Imvugo igira iti “Nkinzeho, Nkinguyeho ndongeye nkingaho” yavuzwe n’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pondat, yahindutse imwe mu ziri kuvugisha abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakoresha izo mbuga n’ibyamamare bitandukanye bakomeje kuyigana mu buryo butandukanye.
Iyi mvugo yatangiye gukwirakwira nyuma y’ikiganiro Yago Pondat yakoze ku wa 30 Kamena 2026, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibikorwa bye ndetse n’uburyo yifuza gukomeza kubikora.
Muri icyo kiganiro, Yago Pondat yaburiye abantu bakomeje kwiyitirira abakunzi b’ibikorwa bye bizwi nka Big Energy, avuga ko hari bamwe bari kubikoresha mu gusebya Leta y’u Rwanda, ashimangira ko nta sano abafitanye na bo kandi ko yitandukanyije na bo.
Yatangaje kandi ko yitegura gutaha mu Rwanda, aho yavuze ko azahangana n’abo bantu, nubwo atigeze atangaza amazina yabo muri icyo kiganiro. Yasobanuye ko ayo mazina azayatangaza igihe azaba yongeye gukorera ibikorwa bye i Kigali.
Nubwo ibyo yatangaje byakuruye impaka, igice cyafashe imitima y’abakurikiranaga icyo kiganiro ni amagambo yagize ati “Nkinzeho, Nkinguyeho ndongeye nkingaho.”
Ubwo yayavugaga, Yago Pondat yakuragaho amadarubindi gato ku buryo amaso ye yabonekaga, akayasubiza neza ku izuru, icyo gikorwa kikaba ari cyo cyatumye benshi batangira kukigana, bakabihuza n’iyo mvugo.
Mu minsi yakurikiyeho, amashusho menshi yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu b’ingeri zitandukanye bigana uburyo Yago yakoraga icyo gikorwa.
Hari abagaragaye bakuramo bakongera kwambara amadarubindi nk’uko yabikoze, abandi bakabikora bakinga banakingura inzugi, mu gihe abandi bo babikoreye ku biryo cyangwa ibindi bikoresho bitandukanye, byose babiherekeje n’iyo mvugo.
Iyi trend ntiyagarukiye ku bakoresha imbuga nkoranyambaga gusa, ahubwo yanakwirakwiriye mu byamamare bitandukanye byafashe amashusho biyigana. Muri bo harimo Clapton Kibonge, Killaman, DJ Briane, Rusine n’abandi benshi bakomeje kuyisangiza abakunzi babo.
Ubwiyongere bw’ayo mashusho bugaragaza uburyo imvugo imwe ishobora guhinduka ikimenyetso cy’imyidagaduro n’uburyo abantu bihangira udushya ku mbuga nkoranyambaga mu gihe gito.
Kugeza ubu, “Nkinzeho, Nkinguyeho ndongeye nkingaho” ikomeje kuba imwe mu mvugo zikoreshwa cyane n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, aho buri wese ayihuza n’igikorwa cyihariye kugira ngo aseke cyangwa ashimishe abamukurikira.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

