Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yamaganye amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko igihugu cyabo cyagize uruhare mu biganiro bikomeye byabereye mu nama ya Africa Forward Summit yabereye i Nairobi muri Kenya, ashimangira ko ibyo byatangajwe ari ibinyoma bidafite ishingiro.
Iyi nama yahurije hamwe abayobozi batandukanye bo muri Afurika n’u Burayi, by’umwihariko abayobozi bakuru b’ibihugu ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, hagamijwe kuganira ku bufatanye mu iterambere ry’ubukungu, guhanga udushya, umutekano ndetse n’ivugururwa ry’inzego mpuzamahanga z’imari.
Kwamamaza uruhare rwa RDC muri iyo nama byatangiye nyuma y’ubutumwa bwashyizwe ku rubuga X na Farah Muamba Kayowa, ushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya RDC, wavuze ko Perezida Félix Tshisekedi yitabiriye ibiganiro byabereye muri Africa Forward Summit ku wa 12 Gicurasi 2026.
Mu butumwa bwe, yavuze ko RDC yagaragaje ibitekerezo byayo ku bibazo by’umutekano, ubufatanye hagati y’ibihugu ndetse n’ivugururwa ry’akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi. Yanavuze ko Perezida Tshisekedi yamaganye icyo yise “igitero cy’u Rwanda” mu burasirazuba bwa Congo.
Nyuma y’ayo makuru, Olivier Nduhungirehe yahise anyomoza ibyatangajwe na Perezidansi ya Congo, avuga ko RDC itigeze yitabira ibiganiro nyirizina byabereye muri iyo nama.
Mu butumwa bwe bwatangajwe ku rubuga X, Nduhungirehe yagize ati: “Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa.”
Yakomeje asobanura imiterere y’iyo nama, avuga ko Africa Forward Summit yari igizwe n’ibiganiro bitatu by’ingenzi byayobowe na Perezida wa Kenya, William Ruto, hamwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Ibyo biganiro byibanze ku ngingo zirimo guteza imbere inganda zitangiza ibidukikije, ingufu zisubira, uburyo bwo kuvugurura imari mpuzamahanga ndetse n’ibibazo by’amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Nduhungirehe yavuze ko mu gihe abandi bayobozi n’abahagarariye za guverinoma batambutsaga ibitekerezo byabo muri ayo masomo, uruhande rwa RDC rutigeze rugira uwoherezwa n’umwe utanga ibitekerezo muri gahunda nyamukuru z’iyo nama.
Yagize ati: “Intebe ya RDC yagumye aho nta muntu uyicayeho” muri buri kiganiro cyose cyabaye.
Yakomeje avuga ko Kinshasa itigeze isaba ijambo cyangwa ngo ivuge ku Rwanda muri iyo nama, ahubwo ko Perezida Tshisekedi yagaragaye gusa mu muhango wo gusoza.
Nduhungirehe yavuze ko ubutumwa bwatanzwe na Perezidansi ya RDC bugamije gukora propaganda no kugaragaza isura y’uko Congo yagize uruhare rukomeye muri iyo nama mpuzamahanga kandi bitarabayeho.
Aya makuru aje yiyongera ku makimbirane ya dipolomasi amaze igihe hagati y’u Rwanda na RDC, aho Kinshasa ikomeje gushinja Kigali kugira uruhare mu mutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rwo rushinja ubutegetsi bwa Congo gufatanya n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mezi ashize, abayobozi b’ibihugu byo mu karere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje gusaba impande zombi kugabanya ubushyamirane no gushyira imbere ibiganiro bya dipolomasi hagamijwe gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.
I Nairobi, ibiganiro bya Africa Forward Summit byari byitezweho gutanga umurongo mushya ku mikoranire hagati ya Afurika n’u Burayi, cyane cyane mu rwego rw’ishoramari, ikoranabuhanga n’umutekano. Gusa impaka zakuruwe n’ubutumwa bwa Perezidansi ya RDC zatumye iyi nama inavugwamo cyane ku rwego rwa dipolomasi hagati ya Kigali na Kinshasa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

