Tanzania mu mazi abira nyuma yo kwanga kwakira intumwa zari zije kuyikoraho iperereza ridasanzwe.

Tanzania mu mazi abira nyuma yo kwanga kwakira intumwa zari zije kuyikoraho iperereza rikomeye cyane.

Umwuka mubi hagati ya Leta ya Tanzania n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje gufata indi ntera nyuma y’aho abadepite bo muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU bangiwe kwinjira muri icyo gihugu, mu ruzinduko bari bagiriyeyo rugamije gukora iperereza ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu na demokarasi bikomeje kuvugwaho cyane nyuma y’amatora aheruka.

Icyemezo cya Tanzania cyo gukomeza gusubika no kwanga uru ruzinduko cyafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko ubutegetsi bw’icyo gihugu budashaka igenzura mpuzamahanga ku byabaye mu bihe by’amatora ndetse n’ibirego by’ihohoterwa rikorerwa abatavuga rumwe na Leta.

Abo badepite bari bategerejwe muri uku kwezi kwa Gicurasi 2026 nyuma y’uko uruzinduko rwabo rwari rwabanje gutegurwa muri Gashyantare ariko rugasubikwa bisabwe na Tanzania, yavugaga ko ishaka kubanza gukora iperereza ku mvururu n’ubwicanyi byabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka.

Iyo raporo y’iperereza yashyizwe hanze ku wa 24 Mata 2026 yagaragaje imibare ikomeye y’abahitanywe n’izo mvururu, aho abantu 518 bavuzwe ko bishwe. Nubwo iyo mibare yakomeje guteza impaka n’igitutu mpuzamahanga, Tanzania yakomeje gufunga imiryango ku ntumwa za EU zari zigiye gukora ubugenzuzi bwigenga.

Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko uburenganzira bwa muntu bwifashe, uko demokarasi yubahirizwa ndetse no gusuzuma ibikorwa n’imishinga iterwa inkunga na EU muri Tanzania.

Iki kibazo cyongeye gukomera nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya EU mu Ugushyingo 2025 yari yahagaritse inkunga ya miliyoni 156 z’Amayero yagenerwaga Tanzania. EU yashinjaga icyo gihugu gukoresha igitugu ku batavuga rumwe n’ubutegetsi mbere y’amatora, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo.

Mu itangazo rikomeye ryashyizwe hanze n’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Inteko ya EU ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Mounir Satouri yanenze bikomeye imyitwarire ya Tanzania, avuga ko kudaha ikaze iryo tsinda bigaragaza ubushake buke bwo gukorera mu mucyo.

Yagize ati: “Tubabajwe cyane n’icyemezo cya Leta ya Tanzania cyo gukomeza gusubika uruzinduko rw’Itsinda ry’Inteko ya EU ishinzwe uburenganzira bwa muntu. Turabona ari ubundi buryo bwo kwanga burundu ko uru ruzinduko ruzakorwa.”

Yakomeje asobanura ko icyari cyajyanye abo badepite muri Tanzania atari ugushyamirana n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, ahubwo ko bari bagiye kureba uko imishinga iterwa inkunga na EU ikora no kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye ku bibazo birebana n’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Icyari kitujyanye muri Tanzania ni ugukora igenzura ku mishinga y’uburenganzira bwa muntu iterwa inkunga na EU no kuganira n’abafatanyabikorwa bo muri icyo gihugu.”

Mu byagarutsweho cyane harimo ibirego by’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania bakomeje gushyirwaho igitutu, gufungwa, gutotezwa no kubuzwa gukora ibikorwa bya politiki mu bwisanzure. Abadepite ba EU bavuga ko kuba Tanzania ikomeje kwanga igenzura ari ikimenyetso cy’uko hari ibyo ishaka guhisha ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo Tanzania itigeze itangaza impamvu nshya irenze izo kuvuga ko “ikomeje iperereza” ku byabaye mu matora, abasesenguzi batandukanye bavuga ko ubutegetsi bw’icyo gihugu bushobora kuba butinya ko raporo yigenga yakongera gushyira igitutu mpuzamahanga ku bayobozi bacyo.

Iki kibazo kandi kiri gutuma umubano hagati ya Tanzania na EU urushaho kuzamo agatotsi, cyane cyane ko Ubumwe bw’u Burayi bwamaze kugaragaza ko ubufatanye n’ibihugu bifashwa bugomba gushingira ku kubahiriza amategeko, ubwisanzure bwa politiki n’uburenganzira bwa muntu.

EU yavuze ko kuba Tanzania yanze kwakira intumwa zayo bitazayica intege, ahubwo ko izakomeza gukurikirana ibijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu ndetse n’uko amategeko yubahirizwa.

Ibi bibaye mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika bikomeje gushyirwa ku gitutu n’imiryango mpuzamahanga ishinja bamwe mu bayobozi gukoresha amatora nk’inzira yo gukomeza kugundira ubutegetsi no gucecekesha abatavuga rumwe na bo.

Ku ruhande rwa Tanzania, bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bavuga ko igihugu gifite ubusugire kandi kidakwiye gutegekwa uburyo gikemura ibibazo byacyo imbere mu gihugu. Gusa ku ruhande rw’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko kwanga igenzura mpuzamahanga ari ikimenyetso gikomeye cy’uko hari amakosa aremereye ubutegetsi budashaka ko ajya ahagaragara.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui