Raporo nshya y’ubusesenguzi yakozwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ishusho itari nziza y’umutekano w’igihugu, igaragaza ko igisirikare cya FARDC gifite intege nke zikomeye mu gihe imitwe ya Wazalendo na yo ikomeje kugaragaramo ibibazo bikomeye by’imiyoborere n’imyitwarire.
Iyi raporo yateguwe nyuma y’ibiganiro byabaye mu Ukuboza 2025, aho Komisiyo y’Inteko ishinzwe igisirikare n’umutekano, iyobowe na Depite Mikindo Muhima Rubens, yagiranye ibiganiro n’abaminisitiri batandukanye barimo Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani; Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita; Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba; Minisitiri w’abakozi ba Leta, Jean Pierre Lihau; Minisitiri wa mine, Louis Watum Kabamba n’intumwa ya Minisitiri w’Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito.
Ibyavuye muri ibyo biganiro byashyizwe ahagaragara ku wa 28 Mata 2026, byibanda ku gusuzuma ubushobozi bw’inzego z’umutekano mu gihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’intambara, cyane cyane mu burasirazuba bwacyo.
Minisitiri w’Umutekano, Jacquemain Shabani, yabwiye iyi komisiyo ko igisirikare cya FARDC kidashoboye kurinda igihugu uko bikwiye, agaragaza ko hari ibibazo bikomeye birimo imyitwarire mibi y’abasirikare, ikoreshwa ry’intwaro zishaje ndetse n’ikibazo gikomeye cy’uko inzego z’umutekano zacengewe na ba maneko.
Yagize ati: “Uretse ibice twambuwe n’ihuriro AFC/M23, hari n’ahagenzurwa n’ingabo za Zambia mu Ntara ya Tanganyika, ndetse no muri Nord-Ubangi hari amakimbirane akomeje gutezwa n’ubwoko bwa Mbororo.”
Yakomeje agaragaza ko umutekano w’igihugu n’ubumwe bw’Abanye-Congo biri mu kaga, ati: “Nihadafatwa ingamba zikomeye, ziteguye neza kandi zihuse, ibintu bishobora kuzamba mu gihugu hose, bigahungabanya politiki, imibereho y’abaturage n’ubukungu muri rusange.”
Mu bibazo byagarutsweho harimo uburyo abasirikare boherezwa ku rugamba mu kajagari, ikwirakwizwa ry’intwaro mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse na ruswa imaze gushinga imizi mu nzego z’umutekano.
Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Mwadiamvita, na we yemeye ko nubwo Leta yashoye imari mu kugura ibikoresho bya gisirikare bigezweho birimo drones n’indege z’intambara, hari ikibazo cy’uko abarwanyi ba AFC/M23 bafite ikoranabuhanga rishobora kuyobya ibyo bikoresho.
Yagize ati: “Nubwo twaguze ibikoresho bigezweho, umwanzi na we yateye imbere mu ikoranabuhanga ku buryo ashobora kutuyobya, bityo imbaraga twashyizemo zikagenda ubusa.”
Yongeyeho ko gutsinda iyi ntambara bisaba uburyo bwagutse burimo dipolomasi, ubutasi, igisirikare n’ubukungu, ashimangira ko hakenewe ivugurura rikomeye mu rwego rw’umutekano, cyane cyane muri FARDC.
Mu bijyanye n’imibereho y’abasirikare, Perezida Félix Tshisekedi yari yemeye ko buri musirikare uri ku rugamba azajya ahabwa Amadolari 320 buri kwezi. Nubwo abagombaga kuyahabwa ari abasirikare 180.000, raporo igaragaza ko aya mafaranga ataratangira gutangwa, bikaba ari imwe mu mpamvu zongera intege nke mu gisirikare.
Ku ruhande rw’imari, Minisitiri w’Ingengo y’Imari, Adolphe Muzito, yagaragaje ko mu mwaka wa 2025 igisirikare cyagombaga gukoresha miliyari 2,9 z’Amadolari, ariko hakoreshejwe 87,57% gusa. Ibi byasobanuwe nk’ikimenyetso cy’uko hari imishinga itarashyizwe mu bikorwa cyangwa imicungire idahagije.
Ikindi cyagarutsweho cyane ni ikibazo cya Wazalendo, imitwe ifatanya na FARDC mu kurwanya AFC/M23. Nubwo ihabwa miliyoni 4 z’Amadolari buri kwezi, raporo igaragaza ko ifite ibibazo bikomeye by’imiyoborere.
Minisitiri w’Imari, Doudou Fwamba, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gen Maj Peter Cirimwami Nkuba mu Mutarama 2025, Wazalendo yagiyemo akavuyo.
Yagize ati: “Nyuma y’urupfu rwe, habayeho akajagari kagaragara muri Wazalendo, kuko yari afite uruhare rukomeye mu kuyiyobora.”
Gusa Minisitiri w’Ingabo, Mwadiamvita, we afite indi myumvire kuri Wazalendo, aho avuga ko ishobora kuba igisubizo mu kurwanirira igihugu.
Yagize ati: “Wazalendo ni igisubizo cyiza mu kurwanirira igihugu, ariko igomba kuvugururwa kugira ngo yubahirize uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”
Yanagaragaje ko mu gihe intambara izaba irangiye, abarwanyi b’iyi mitwe bazasubizwa mu buzima busanzwe, nubwo hari bamwe bamaze kugaragaza ko batazemera gusubira mu buzima bwa gisivili ahubwo bifuza kwinjizwa mu nzego z’umutekano za Leta.
Iyi raporo igaragaza neza ko RDC iri mu bihe bikomeye by’umutekano, aho igisirikare gifite intege nke, abafatanyabikorwa bacyo batizewe neza, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igenda igira uruhare runini mu bibazo by’umutekano aho kubikemura.
Icyakora, abayobozi bakomeje gushimangira ko hakiri amahirwe yo kuvugurura uru rwego, mu gihe hafatwa ingamba zihamye kandi zihuriweho n’inzego zitandukanye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

