Impaka zikomeje kwiyongera kubera igihano gikakaye cyahawe Umwana w’imyaka 7 azira Gusambanya mugenzi we

Ababyeyi, abarimu n’abaharanira uburenganzira bw’abana bakomeje gutungurwa n’itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ishuri rya Ecofo Sagesse Kabere ryo muri Komini Mugina, nyuma y’aho umwana w’imyaka irindwi y’amavuko yirukanwe burundu azira ibyo yashinjwe byo gusambanya undi mwana w’umukobwa w’imyaka ine.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Philémon Niyokwizera uyobora iri shuri, ryavuze ko uwo mwana wo mu cyiciro cy’inshuke “atazongera kwemererwa kwiga muri iri shuri ukundi,” nyuma yo gushinjwa kujyana mugenzi we w’umukobwa iwabo mu rugo ku wa 19 Gicurasi 2026, akamukorera ibyo ubuyobozi bwise icyaha cyo gusambanya umwana.

Amagambo yakoreshejwe muri iri tangazo yakomeje guteza impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga no mu bantu batandukanye bakurikirana ibijyanye n’uburezi n’uburenganzira bw’umwana. Hari abibajije niba koko umwana w’imyaka irindwi ashobora gufatwa nk’“umunyabyaha,” ndetse niba uburyo yahaniwemo bujyanye n’inshingano z’abarezi.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iki kibazo banenze cyane uburyo iri tangazo ryakozwemo, bavuga ko ryarenze ku nshingano zo kurinda abana no kububakira ahazaza heza.

Bavuze ko umwana muto nk’uwo atakabaye afatwa nk’umuntu ugomba guhanishwa uburyo bumwambura uburenganzira bwe bwo kwiga no gukomeza kubaho nk’umwana uri mu nzira yo gukura no gutozwa indangagaciro.

Mu butumwa bwakwirakwiye cyane, umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati: “Oh, abarezi bagiye he? Umwana w’imyaka irindwi arashinjwa icyaha cyo gusambanya undi mwana!”

Yakomeje anenga uburyo ubuyobozi bw’ishuri bwafashe iki kibazo nk’icyaha cyuzuye aho kugifata nk’ikimenyetso cy’uko uwo mwana na we ashobora kuba akeneye ubufasha, ubugororangingo n’uburere bwihariye.

Yagize ati: “Minisitiri François Havyarimana, ni ko umwana w’imyaka irindwi agomba guhanwa koko?”

Abasesenguzi bavuga ko nubwo bishoboka ko umwana yakora amakosa akomeye akiri muto, uburyo bwo kumuhana bugomba kubahiriza imyaka ye ndetse n’uburenganzira bwe nk’umwana.

Bavuga ko guhana umwana bitagomba kuba uburyo bwo kumwicira ejo hazaza cyangwa kumushyira mu kato, ahubwo bikwiye kuba uburyo bwo kumwigisha no kumufasha gusubira ku murongo mwiza.

Hari abashimangiye ko ikibazo gikomeye gikwiye kwibazwaho ari aho uwo mwana yaba yarigiye imyitwarire nk’iyo.

Bavuga ko bishoboka ko na we yaba yarahuye n’ihohoterwa cyangwa yarabonye ibikorwa nk’ibyo ahantu runaka. Ibyo ngo byagakwiye gutuma habaho iperereza ryimbitse rigamije kumenya inkomoko y’ikibazo aho guhita hafatwa icyemezo cyo kumwirukana burundu.

Pacifique Nininahazwe watanze ubutumwa bwakomeje agira ati: “Niba umwana w’imyaka irindwi azi neza ‘ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina,’ ni ngombwa kubisuzuma kugira ngo umenye aho yabyigiye. Wenda uwo mwana ubwe ashobora kuba yarahohotewe.”

Abahanga mu burenganzira bw’umwana bavuga ko iyo abana bato bagaragaje imyitwarire idasanzwe, hakwiye gukorwa isuzuma ryimbitse ririmo uruhare rw’ababyeyi, abarimu, abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe n’inzego zita ku mibereho myiza y’abana.

Banibukije ko gutangaza amazina cyangwa amakuru ashobora gutuma abana bamenyekana bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zirimo ipfunwe, kwiheba no gukurana ibikomere byo mu mutwe bishobora kubakurikirana igihe kirekire.

Abantu benshi bakomeje kwibaza niba koko inshingano z’uburezi zikiri gushyirwa imbere mu mashuri amwe n’amwe, cyangwa niba ibihano bikarishye biri gufata umwanya wo kugorora no kurera.

Mu gusoza ubutumwa bwe, uwatanze ibitekerezo kuri iki kibazo yavuze amagambo yakomeje gusangizwa cyane n’abantu benshi agira ati: “Umurezi mwiza ahana abana arera nk’uko yahana ababo, akabikorana urukundo rwinshi agamije kurokora umwana.”

Yakomeje avuga ko gutanga itangazo nk’iryo ririmo amazina y’abana bishobora kurangira ribangamiye abo bana aho kubafasha.

Ati: “Umurezi udafite urukundo rwa kibyeyi ku bana bato ntabwo akwiriye kwitwa umurezi.”

Iki kibazo gikomeje gukurura impaka ndende ku ruhare rw’ishuri, ababyeyi na Leta mu kurinda abana no kubarera mu buryo bububaka aho kubasenya, cyane cyane mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana bato.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui