Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yongeye gukurura impaka zikomeye nyuma yo gutangaza amagambo benshi bafata nk’ukwivuguruza ku ruhare rw’ingabo z’u Burundi mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mubano mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda, ndetse no ku birego bimaze igihe bivuga ko Bujumbura ikorana n’umutwe wa FDLR.
Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyasohotse ku wa 10 Gicurasi 2026, Ndayishimiye yavuze byinshi ku ifungwa ry’umupaka wa Gatumba na Vugizo hagati y’u Burundi na RDC, ashinja umutwe wa M23 ndetse n’u Rwanda gushyira igihugu cye mu kaga.
Yagize ati: “U Rwanda rufite imigambi mibi ku Burundi. Mu gihe ingabo z’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bari hafi y’umupaka wacu, tubifata nk’ikibazo kandi tuba tugomba kuba maso. Ariko turacyafite icyizere ko amasezerano y’amahoro ya Washington azatuma bashyirwaho igitutu.”
Aya magambo yaje akurikira andi amaze amezi menshi avugwa n’ubutegetsi bw’i Bujumbura bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ibyo Kigali yakomeje kwamagana ivuga ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose iha umutwe ushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Ndayishimiye kandi yemeye ko igihugu cye gifite ingabo nyinshi muri Kivu y’Amajyepfo, ariko ashimangira ko zitajyanyweyo kurinda u Burundi ahubwo zagiye gufasha FARDC kurwanya “abanzi ba RDC”.
Ati: “Byumvikane ko tutari muri RDC kugira ngo turinde u Burundi, ahubwo turi gufasha ingabo za RDC mu rugamba rwo kurwanya umwanzi wazo. Ibikorwa byacu byashingiye ku mwanzuro w’akarere, duhabwa Kivu y’Amajyepfo nk’ahantu ho gukorana. Ariko intambara yarakomeje, bimwe mu bihugu by’akarere ntibyashoboye guhagarika imirwano.”
Yakomeje agira ati: “Uganda n’u Burundi gusa ni byo byahagumye, buri gihugu gikorera mu gice cyacyo. Uyu munsi, ingabo zacu zigendera ku mabwiriza y’iza RDC. FARDC ni yo izohereza mu gice rukana, kandi twagiye gutanga ubufasha.”
Nyamara amateka y’ibikorwa by’ingabo z’akarere muri RDC agaragaza ibintu bitandukanye n’ibyo Perezida w’u Burundi asobanura.
Hagati ya 2022 na 2023, u Burundi bwohereje muri RDC ingabo mu byiciro bibiri bitandukanye. Hari izari mu masezerano y’ubufatanye bwihariye hagati ya Bujumbura na Kinshasa zizwi nka TAFOC, ndetse n’izari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba buzwi nka EACRF.
Ingabo za TAFOC zatangiye gukorera muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu 2022, aho zakoranaga na FARDC mu bikorwa byo kurwanya imitwe irimo RED Tabara, FOREBU, FNL na Twirwaneho.
Mu 2023, izindi ngabo z’u Burundi zoherejwe muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwa EACRF. Icyo gihe, inshingano z’izi ngabo zari ukujya hagati y’impande zihanganye kugira ngo imirwano ihagarare, atari ukugaba ibitero.
Ariko ibintu byaje guhinduka ubwo ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwatangiraga gusaba ko ingabo za EACRF zirwana na M23. Ubuyobozi bw’ubu butumwa bwarabyanze, ariko u Burundi bwo bwatangiye kubogamira ku ruhande rwa FARDC ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Mu mpera za 2023, ibihugu byinshi byari byohereje ingabo muri EACRF byarazicyuye, ariko iz’u Burundi zo zisigara muri Masisi, zitangira gukorana na FARDC mu buryo busa n’ubwa TAFOC.
Ibi ni byo bamwe mu basesenguzi bavuga ko bituma amagambo ya Ndayishimiye avuga ko ingabo z’u Burundi zikorera gusa mu rwego rw’akarere atajyanye n’ukuri, kuko ibikorwa byazo byaje guhinduka ibya gisirikare byo gufasha Kinshasa mu buryo buziguye.
