Agahinda ku musore w’imyaka 52 wiyahuye nyuma yo gusanga yaranduye ya ndwara idakira ntinagire urukingo

Inkuru ibabaje yavugishije benshi mu Karere ka Rutsiro, nyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 52 wasanzwe yiyahuye mu nzu yabagamo wenyine, aho amakuru y’ibanze agaragaza ko ashobora kuba yarafashe icyemezo gikomeye nyuma yo kumenya ko yanduye virusi itera SIDA.

Ibi byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Murambi, mu Mudugudu wa Gatomvu, ku wa 2 Gicurasi 2026 ahagana saa munani z’amanywa.

Abaturanyi bavuga ko uwo musore yari amaze iminsi agaragaza impinduka mu myitwarire, cyane cyane nyuma yo kujya kwipimisha mu ivuriro ryo muri ako gace, aho yaje gusanganwa ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Umwe mu baturanyi be wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko amakuru y’uko yanduye yamugezeho mu buryo bwamuhungabanyije cyane, ku buryo byamugoye kubyakira no kubiganiraho n’abandi.

Nubwo nta magambo yasize yanditse, abamuzi bavuga ko yari asanzwe aba wenyine, ibintu bishobora kuba byaramusigiye umutwaro ukomeye wo guhangana n’iyo nkuru wenyine.

Uko byagenze ngo umubiri we uboneke, byatangiye ubwo murumuna we yajyaga kumusura nkuko asanzwe abikora, ariko agezeyo agakomanga ntabone umwitaba.

Nyuma yo gukeka ko hari ikibazo, yagerageje gusunika urugi asanga rukingiye imbere. Akinjira mu nzu, yahise abona mukuru we amanitse mu mugozi, yamaze kwitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias, yemeje iby’uru rupfu, agira ati: “Nibyo koko yasanzwe mu mugozi na murumuna we yapfuye, kuko yabaga munzu wenyine yapfuye.”

Urwego rw’ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise batangira iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu, nubwo amakuru y’ibanze akomeje kwerekana ko ari ukwiyahura.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Iyi nkuru yongeye kwibutsa benshi akamaro ko gufasha abantu bahura n’ibibazo bikomeye by’ubuzima n’ihungabana rituruka ku makuru nk’aya, by’umwihariko ku bijyanye n’indwara zidakira zikaba zitarabonerwa n’urukingo nka SIDA.

Abaturage basabwa kwegera no gutera inkunga abagaragaza ibimenyetso by’agahinda gakabije, kuko akenshi ushobora gusanga bafite ibibazo bikomeye batabasha kuvugira mu ruhame.

Inzego z’ubuzima zikomeza gushishikariza abantu kwipimisha no kwakira ibisubizo batikanga, kuko hari uburyo bwinshi bwo gufasha abanduye virusi itera SIDA kubaho ubuzima busanzwe, igihe begereye abaganga bagahabwa ubujyanama n’imiti ibafasha kubungabunga ubuzima bwabo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui