Impungenge z’umutekano muke zikomeje kwiyongera mu baturage batuye ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ibikorwa by’abitwaje intwaro bikomeje gutera ubwoba, bigahungabanya ubuzima n’ubukungu bw’ako gace.
Ibi byagarutsweho mu nama y’umutekano yabaye ku wa 28 Mata 2026, yahuje abayobozi n’abaturage bo mu bice birimo Nyabwishenya, Mupaka na Nkuringo mu Karere ka Kisoro.
Abaturage bagaragaje ko bakomeje guhura n’ibibazo byo gushimutwa, kwamburwa no guterwa n’abantu bakekwaho kuba abarwanyi b’umutwe wa FDLR bambuka umupaka baturutse muri RDC.
Rumazimisi Venant, umwe mu baturage bitabiriye iyi nama, yatanze ubuhamya bw’uko umuturanyi we Musekula Jack w’imyaka 57 yashimuswe mu mpera z’icyumweru gishize. Yavuze ko abamushimuse basabye amafaranga menshi kugira ngo bamurekure, mbere yo kugabanya ayo basabaga.
Yagize ati: “Twemeranyije amafaranga ibihumbi 500. Mu gihe twari tugiye kuyatanga, twarahamagawe batubwira ko abaturage bamubonye mu ishyamba ku mupaka wa Congo. Twihutiye kujyayo dusanga agifite imigozi imuboshye ku maboko n’amaguru, amaboko ari inyuma. Yari apfutse umunwa n’ishati ye, amaboko n’amaguru byarabyimbye. Twahise tumujyana kwa muganga.”
Abandi baturage na bo bagaragaje ko ibi bikorwa atari bishya, ahubwo ko byiyongereye mu mezi ashize. Manirunva Valence, uhagarariye abacuruzi bo muri Mupaka, yavuze ko yatewe n’abantu bitwaje intwaro mu rukerera, akabasha kurokoka yihishe.
Yagize ati: “Nari ndyamye, numva ibirenge mu rugo. Hari hafi saa cyenda z’urukerera. Batangiye gukingura urugi ku ngufu, ubwo nahengerezaga mu idirishya, mbona bafite intwaro.”
“Byihuse, nahise nihisha munsi y’igitanda, mpamagara BISO, nandikira ubutumwa umuyobozi wa Polisi ishinzwe kurinda umupaka. Ubwo bumvaga mpamagara, barirutse. Ubwo abashinzwe umutekano bahageraga, bahasanze magazine bataye.”
Uwimana James, ucururiza muri aka gace, na we yavuze ko yatezwe n’abantu bitwaje imbunda bamwambura amafaranga menshi ndetse bakamukubita.
Ati: “Nafunze iduka kare, nashyize ibintu kuri moto nerekeza mu rugo. Ngeze hafi y’inkengero nsanga bariyeri. Nagerageje kuyambuka, mpura n’abantu babiri bafite imbunda, moto iragwa. Undi muntu yaje ankubita imbunda ku gahanga, ndakomereka cyane. Nagerageje kwiruka mpunga, ariko batwara amafaranga yanjye. Bukeye abaturage babonye moto yanjye.”
Yongeyeho ati: “Nashoboye gucika ariko bantwariye amafaranga. Abaturage babonye moto yanjye mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho.”
Umutekano muke ntiwibasiye abaturage gusa, ahubwo wanagize ingaruka zikomeye ku bukungu n’ishoramari. Ignatius Bahizi, umunyamakuru akaba n’umushoramari mu bukerarugendo, yavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo byadindijwe n’ibi bibazo.
Ati: “Mvuze nk’umuturage ndetse n’umushoramari mu bukerarugendo, umutekano muke uri kubangamira ibikorwa byacu.”
Akomeza ati: Umwaka ushize, bamwe mu batuye hano bakorera i Kisoro n’ahandi baretse gutaha kubera gutinya gushimutwa. Twashinze n’ishuri ryisumbuye hano, ariko abaterankunga bo muri Canada n’u Bushinwa bashakaga kuza guhugura abanyeshuri bacu, bageze i Kisoro basubira iwabo bumvise ibibazo by’umutekano.”
Yakomeje agaragaza ko abaturage benshi bahisemo kwirindira umutekano, bagashyiraho amasaha ntarengwa yo kugenda nijoro, aho benshi badatinyuka gusohoka nyuma ya saa moya z’umugoroba.
Abayobozi b’inzego z’ibanze na bo bemeye ko ikibazo gihari, bagasaba ingamba zihuse. Ndekezi Emmanuel, uyobora Mupaka Town Council, yavuze ko abacuruzi ari bo bakunze kwibasirwa, anagaragaza ko hari abaturage bakekwaho gukorana n’abo bagizi ba nabi ariko batinya kubavuga.
Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, Lt. Col. Steven Sabitti uyobora Batayo ya 35 ikorera muri ako gace, yatangaje ko ibikorwa byo gukaza umutekano byatangiye, asaba abaturage gutanga amakuru ku gihe.
Yagize ati: “UPDF ntijya ibura abasirikare. Abasirikare babiri gusa bashobora gusenya inkambi y’inyeshyamba. Umuntu wese winjiye mu gihugu cyacu afite intwaro aba abaye umwanzi. Icyo tubasaba ni amakuru ku gihe. Ibikorwa byatangiye kandi dufite ubushobozi buhagije.”
Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’akarere na we yemeye ko hari intege nke zagiye zigaragara mu mikorere y’abapolisi, asaba abaturage kujya batanga amakuru igihe babonye abarenze ku nshingano zabo.
Ati: “Nimusanga umupolisi ari kunywera mu kabari hano muri Mupaka, mumufate mumpamagare. Ibikorwa byo gukaza umutekano byatangiye kandi tugomba gufatanya.”
Nubwo inzego z’umutekano zemeza ko zatangiye gufata ingamba, abaturage bavuga ko hakenewe ubufatanye bukomeye n’ingamba zihamye kugira ngo umutekano usubire ku murongo, ubuzima bw’abaturage n’ubukungu bw’aka gace bikomeze.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

