Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu turere twa Rubavu, Musanze na Rusizi, by’umwihariko mu bice biri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera impungenge z’umutekano muke n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi mu butumwa bwashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, bwaburiye abaturage b’icyo gihugu bari mu Rwanda cyangwa abateganya kuhagenda, kubanza kugira amakenga akomeye mbere yo kujya muri utu turere dutatu.
Washington yavuze ko abaturage bayo bakwiye kwirinda kugera mu bilometero bibarirwa mu icumi uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Congo, kubera “ibyaha ndetse n’imidugararo” bikomeje kuvugwa muri ibyo bice.
Iri tangazo rivuga ko mu Rwanda hagaragaye izamuka ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, birimo ubusahuzi, gukora abantu mu mifuka, kwambura amasakoshi, ndetse n’ibikorwa bikomeye byo kwambura abantu hakoreshejwe intwaro cyangwa urugomo.
Amerika yagize iti: “Ubugizi bwa nabi bushobora kwambuka umupaka bukagera mu Rwanda nta nteguza.”
Yongeyeho ko mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo hakorera imitwe myinshi yitwaje intwaro, abasivili bafite intwaro ndetse n’ingabo za Leta ya Congo, aho bamwe muri bo bavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda.
Uyu muburo uje mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba mu Burasirazuba bwa Congo, cyane cyane nyuma y’uko havuzwe ibikorwa bya gisirikare biri gutegurwa n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa zigamije kugerageza kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Mu minsi ishize, ibikorwa by’imirwano byongeye gukaza umurego mu kibaya cya Ruzizi no mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Kalehe, aho impande zihanganye zakomeje kugaba ibitero bikomeye.
Amerika yavuze ko kubera iyo mpamvu, uturere twa Rubavu, Musanze na Rusizi twashyizwe ku rwego rwa kane rw’ahantu hafatwa nk’harimo ibyago byinshi ku mutekano w’abagenzi b’Abanyamerika.
Washington kandi yasabye abakozi ba Leta ya Amerika bakorera mu Rwanda kujya babanza gusaba uruhushya rwihariye mbere yo kujya muri utu turere dutatu.
Iri tangazo ryibukije kandi ko umuntu wese ushaka gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga cyangwa iya Nyungwe asabwa kubanza kubona uruhushya rutangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.
Abaturage ba Amerika bari mu Rwanda bagiriwe inama yo kutarwanya abajura igihe batewe, kwitwararika cyane mu masaha y’ijoro no gukomeza gukurikirana amakuru y’umutekano w’aho bari.
Banagiriwe inama yo gutegura uburyo bashobora kuva mu gihugu mu gihe haba ikibazo gikomeye cy’umutekano, ndetse no kwiyandikisha muri gahunda ya Smart Traveler Enrollment Program (STEP), ibafasha kubona amakuru y’umutekano ndetse n’ubutabazi bwihuse butangwa na Ambasade ya Amerika.
Amerika yasabye kandi abaturage bayo kugura ubwishingizi bw’ingendo mbere yo kujya mu Rwanda, cyane cyane ubukubiyemo ubuvuzi, kwimurwa mu gihe cy’impanuka ndetse no guhagarika urugendo mu buryo butunguranye.
Iri tangazo ryakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko ari uburyo bwo gukangurira abaturage ba Amerika kwitwararika kubera umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe abandi babifata nk’ikimenyetso cy’impungenge mpuzamahanga ku makimbirane amaze igihe hagati ya Congo n’u Rwanda.
Nubwo Amerika yatanze uyu muburo, u Rwanda rukomeje kugaragaza ko umutekano warwo uhagaze neza, ndetse inzego z’umutekano zikomeza ibikorwa byo gucunga imipaka no gukaza amarondo mu bice byegereye Congo mu rwego rwo kwirinda ko ibikorwa by’umutekano muke byambuka umupaka.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