Hari n’ikindi kibazo Perezida w’u Burundi amaze igihe ashinjwa gusobanuraho ibintu bihabanye: ikibazo cy’abasirikare b’Abarundi bafatiwe ku rugamba na M23.
Mu nama z’abakuru b’ibihugu bya EAC, Ndayishimiye yigeze guhakana ko hari abasirikare b’u Burundi bafatiwe ku rugamba, avuga ko abo M23 yerekanye ari abarwanyi ba RED Tabara kubera ko “na bo bavuga Ikirundi”.
Nyamara amakuru yagiye hanze yagaragaje ko bamwe muri abo bantu bari bafite ibyangombwa by’igisirikare cy’u Burundi, ibintu byatumye benshi bashinja Perezida w’u Burundi kugerageza guhisha uruhare nyarwo rw’ingabo ze muri iyo ntambara.
Ikibazo gikomeye kurushaho cyabaye ubufatanye hagati y’ingabo z’u Burundi na FDLR, umutwe u Rwanda rumaze imyaka ruvuga ko ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.
Umunyamakuru Romain Gras yabajije Ndayishimiye ku birego by’u Rwanda bishinja igihugu cye gukorana na FDLR. Perezida w’u Burundi yabihakanye, anavuga ko yigeze gusaba Perezida Paul Kagame kumuha amakuru y’aho FDLR iherereye kugira ngo ayirwanye.
Yagize ati: “Naramubwiye nti ‘Niba ufite amakuru y’aho ibirindiro bya FDLR biherereye, nitutabatera, ni bwo wakwanzura ko tubafasha. Ariko nitubatera, tuzaba tuberetse ko twiteguye kubasenya aho bari hose’. Kugeza uyu munsi, sindahabwa amakuru y’aho FDLR iherereye. Ntiwashyigikiye abagizi ba nabi batera u Rwanda.”
Ariko ikibazo cyaje gukomera ubwo umunyamakuru yamubazaga uburyo ingabo z’u Burundi zakwirinda gukorana na FDLR kandi zikorana bya hafi na FARDC, na yo yemera ko ifatanya n’uyu mutwe ku rugamba.
Ndayishimiye yemeye ko FARDC ikorana na FDLR ariko avuga ko ingabo z’u Burundi zitivanga na yo.
Ati: “Imitwe y’ingabo z’u Burundi ifite ibice ikoreramo, FARDC ikagira ibyayo. Nakongeraho ko imitwe y’ingabo idashobora kwivanga kubera ko idahuje uburyo bwo kurwana urugamba. Ahubwo nabwiye Perezida Tshisekedi ko yakora uko ashoboye kugira ngo hatazamo urwikekwe.”
Yakomeje avuga ko ikibazo cya FDLR gikwiye gukemurwa n’ibihugu byose byo mu karere bifatanyije.
Ati: “Twese harimo na Félix Tshisekedi wasanzeho iki kibazo ubwo yajyaga ku butegetsi, twemeranya ku kurwanya FDLR. Igishobora kuba kigoye cyane ni ukubona ubushobozi bwo kubikora. Igitekerezo ntanga buri gihe, ni uko twakwemeranya, u Rwanda, RDC, u Burundi na Uganda, tukarwanya iyi mitwe. Ibyo ni byo byatuma u Rwanda rwizera ko rutazaterwa.”
Nubwo Perezida w’u Burundi akomeje guhakana ubufatanye na FDLR, raporo zitandukanye z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zimaze igihe zigaragaza ko kuva umubano wa Kigali na Bujumbura wongeye kuzamba mu mpera za 2023, hagiye habaho kongera kwegerana hagati y’inzego z’umutekano z’u Burundi n’imitwe irwanya u Rwanda.
Hari amakuru kandi yigeze kuvugwa ko habaye inama zabereye i Bujumbura zahuje bamwe mu bayobozi b’ingabo z’u Burundi n’abo muri FDLR ndetse na CNRD-FLN, baganira ku buryo bwo guhuriza hamwe ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

