Ibibazo byagaragaye mu micungire y’icyanya cy’inganda cya Masoro byongeye gutuma hibazwa niba u Rwanda rudakwiye gushyiraho urwego rwihariye rufite inshingano zo guhuza no kunoza imikorere y’ibyanya by’inganda, mu rwego rwo kwihutisha ishoramari no gukemura imbogamizi zimaze igihe zigaragara muri uru rwego.
Abikorera mu by’inganda hamwe n’ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bagaragaza ko imicungire iriho ubu itandukanye hagati y’ibyanya by’inganda, ari na yo ntandaro y’ibibazo by’imikorere no gutinda kw’ishoramari.
Mu Rwanda, ibyanya by’inganda biri mu byiciro bibiri birimo ‘Special Economic Zones’ ahakorerwa inganda nini, ndetse na ‘Industrial Parks’ zibumbiyemo inganda nto n’iziciriritse.
Ibyanya bya ‘Special Economic Zones’ birimo icya Kigali n’icya Bugesera bicungwa na RDB, mu gihe ibindi byanya icyenda byo mu ntara bicungwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).
Umuyobozi w’Ishami ry’Ishoramari muri RDB, Umurungi Michelle, aherutse kugaragariza Komisiyo y’Ubukungu n’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko ko imicungire itandukanye y’ibi byanya ari imwe mu mbogamizi zikomeye zituma ishoramari ritagenda uko bikwiye.
Yagaragaje ko uburyo bwakoreshejwe mu Cyanya cy’Inganda cya Bugesera bwatanze umusaruro ugaragara, aho umushoramari yahawe inshingano zo gushyiramo ibikorwaremezo by’ibanze birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi, bituma ibikorwa by’inganda byihuta.
Ati “Ni ko byakozwe mu Cyanya cy’i Bugesera kandi mu gihe kitarenze umwaka n’igice yari yamaze gushyiramo imihanda n’amazi n’ibindi ubu harimo inganda 13.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko ubu buryo bushobora gufasha Leta kugabanya umutwaro w’ingengo y’imari ikunze kuba nkeya mu gushyira mu bikorwa ibi byanya, bityo abashoramari bakagira uruhare runini mu iterambere ryabyo.
Icyakora, si ko byagenze mu Cyanya cy’Inganda cya Masoro, aho umushoramari witwa “Kigali Economic Zone” yari yahawe inshingano zo kugicunga atashoboye kuzuza neza ibyo yari ashinzwe, bigatuma ibikorwa remezo bidakomeza kubungabungwa uko bikwiye.
Umurungi yavuze ko “Byagaragaye ko imiterere y’amwe mu masezerano ya mbere n’imicungire itanoze byatumye kubungabunga no gusana ibikorwaremezo byakorwaga na ‘Kigali Economic Zone’ yahacungaga bitagenda uko bikwiye, bigira ingaruka kuri Leta no ku mikorere y’icyanya muri rusange.”
Yakomeje avuga ko “Guverinoma yahagaritse urwo ruhushya muri Mutarama 2024, RDB iba ifashe inshingano zo kugenzura no gukurikirana imicungire yacyo by’agateganyo.”
Kuva icyo gihe, RDB yafashe inshingano zo gukurikirana iki cyanya by’agateganyo, ariko ibikorwa byinshi biracyakeneye gushorwamo imari, cyane cyane mu bijyanye no kongera ibikorwaremezo, hakaba hagitegerejwe undi mushoramari wabikora.
Ku rundi ruhande, ibyanya by’inganda bicungwa na MINICOM byo mu ntara nabyo bigaragaza ibibazo bisa, aho abaturage bagomba kwimurwa hakabura ingengo y’imari ihagije, ndetse n’ibikorwaremezo ntibishyirweho ku gihe, bigatuma bamwe mu bashoramari batangira ibikorwa bituzuye abandi bagatinya gutangira.
Umurungi yagaragaje ko igisubizo kirambye cyaba ugushyiraho urwego rumwe rwa Leta rufite inshingano zo gucunga ibyanya byose by’inganda, rugashyiraho umurongo umwe w’imikorere, rukanafasha mu gushaka abafatanyabikorwa b’abikorera.
Ati “Turifuza ko ibyanya byose by’inganda byakwitwa ‘Industrial Land Bank’ mu buryo bumwe yaba ‘Special Economic Zones’ na ‘Industrial Parks’ zose haba urwego rumwe rwa Leta rubikurikirana noneho rukajya rushaka abafatanyabikorwa bikorera.”
Iki gitekerezo gishyigikiwe n’abikorera, barimo Perezida w’Ishami ry’Abanyenganda mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), Nsanza Josiane, wagaragaje ko ibibazo by’ibikorwaremezo bikiri byinshi mu byanya byinshi by’inganda, bityo gushyiraho urwego rwihariye rufite ubunyamwuga bishobora gutanga umuti urambye.
Yatanze urugero rw’ibihugu nka Maroc aho ibyanya byinshi by’inganda bicungwa n’abikorera bafitanye amasezerano na Leta, bikaba byaratanze umusaruro mu gukurura ishoramari no guteza imbere inganda.
Mu gihe u Rwanda rufite ibyanya by’inganda 11, Guverinoma irabifata nk’inkingi ya mwamba mu kugera ku ntego yo kongera ishoramari ry’abikorera, riteganyijwe kwikuba kabiri rikava kuri miliyari 2,2 z’amadolari rikagera kuri miliyari 4,6 mu 2029.
Imibare ya RDB igaragaza ko ibyanya by’inganda icunga byatangiye gutanga umusaruro, aho icya Kigali n’icya Bugesera bikoreramo inganda zirenga 230, zirimo 53% z’abashoramari b’Abanyarwanda n’abagera kuri 47% b’abanyamahanga.
Byongeye kandi, icyanya cya Kigali kimaze gutanga imirimo irenga ibihumbi 20 ku baturage, mu gihe icya Bugesera kikiri mu ntangiriro gifite ishoramari ryemejwe ringana na miliyoni 100 z’amadolari.
Nubwo hari ibyo byagezweho, ibibazo by’imicungire idahuriweho n’ikorwa ry’ibikorwaremezo bitinda biracyakoma mu nkokora iterambere ry’uru rwego, bigatuma impaka ku ishyirwaho ry’urwego rushya rucunga ibyanya by’inganda zikomeza gufata indi ntera.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

