Jean-Luc Habyarimana Yahuye n’Abayobozi ba FDLR n’abasirikare bakuru bari kunoza umugambi mugari wo gutera u Rwanda.

Jean-Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, yongeye kuvugwa cyane mu makuru y’umutekano wo mu Karere k’Ibiyaga Bigari nyuma ya raporo zitandukanye zigaragaza ko yagiranye inama n’abayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR ndetse n’abasirikare babo mu gace ka Pinga, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aya makuru aje nyuma y’igihe uyu munyapolitiki akora ingendo zitandukanye hagati ya Kinshasa, Bujumbura na Gitega, aho bivugwa ko yahuriye n’abayobozi bakuru b’ibihugu bya RDC n’u Burundi mu nama zifitanye isano n’umutekano w’akarere ndetse n’umubano uri hagati y’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ikinyamakuru Bwiza ndetse n’izindi nkuru zicukumbuye zatangajwe n’abasesenguzi batandukanye, zivuga ko Jean-Luc Habyarimana akomeje imikoranire ya hafi n’abayobozi ba FDLR, umutwe u Rwanda n’amahanga atandukanye bifata nk’umutwe w’iterabwoba ufite amateka afitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Raporo zitandukanye zashyizwe hanze n’imbuga zikorera ubushakashatsi ku mutekano wo mu karere, zirimo n’ikorwa na African Facts, zigaragaza ko Jean-Luc Habyarimana yakiriwe i Kinshasa n’abayobozi bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu biganiro bivugwa ko byari bigamije gushimangira ubufatanye hagati ya Leta ya RDC n’imitwe irwanya u Rwanda.

Amakuru yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu nzego zikora iperereza, avuga ko imwe mu nama zikomeye yabereye i Pinga, aho Jean-Luc Habyarimana yahuye n’abayobozi ba FDLR ndetse n’abasirikare bakuru bayo mu rwego rwo kunoza umugambi wo guhuza imitwe itandukanye ifite gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abasesenguzi bavuga ko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushobora kuba bubona Jean-Luc Habyarimana nk’umuntu ushobora guhuriza hamwe imitwe irwanya u Rwanda kubera izina rya se rikigarukwaho mu mateka ya politiki y’u Rwanda no mu matsinda afite ingengabitekerezo ya Jenoside akorera mu burasirazuba bwa Congo.

Hari amakuru avuga ko mu mpera za 2025 no mu ntangiriro za 2026, hashyizweho umugambi wo kuvugurura imikorere ya FDLR no kuyihuza n’indi mitwe irimo FLN, hagamijwe kurema ihuriro rishya ry’ingabo bivugwa ko ryashoboraga kuyoborwa na Jean-Luc Habyarimana.

Izi raporo zivuga ko Perezida Félix Tshisekedi yaba yaratekereje ku guhindura isura ya FDLR kugira ngo yirinde igitutu mpuzamahanga gisaba ko uwo mutwe usenywa, awushyiriraho ubuyobozi bushya bushobora kugaragara nk’ubwa politiki aho kuba ubw’umutwe w’iterabwoba, ariko ugakomeza intego zo kurwanya u Rwanda.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mugambi, bivugwa ko habayeho ingendo z’ibanga hagati ya Kinshasa na Bujumbura, aho Jean-Luc Habyarimana yaba yarahuye n’abajyanama bakuru ba Perezida Félix Tshisekedi ndetse n’aba Perezida Évariste Ndayishimiye.

Raporo zinyuranye zivuga ko uruhare rwa Perezida Ndayishimiye muri uyu mugambi rushingiye ku gutanga ubufasha mu bya gisirikare ndetse no gutegura ibirindiro bishobora gukoreshwa mu bikorwa byibasira u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko u Burundi bwakajije imyiteguro ya gisirikare mu bice byegereye imipaka y’u Rwanda, cyane cyane mu ntara ya Kirundo, ndetse hakavugwa n’isinywa ry’amasezerano agamije gutanga ibikoresho bya gisirikare birimo drones n’ibindi bikoresho byifashishwa ku rugamba rugendanye n’ibihe tugezemo.

Ibi byongeye gukomera nyuma y’amagambo Perezida Évariste Ndayishimiye yigeze kubwira BBC agira ati: “u Rwanda nirwibeshya rugatera i Burundi cyangwa muri Uvira, nabo i Kigali si kure daciye mu Kirundo.”

Aya magambo yakomeje gusobanurwa n’abasesenguzi benshi nk’ikimenyetso cy’ubushyamirane bukomeje kuzamuka hagati y’u Rwanda n’u Burundi, cyane cyane mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gikomeje gufata indi ntera.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abayobozi batandukanye bakomeje kwamagana imikoranire iyo ari yo yose hagati ya FDLR n’abanyapolitiki cyangwa ibihugu byo mu karere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yagiye agaragaza ko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba imwe mu mbogamizi zikomeye ku mutekano w’akarere, ashimangira ko uwo mutwe ukomeje gukorana n’ingabo za Leta ya Congo mu bikorwa byo guhungabanya u Rwanda.

Na none kandi, Minisitiri Dr Jean-Damascène Bizimana yamaganye ibikorwa bya Jean-Luc Habyarimana, avuga ko gukorana n’umutwe wa FDLR bidashobora guhindura amateka cyangwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Izi nkuru zose zije mu gihe ibiganiro by’amahoro by’amahoro byakomeje gusaba ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo irimo na FDLR isenywa ndetse igashyira intwaro hasi.

Gusa, abasesenguzi bavuga ko gukomeza kugaragara kw’imikoranire hagati y’abayobozi bamwe bo mu karere na FDLR bishobora gukomeza gushyira mu kaga ibikorwa byo gushaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui