Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvuga ko yagize uruhare rukomeye mu guhagarika amakimbirane yari amaze imyaka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amagambo yongeye guteza impaka mu gihe ibikorwa by’intambara mu burasirazuba bwa RDC bikomeje kandi amasezerano y’amahoro atarashyirwa mu bikorwa nk’uko byari byitezwe.
Trump yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari mu ndege ya Air Force One avuye mu nama ya NATO, aho yashimangiye ko ari umwe mu bayobozi bagize uruhare mu guhagarika intambara nyinshi ku isi.
Yagize ati: “Trump yarangije intambara umunani, harimo iya Azerbaijan, tekereza ku ntambara narangije, umunani harimo n’izari zimaze imyaka 30, urebye muri Congo, Congo n’u Rwanda. Narayihagaritse nyuma y’imyaka 14 abantu miliyoni 15 bishwe bakaswe imitwe.”
Aya magambo yayavuze ubwo yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru ku makuru yavugaga ko María Corina Machado yaba yarabujijwe na Amerika kuva mu buhungiro ngo asubire muri Venezuela nyuma y’impinduka za politiki zari zimaze kuba muri icyo gihugu.
Trump yahakanye ko yaba yaragize uruhare muri icyo cyemezo, anavuga ko Machado ari umuntu amufata neza kuko yamushyigikiye ndetse akamwifuriza guhabwa igihembo cy’amahoro.
Yavuze ko Machado yamuhaye igihembo cy’amahoro cya Nobel kubera uruhare avuga ko yagize mu guhagarika intambara umunani zirimo n’iyo hagati y’u Rwanda na RDC.
Trump yakomeje agaragaza ko ibikorwa bye by’ubuhuza byagize uruhare mu kugabanya amakimbirane mu bice bitandukanye by’isi, ashimangira ko ibyo yagezeho bikwiye guhabwa agaciro.
Icyakora, amagambo ye akomeje kugibwaho impaka kuko ahabanye n’ibiri kugaragara ku kibuga.
Trump ashingira ibyo avuga ku masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byashyizeho umukono i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025. Aya masezerano yari agamije gushyiraho umurongo wo gukemura amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, harimo gusenya umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe kubera impungenge z’umutekano warwo.
Byari byitezwe kandi ko ibyagezweho hagati y’ibihugu byombi byatanga ishingiro ry’ibiganiro bya Doha bihuza Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.
Ariko kugeza ubu, ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rikomeje kuvugwaho kutagenda nk’uko byari byitezwe.
U Rwanda rushinja Leta ya RDC kutubahiriza ibyo yemeye, cyane cyane ku ngingo yo gusenya umutwe wa FDLR, ruvuga ko uwo mutwe ugikomeje gukorana n’ingabo za FARDC mu mirwano ihanganishije izo ngabo na AFC/M23.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Komini Minembwe, imirwano yakomeje gufata indi ntera. Mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanyi ba MRDP-Twirwaneho bafatanyije na AFC/M23 batangaje ko bigaruriye uduce twa Point-Zéro, Kalingi, Mikenke, Gitavi, Ilundu, Kalongi, Gakenke, Lubemba, Bicumbi na Baruta Rwitsankuku, bavuga ko twari twarafashwe n’ingabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.
Ku wa 8 Nyakanga 2026 na bwo habaye imirwano ikomeye mu bice bya Rugezi, Mulima, Point Zero, Kazaroho, Bilalo Mbili na Mikenke, ihanganisha ihuriro ry’ingabo za FARDC na Twirwaneho.
Mbere yaho, mu mpera za Kamena 2026, imirwano yari yongeye kubura hagati ya Wazalendo na AFC/M23 hafi y’Umujyi wa Ngungu muri Teritwari ya Masisi ndetse no mu bice bya Rubaya, Bibwe, Minjenje na Pinga.
Ibi byose bituma hakomeza kwibazwa niba koko amakimbirane ashobora gufatwa nk’ayarangiye nk’uko Trump abivuga.
Hari kandi abanenga uburyo Amerika yitwara muri iki kibazo, bavuga ko ikunze gushyira igitutu ku Rwanda aho gusaba impande zombi kubahiriza ibyo zemeranyije.
Mu kiganiro aherutse kugirana na France24, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibihano bidashobora gutanga igisubizo kirambye.
Yagize ati: “Mbere na mbere, ibi bihano birabogamye. Bibogamira ku ruhande rumwe kandi nta musaruro byatanga. Gutanga ibihano si inshingano y’umuhuza. Niba umuhuza abona ko gufata ibihano ari ngombwa, kubifatira uruhande rumwe byoshya urundi.”
Yakomeje agira ati: “Ariko ku rundi ruhande, tubwira umuhuza wa Amerika ko twagiranye amasezerano n’uruhande rwitwa RDC, rwemeye guhagarika imirwano no gusenya FDLR. Amahoro ntiyaboneka mu gihe uruhande rumwe ari rwo rwubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko kubogama bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera.
Yagize ati: “Gukomereza muri uyu murongo ni bibi. Dukwiye kwicara ku meza, buri ruhande rukubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”
Mu gihe amagambo ya Trump akomeje gukwirakwira ku rwego mpuzamahanga, ibikorwa biri kubera ku rugamba n’impaka zishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington bikomeje gutuma benshi bibaza niba amahoro arambye hagati y’u Rwanda na RDC amaze kugerwaho cyangwa niba hakiri urugendo rurerure rwo kuyageraho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

