Umuganga umwe n’ababyaza 3 bafunzwe bazira ubugome bakoreye umubyeyi wari ugiye kubyara bugateza urupfu

Abakozi bane b’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, bafunzwe bakekwaho gutanga serivisi mbi ku mubyeyi wari ugiye kubyara, bikamuviramo kubura umwana we nyuma y’igihe gito avutse.

Aya makuru aje akurikira igikorwa cyabaye mu mwaka wa 2025, aho uwo mubyeyi yagiye kwivuriza ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza, ariko ntiyahabwa ubufasha bukwiye mu gihe cyo kubyara. Bivugwa ko umwana yavukanye ibibazo bikomeye bitewe n’imicungire mibi y’ubuvuzi, aza gupfa nyuma y’igihe gito avutse.

Nubwo ibi byabaye mu 2025, uwo mubyeyi ntiyahise arega. Icyakora, amakuru yizewe avuga ko nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, anenze bikomeye abaganga bo mu Karere ka Karongi bashinjwaga gutanga serivisi mbi ku mubyeyi wari utwite bikamuviramo urupfu, ari bwo uyu mubyeyi na we yafashe icyemezo cyo kujya gutanga ikirego kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo.

Ku wa 28 Mata 2026, abo bakozi bane bahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Ishami rya Busasamana riherereye mu Karere ka Nyanza, kugira ngo babazwe ku byo bakekwaho. Nyuma yo kubazwa, bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku ruhare rwabo muri iki kibazo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yemeje aya makuru, agaragaza ko aba bantu bafunzwe mu minsi itatu ishize kandi ko iperereza rikomeje.

Ati “Ni abantu bane barimo umuganga umwe n’ababyaza batatu, batawe muri yombi mu minsi itatu ishize bakekwaho gutanga serivisi mbi ku murwayi. Ni ibintu byabaye mu 2025, nta kintu kinini nabivugaho, hategerejwe ibizava mu iperereza riri gukorwa.”

Yakomeje asaba abaturage kuticecekera igihe babonye serivisi zitanoze, ahubwo bakazigaragaza kugira ngo bikosorwe hakiri kare.

Yanibukije abatanga serivisi, by’umwihariko abo mu rwego rw’ubuzima, ko bagomba gukora akazi kabo bashyizeho umutima, bagamije kurengera ubuzima bw’abaturage no guteza imbere igihugu.

Iri fatwa ry’aba baganga rije rikomeza kugaragaza uburemere bw’ibibazo bya serivisi z’ubuvuzi zitanoze, cyane cyane ku babyeyi batwite, ndetse rinongera kwibutsa inzego zose zirebwa n’ubuzima inshingano zikomeye zifite mu kurinda ubuzima bw’abanyarwanda.

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje, aho biteganyijwe ko rizatanga umucyo ku byabaye n’uruhare rwa buri wese muri aba bakozi bane, mbere y’uko dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui