Amerika yemereye ibigo bibiri biri mu bikomeye cyane ku Isi gukorana n’Ingabo z’u Rwanda nubwo yazifatiye ibihano
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyatunguye benshi nyuma yo kwemera ko ibigo bikomeye by’ingufu birimo TotalEnergies na ExxonMobil bikomeza gukorana n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurinda imishinga ya gaz iri mu majyaruguru ya Mozambique, nubwo RDF yari iherutse gufatirwa ibihano kubera ibirego bifitanye isano n’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya makuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru Africa Intelligence mu nkuru cyasohoye ku wa 22 Gicurasi 2026, kivuga ko urwego rwa Amerika rushinzwe kugenzura imitungo y’amahanga rwa Minisiteri y’Imari, Office of Foreign Assets Control (OFAC), rwahaye ubusonerwe bwihariye ayo masosiyete yombi kugira ngo akomeze gukoresha ubwirinzi bw’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado.
Iyi ntara ni imwe mu zifite ibikorwa bikomeye by’ubucukuzi n’itunganywa rya gaz kamere ku mugabane wa Afurika, aho harimo umushinga wa Mozambique LNG uyobowe na TotalEnergies ndetse na Rovuma LNG wa ExxonMobil.
Iyo mishinga ifite agaciro ka miliyari nyinshi z’amadolari kandi ifatwa nk’inkingi ikomeye y’iterambere ry’ubukungu bwa Mozambique ndetse n’ishoramari mpuzamahanga muri Afurika.
Ku wa 3 Werurwe 2026, Washington yari yafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda ishinja Kigali kugira uruhare mu gushyigikira umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda rwahakanye ibyo birego rwivuye inyuma, ruvuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo gifite inkomoko ndende kandi ko rushyize imbere uburinzi bw’umutekano warwo.
Nubwo ibyo bihano byari byateje impungenge ku hazaza h’ubufatanye hagati ya RDF n’amasosiyete mpuzamahanga akorera muri Mozambique, amakuru yatangajwe avuga ko TotalEnergies na ExxonMobil byagaragaje ko ibikorwa byabyo bitashoboka neza hatabayeho ubufasha bw’ingabo z’u Rwanda.
Abasirikare b’u Rwanda bagera ku 5,000 bamaze koherezwa muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, aho bagize uruhare rukomeye mu kurwanya no kwirukana imitwe y’iterabwoba ifitanye isano na Islamic State yari yarazengereje Cabo Delgado.
Iyi mitwe yari yaratumye ibikorwa byinshi by’ubucukuzi bwa gaz bihagarara, abaturage benshi bagahunga ndetse n’abashoramari batangira kugira impungenge ku mutekano w’ishoramari ryabo muri ako karere.
Kuva RDF yatangira ibikorwa byayo muri Mozambique, yakomeje gushimirwa uburyo yagaruye umutekano mu bice byinshi byari byarafashwe n’imitwe yitwaje intwaro. Ibyo byatumye ibikorwa by’ishoramari byongera gukomeza ndetse amasosiyete mpuzamahanga yongera icyizere cyo gukorera muri Cabo Delgado.
Africa Intelligence yavuze ko nyuma y’ibihano byafatiwe RDF, ExxonMobil yatangiye ibikorwa bikomeye bya dipolomasi kugira ngo umubano wayo n’u Rwanda utangirika.
Mu bantu boherejwe i Kigali harimo Walter Kansteiner wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Amerika ushinzwe Afurika ku butegetsi bwa George W. Bush. Uwo muyobozi bivugwa ko yagize uruhare mu biganiro byari bigamije gushaka uburyo ibikorwa by’umutekano byakomeza nta nkomyi.
Amakuru kandi avuga ko ExxonMobil yasabye uburenganzira bwihariye bwo gukomeza gukoresha RDF mu kurinda ibikorwa byo kubaka inganda zitunganya gaz ku kirwa cya Afungi kugeza imirimo yose irangiye, ndetse icyo cyifuzo kikaba cyaremewe.
Umushinga wa Mozambique LNG wa TotalEnergies uteganya gutunganya toni miliyoni 13 za gaz kamere buri mwaka, mu gihe Rovuma LNG ya ExxonMobil yo iteganya gutunganya toni miliyoni 18 buri mwaka. Abasesenguzi bavuga ko iyo mishinga ishobora guhindura ubukungu bwa Mozambique ndetse ikagira uruhare rukomeye ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.
Icyemezo cya Amerika cyo guha ayo masosiyete ubusonerwe bwihariye cyongeye kugaragaza uburyo inyungu z’ubukungu n’umutekano mpuzamahanga bikomeza kugira uruhare runini mu miyoborere ya dipolomasi mpuzamahanga, cyane cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo gakomeje kuba ingenzi ku ishoramari ry’ingufu ku Isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

