Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yemeye ku mugaragaro ko yigeze kugira umugambi wo gutera u Rwanda ariko nyuma akaza kuwuhagarika amaze gutahura ko yari yarabeshywe ku bushobozi nyakuri bw’igisirikare cy’igihugu cye.
Aya magambo yayatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa 6 Gicurasi, aho yasabye imbabazi abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera amagambo akomeye yari yarigeze kuvuga mu bihe byo kwiyamamaza mu mpera za 2023.
Icyo gihe, Tshisekedi wari uri gushaka manda ya kabiri, yumvikanaga yizeza abaturage ko azahangana n’u Rwanda ndetse n’umutwe wa AFC/M23 mu buryo bwa gisirikare. Mu ijambo rye ryari ryakurikiwe n’imbaga y’abamushyigikiye, yavuze amagambo yavugishije benshi mu karere.
Yagize ati: “Ntimugire ubwoba. Igisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Goma. Kagame ntazarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba. Akinishe abandi, ntakine na Fatshi Béton.”
Yakomeje avuga ati: “Isasu rya mbere ryabo nirigwa muri Congo, i Goma cyangwa agace kagafatwa, nzahuriza hamwe abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbasabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.”
Aya magambo yavuzwe mu gihe umwuka mubi hagati ya Kinshasa na Kigali wari ukomeje gukaza umurego, by’umwihariko kubera intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, aho RDC yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23, ibintu Kigali yakomeje guhakana.
Mu kiganiro cyo ku wa 6 Gicurasi, Tshisekedi yagarutse kuri ayo magambo, agaragaza ko icyo gihe yari yarashyizwemo icyizere kitari cyo ku bushobozi bw’ingabo za RDC.
Umunyamakuru wari wamubajije yamubwiye ko ari umwe mu bayobozi bashyira imbere dipolomasi kurusha igisirikare, amwibutsa imvugo ya Vegetius Renatus ivuga ko “ushaka amahoro ategura intambara”, ndetse anavuga ku bitekerezo bya Niccolo Machiavelli n’ibiganiro bya Barack Obama ku bibazo by’umutekano muri RDC.
Uyu munyamakuru yamubajije ati: “Goma na Bukavu bizabohorwa ryari? Ndabaza Perezida wa Repubulika?”
Mu gusubiza, Tshisekedi yavuze ko kuba ari umusivile utarigeze agira ubumenyi mu bya gisirikare byatumye abanza gushyira imbere dipolomasi, ariko ko byanatewe n’ukuri yaje gutahura ku gisirikare cye.
Yagize ati: “Mugomba kubyumva ko umusivile nkanjye, udafite ubumenyi na buke ku bya gisirikare, utarigeze agira ubwo bumenyi na buke mu buzima bwe, icya mbere mu gihe ibintu nka biriya bibaye, ni ikijyanye na dipolomasi.”
Yakomeje avuga ati: “Muribuka mu 2023, mu gihe cy’ibikorwa byo kwiyamamaza by’amatora, hari ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza, navuze ku bijyanye n’ubushotoranyi buto, nti niharamuka habayeho ubushotoranyi nubwo bwaba ari buto bishoboka…”
Nyuma y’aho ni bwo yasabye imbabazi abaturage be, yemera ko hari amakuru atari ukuri yari yarahawe.
Ati: “Uyu munsi ndashaka gufata uyu mwanya kugira ngo nsabe imbabazi imbere y’abaturage ba Congo, atari uko ntumva ko nahutajwe ahubwo kuko nahawe amakuru atari ukuri, ajyanye n’igisirikare cyacu.”
Tshisekedi yahise atangira gusobanura ibibazo bikomeye yari yarasanze mu gisirikare cya RDC, avuga ko cyari cyaracitsemo ibice kandi kidafite ubushobozi bwo kujya mu ntambara n’igihugu nk’u Rwanda.
Ati: “Uyu munsi murabibona, ibihano, abantu bagenda bafatwa, izo ni ingaruka. Bivuze ko hari ukuri twari twarahishwe muri icyo gisirikare. Ntabwo twajyana ku rugamba igisirikare kidafite icyerekezo, cyacitsemo ibice.”
Yakomeje asobanura ko igisirikare cya RDC cyari gifite ibibazo bikomeye by’ibikoresho n’imiyoborere.
Ati: “Narabivuze mu mezi ashize, ngaragaza uko nasanze igisirikare cyacu, tuvuga ko igisirikare cyacu cyari mu mayira abiri, ibyo byari ukuri.”
Yongeyeho ati: “Igisirikare cyacu nta mpuzankano, imbunda cyangwa se amasasu yo kujya ku rugamba cyagiraga. Hanyuma wakwishora mu rugamba muri ibyo bihe? Si ko mbitekereza.”
Perezida wa RDC yavuze kandi ko ikibazo gikomeye cyari mu gisirikare cye harimo n’abacengezi bakoranaga n’abanzi ba Congo bari bihishe imbere mu ngabo z’igihugu.
Ati: “Hari ikindi kintu ntababwiye kijyanye n’uburyo bampishaga amakuru. Ni ikigero cy’abacengezi, abanzi bari mu gisirikare cyacu.”
Yakomeje ati: “Ni ukuvuga ngo abantu bari mu gisirikare cyacu, batwihishemo, bihishe inyuma y’amasezerano y’amahoro, bikarangira basenya igisirikare bari imbere. Ni ibintu bitaboneshwa amaso.”
Yavuze ko ibyo byatumye ahitamo gukoresha dipolomasi nk’intwaro ya mbere aho gushora igihugu mu ntambara itari kwihanganirwa.
Ati: “Uyu munsi dufite amakuru, ni cyo cyiza. Turabizi ko igisirikare cyacu cyari cyaracengewe, kigasenywa guhera imbere.”
“Bari bafite ubugome karundura bwo gufata igice kimwe cy’igihugu cyacu. Nta yandi mahitamo twari dufite usibye kujya muri dipolomasi, ni yo ntwaro yacu.”
Aya magambo ya Tshisekedi aje nyuma y’andi amakuru amaze iminsi avugwa ku mugambi uvugwaho wa Perezida Evariste Ndayishimiye wo gutera u Rwanda afatanyije n’ibihugu n’imitwe bitandukanye birimo FDLR.
Amakuru yavuzwe mbere agaragaza ko Ndayishimiye yaba yaraburiwe na William Samoei Ruto wa Kenya na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bamubwira ko uwo mugambi ushobora kuzamugiraho ingaruka zikomeye.
Bivugwa ko Ruto yamubwiye ko “abari kumukoresha ngo azatere u Rwanda bamushuka,” ndetse anamuburira ko “niba ashaka ko ubutegetsi bwe burangira yatera u Rwanda.”
Aya makuru akomeje kuvugwa mu gihe umubano w’u Rwanda n’ibihugu bimwe byo mu karere ukomeje kuba mubi, by’umwihariko kubera ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibirego by’u Rwanda bishinja bamwe mu bayobozi bo mu karere gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe bamwe mu bayobozi bagaragaje imvugo zisa n’izishyigikira intambara, amagambo mashya ya Tshisekedi agaragaza ko hari abayobozi batangiye kwemera ko inzira ya dipolomasi ari yo ishobora gutanga igisubizo kirambye kurusha gukomeza gukangisha intambara mu karere kamaze imyaka myinshi karazahajwe n’intambara n’umutekano muke.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

