Urwego mpuzamahanga rushinzwe gusigarana imirimo y’inkiko mpanabyaha, IRMCT, rwafashe icyemezo cyo kwanga ubusabe bw’umunyamakuru Ngeze Hassan wasabaga kwimurirwa muri gereza iri mu kindi gihugu, aho yemezaga ko ashobora kubona ubuvuzi bwisumbuyeho kurusha ubwo ahabwa aho afungiwe i Cotonou muri Bénin.
Ngeze Hassan, wamenyekanye cyane nk’uwashinze akanayobora ikinyamakuru Kangura cyagize uruhare mu gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango bushingiye ku moko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu mu 2003, akatirwa igifungo cya burundu.
Nyuma y’ubujurire bwe mu 2007, urugereko rw’ubujurire rw’uru rukiko rwagabanyije igihano cye, rumukatira igifungo cy’imyaka 35, igihano arimo kurangiriza muri Bénin aho yimuriwe agiye kurangiriza igifungo.
Mu busabe bwe bwatanzwe ku wa 17 Kamena 2024, Ngeze yagaragaje ko ubuzima bwe butifashe neza, asaba ko yakoherezwa muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye mu Buholandi, avuga ko ari ho yabona ubuvuzi buhagije kandi bujyanye n’indwara arwaye, bitandukanye n’ubushobozi bwo kumwitaho buri muri Bénin.
Icyakora, raporo z’ubuvuzi zatanzwe ku wa 29 Kanama 2025 no ku wa 18 Ukuboza 2025 zagaragaje ko nubwo hari indwara arwaye itatangajwe ku mugaragaro, isaba gukorerwa isuzuma ryihariye, nta bimenyetso bihagije byerekana ko ubuzima bwe buri mu kaga gakomeye cyangwa ko hakenewe kwimurwa byihuse.
Perezida wa IRMCT, umucamanza Graciela Gatti Santana, mu cyemezo yafashe ku wa 28 Mata 2026, yashimangiye ko ubusabe bwa Ngeze butujuje ibisabwa kugira ngo yemererwe kwimurirwa ahandi.
Yagize ati: “Amakuru mfite ntagaragaza ko ikibazo cya Ngeze gikomeye kandi cyihutirwa ku buryo yakwimurwa byihuse.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo byemezwa ko hakenewe isuzuma ryihariye rishobora kudakorerwa muri Bénin, Ngeze atabashije kugaragaza ko ubuzima bwe buri mu rwego rusaba igikorwa cyihutirwa cyo kumwimurira mu kindi gihugu.
Iki cyemezo kigaragaza umurongo ukomeje gukurikizwa n’uru rwego mpuzamahanga, aho gusaba kwimurwa ku mpamvu z’ubuvuzi bisuzumwa hagendewe ku buremere bw’indwara, ibyihutirwa byayo n’ubushobozi bw’igihugu uwakatiwe afungiyemo mu kumwitaho.
Ngeze Hassan akomeje gufungirwa muri Bénin, aho azakomeza kurangiriza igihano cye, mu gihe ibisabwa kugira ngo yimurirwe ahandi bitaragaragaye ko byujujwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


