Imirwano ikomeje gukaza umurego muri teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru ava muri ako gace agaragaza ko umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kwagura ibice ugenzura nyuma y’imirwano umaze iminsi uhanganyemo n’ihuriro rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Amakuru atangwa n’abatuye muri ako karere ndetse n’abakurikirana ibijyanye n’umutekano avuga ko MRDP-Twirwaneho yakomeje kugira umusaruro ugaragara mu bikorwa bya gisirikare, aho bivugwa ko yamaze kwigarurira uduce twinshi twari dusanzwe turi mu maboko y’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Mu cyumweru gishize, imirwano yibanze cyane mu bice bya Minembwe n’inkengero zabyo. Uruhande rwa Leta rwakoresheje intwaro zitandukanye zirimo n’iziremereye mu kugerageza guhagarika ibikorwa bya MRDP-Twirwaneho, ariko amakuru ava muri ako gace avuga ko uwo mutwe wabashije gusubiza inyuma ihuriro ryari rihanganye na wo.
Iyi mirwano yakomeje kugira ingaruka ku baturage, aho bamwe bahisemo guhungira mu bice batekereza ko bifite umutekano, mu gihe abandi batangiye gusubira mu ngo zabo nyuma y’uko imirwano igabanutse mu duce tumwe na tumwe.
Abasesenguzi bakurikirana ibibera muri Fizi bavuga ko intambwe imaze guterwa na MRDP-Twirwaneho ishobora kugira ingaruka ku buryo imbaraga z’impande zihanganye zongera kugabanywa muri aka karere, cyane cyane bitewe n’akamaro k’ibice biri kugenzurwa.
Amakuru ava muri Minembwe agaragaza ko kuri ubu MRDP-Twirwaneho ikomeje kugenzura Minembwe yose hamwe n’utundi duce tw’ingenzi turimo Mikenke, Point Zero na Rwitsankuku. Ibi bice bifatwa nk’iby’ingenzi kubera uruhare bifite mu miyoborere y’akarere, ubuhahirane ndetse n’imihanda ihuza uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyepfo.
Ku rundi ruhande, amakuru ava muri ako gace avuga ko abasirikare bagize ihuriro rya FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR bakomeje gusubira inyuma. Bivugwa ko bamwe berekeje mu mujyi wa Baraka, ufatwa nk’imwe mu ngingo zikomeye za Leta muri teritwari ya Fizi.
Hari kandi amakuru avuga ko hari utundi duce FARDC yavuyemo nta mirwano ibaye, turimo Kanguli, Nakiheli ndetse n’utundi duce twegereye aho, ibintu bamwe mu bakurikirana ibibera muri Fizi bavuga ko bishobora gusobanura impinduka mu buryo bwo kongera gutegura ibirindiro by’ingabo za Leta.
Amakuru akomeza avuga ko bamwe mu basirikare bavuye muri ibyo bice bahise berekeza i Bibogobogo mbere yo gukomeza urugendo rugana i Baraka. Kuri ubu, Bibogobogo bivugwa ko hamaze gukusanyirizwa umubare munini w’abasirikare, aho amakuru ava muri ako gace agaragaza ko abiganjemo ari abo mu ngabo z’u Burundi.
Abakurikirana ibijyanye n’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko impande zihanganye zikomeje guhatanira cyane cyane kugenzura imihanda minini n’uduce dufite akamaro mu bikorwa bya gisirikare no mu bucuruzi, ibintu bishobora gukomeza kugira uruhare ku cyerekezo cy’imirwano mu minsi iri imbere.
Nubwo amakuru ava ku ruhande rwa MRDP-Twirwaneho agaragaza ko uwo mutwe ukomeje kwagura ibice ugenzura, ibikorwa bya gisirikare bikomeje guhindagurika ku mpande zombi, mu gihe abaturage bakomeje kuba ab’ibanze bahura n’ingaruka z’umutekano muke n’ihungabana riterwa n’imirwano idahagarara muri aka karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

