Amerika yashyizeho amananiza akomeye ku ikipe y’igihugu ya RDC izitabira igikombe cy’Isi

Icyorezo cya Ebola gikomeje guteza impungenge zikomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatumye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifata icyemezo gikomeye ku Ikipe y’Igihugu ya RDC, Les Léopards, iri kwitegura kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Mexique na Canada.

Guverinoma ya Amerika yatangaje ko abakinnyi bose, abatoza ndetse n’abagize delegasiyo ya RDC bazasabwa kubanza kujya mu kato k’iminsi 21 mbere yo kwinjira muri Leta ya Texas, aho bazatangirira imikino yabo ku wa 11 Kamena 2026.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko RDC yongeye kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo kuva mu mpera za Mata 2026. Raporo zigaragaza ko iki cyorezo kimaze guhitana abantu hafi ya 180, mu gihe abarenga 750 bamaze kugaragaraho ubwandu.

Les Léopards iri mu Itsinda K ry’Igikombe cy’Isi, aho izatangira ihura n’ikipe izaba iri muri Houston muri Texas, mbere yo gukurikizaho Colombia i Guadalajara muri Mexique, hanyuma igasoza imikino y’amatsinda ihura na Uzbekistan i Atlanta muri Georgia.

Umuyobozi w’itsinda ryo mu biro bya Perezida wa Amerika rishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi, Andrew Giuliani, yavuze ko RDC yamaze kumenyeshwa aya mabwiriza kandi ko nta yandi mahitamo yari ahari.

Yagize ati: “Twabwije ukuri Congo ko bagomba kubahiriza akato k’iminsi 21 mbere y’uko baza muri Houston ku wa 11 Kamena. Twabishyizeho umucyo rwose tunabimenyesha Guverinoma ya Congo, ko bagomba kuguma mu kato mbere y’uko bakora urugendo rwerekeza muri Amerika. Nta kindi twari kurenzaho.”

Yakomeje ashimangira ko Amerika iri gushyira imbere ubwirinzi bw’ubuzima bw’abazitabira Igikombe cy’Isi ndetse n’abaturage bayo, kugira ngo Ebola itinjira muri icyo gihugu cyangwa ngo ibe yakwirakwira mu nkengero zacyo.

Nubwo RDC iri mu gihugu cyugarijwe n’iki cyorezo, benshi mu bakinnyi bayo ndetse n’umutoza mukuru, Sébastien Desabre, bari mu Burayi cyane cyane mu Bufaransa, ibintu Amerika ibona nk’ibishobora gufasha mu kugabanya ibyago byo gukwirakwiza Ebola.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Les Léopards avuga ko abakinnyi basabwe kwirinda kwegerana cyane n’abantu baturutse muri RDC muri iyi minsi yo kwitegura Igikombe cy’Isi. By’umwihariko, umwiherero uzabera mu Bubiligi uzajya ukurikirwanirwa hafi n’inzego z’ubuzima za Amerika.

Amerika yamaze gushyiraho ibigo bitandukanye i Burayi bishinzwe kugenzura indwara z’ibyorezo, ndetse inateganya kohereza abaganga babiri mu Bubiligi kugira ngo bakurikirane ubuzima bw’abakinnyi n’abatoza ba RDC bazaba bari mu mwiherero.

Hari amakuru kandi avuga ko Leta ya Amerika yamaze gushyiraho amabwiriza akumira abantu bose bagiye muri RDC, Uganda na Sudani y’Epfo mu byumweru bitatu bishize, aho bashobora kutemererwa kwinjira muri Amerika mu gihe cy’iminsi 30 iri imbere.

Iki kibazo cy’ubuzima cyanagize ingaruka ku myiteguro ya Les Léopards, kuko iyi kipe yamaze gusubika imyitozo yagombaga kubera imbere muri RDC ndetse n’umuhango wo gusezera ku bafana mbere y’urugendo rw’Igikombe cy’Isi.

Nubwo bimeze bityo ariko, gahunda y’imikino ya gicuti yo ntirarahinduka. Les Léopards itegerejwe gukina na Denmark tariki ya 3 Kamena mbere yo guhura na Chile muri Espagne tariki ya 9 Kamena 2026.

Ikipe ya RDC iri mu makipe ahanzwe amaso muri Afurika nyuma yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi mu buryo bwashimishije abafana benshi. Icyakora, icyorezo cya Ebola cyatumye urugendo rwabo rugana muri iri rushanwa rukomera kurushaho, ndetse benshi batangiye kwibaza niba imyiteguro yabo itazahungabanywa n’izi ngamba zikomeye zafashwe na Amerika.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui