Ihuriro rya AFC/M23 ryikomye Amerika ku ruhare rwayo mu ntambara yo Burasirazuba bwa RDC

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kugaragaza kutishimira uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwitwara mu bibazo by’umutekano muke bimaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo, aho rivuga ko Washington yamaze kuva ku mwanya w’umuhuza utabogamye igashyigikira ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi bikubiye mu ibaruwa umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yandikiye Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, tariki ya 7 Gicurasi 2026, agaragazamo impungenge zikomeye ku cyerekezo ibiganiro by’amahoro biri gufata.

Muri iyo baruwa, Nangaa yavuze ko AFC/M23 itangiye gushidikanya ku ruhare rwa Amerika nk’umuhuza, cyane cyane nyuma y’amasezerano Washington yagiranye na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi ajyanye n’umutekano, igisirikare n’umutungo kamere wa RDC.

Yavuze ko ayo masezerano ashobora kuba ari yo atuma Amerika irebera ibikorwa bya gisirikare bya Kinshasa ntigire icyo ibivugaho, nubwo ngo bibangamira inzira y’ibiganiro by’amahoro byari byaratangiye gutanga icyizere.

Nangaa yibukije Amerika ko mu biganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi muri Mata 2026, impande zombi zari zagiranye amasezerano arimo kurekura imfungwa 317 mu gihe kitarenze iminsi 10, ariko ko kugeza ubu Leta ya Congo itarabishyira mu bikorwa.

AFC/M23 ivuga ko ibyo ifata nk’ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi budashyize imbere inzira y’amahoro ahubwo bugikomeje gutekereza intambara nk’umuti wa politiki.

Iyo baruwa kandi igaragaza ko nubwo ibiganiro by’amahoro byakomeje, ibikorwa bya gisirikare bitigeze bihagarara. Nangaa yavuze ko Ingabo za FARDC zakomeje kugaba ibitero mu bice igenzura hifashishijwe drones n’indege za gisirikare, ndetse ko hari n’abayobozi ba AFC/M23 bashatse kugabwaho ibitero byo kubica.

Yavuze ko ibikorwa nk’ibyo “bigaragaza ko Kinshasa igikomeje guhitamo inzira y’intambara aho kwemera ibiganiro.”

AFC/M23 yavuze ko ikibazo gikomeye atari ukubura ibiganiro gusa, ahubwo ari uko hari uruhande rumwe ruri guhabwa ubudahangarwa mpuzamahanga kubera inyungu za politiki n’ubukungu.

Uyu mutwe uvuga ko nyuma y’uko RDC igiranye na Amerika amasezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare, ubutegetsi bwa Kinshasa bwatangiye kwitwara nk’ubufite ubwirinzi bwa dipolomasi butuma budakurikiranwaho ibyo bushinjwa.

Nangaa yagaragaje ko AFC/M23 yo hari ibyo imaze gukora mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro, harimo kugabanya ibikorwa bya gisirikare no kuva muri Walikale mu 2025 kugira ngo hubahirizwe ibyari byemeranyijwe mu biganiro.

Uyu mutwe kandi uvuga ko warekuye imfungwa zirenga 1,350 ndetse ukorohereza ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo imiryango y’abaturage bagezweho n’ingaruka z’intambara ibashe kubona ubufasha.

AFC/M23 yanagaragaje ko yasabye Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge kwakira abasirikare ba FARDC barenga 5,000 hamwe n’imiryango yabo bari mu maboko yayo, ivuga ko ibyo bigamije kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera imfungwa z’intambara n’ubuzima bw’abasivile.

Muri iyo baruwa, AFC/M23 yongeye gushinja ihuriro rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo gukomeza ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage mu Burasirazuba bwa Congo.

Uyu mutwe wanagarutse ku bibazo by’umutekano muke bikomeje kuvugwa mu Mujyi wa Uvira nyuma y’uko uhavuye, uvuga ko uwo mujyi wakomeje kurangwamo ubwicanyi, ubusahuzi n’ibikorwa by’urugomo bikorwa n’imitwe ishyigikiwe na Kinshasa.

Nangaa yavuze ko ibyo bishimangira ko ikibazo cya Congo kidashobora gukemurwa n’intambara gusa, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bikorwa mu mucyo n’ubuhuza butabogamye.

Iyo baruwa yagejejwe kuri Marco Rubio yanashyikirijwe Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, uri mu bahuza bakurikirana ikibazo cya Congo, ndetse ihabwa n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga barimo Qatar n’u Busuwisi bakomeje gushaka uko haboneka umuti urambye hagati ya Kinshasa na AFC/M23.

Iyi ntambara ya dipolomasi hagati ya AFC/M23 na Kinshasa ikomeje gufata indi ntera mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kurangwa no kutizerana gukomeye hagati y’impande zombi.

Abasesenguzi bavuga ko niba abahuza mpuzamahanga badashoboye kwitwara mu buryo buboneye kandi butuma buri ruhande rwumva rwizeye inzira y’ibiganiro, amahirwe yo kubona amahoro arambye ashobora gukomeza kugorana, ibintu bishobora gukomeza gushyira abaturage ba Congo mu kaga k’intambara, ubuhunzi n’ubwicanyi bimaze imyaka myinshi byugarije igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui