yabyo. Yagaragaje ko niba ibyo bavuga bishingiye ku mabonekerwa, Kiliziya idashobora kubyemera byoroshye, anaburira ko bishobora kuba ari ubuyobe bukomeye.
Padiri Mundere Dominique, uri kwiga i Roma, na we yagaragaje gutangazwa n’uko iri tsinda rikomeza kwitwikira umutaka wa Kiliziya Gatolika, nyamara ibikorwa byaryo bidahuye n’imyemerere n’amategeko yayo.
Amakuru agaragaza ko iri tsinda ry’Abatowe rifite abayoboke bari mu Rwanda no mu mahanga, ibintu byatumye iki kibazo kirushaho gufata intera ndende mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi byose bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iherutse kwizihiza yubile y’imyaka 125 imaze igeze mu gihugu, aho ifite imbaraga zigaragara mu mibare y’abayoboke n’inzego zayo. Kugeza ubu, ifite paruwasi 236 ziri muri diyosezi icyenda, abakirisitu barenga miliyoni eshanu, abapadiri 1160, abiyeguriye Imana b’igitsina gore 3.884 n’ab’igitsina gabo 445.
Mu gihe iperereza rikomeje, abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyemerere n’imigendekere ya Kiliziya Gatolika bategereje kureba icyemezo kizafatwa n’ubuyobozi bwayo, ndetse n’ingaruka iki kibazo kizagira ku bakirisitu n’uruhare rwa Kiliziya mu mibereho y’abanyarwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp




