Uvira: Ibintu byasubiye I Rudubi nyuma y’urupfu rubabaje rw’Umusirikare wa FARDC wiciwe muri uyu mujyi. Amafoto

Ubwicanyi n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi ikomeye yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2026, umusirikare wa FARDC arashwe akahasiga ubuzima mu gace ka Kasenga.

Amakuru aturuka muri uwo mujyi avuga ko uwo musirikare yaba yarishwe n’abarwanyi ba Wazalendo, umutwe umaze igihe ukorana n’ingabo za FARDC mu bikorwa bya gisirikare biri kubera mu burasirazuba bwa Congo.

Nubwo ubuyobozi bwa gisirikare butaratangaza imyirondoro ye ku mugaragaro, amakuru yakomeje gukwirakwira mu baturage ndetse no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yari umwe mu basirikare bakomoka mu Banyamulenge.

Abaturage babonye amashusho ye nyuma y’urupfu bavuga ko imiterere n’isura bye byatumye benshi bakeka ko yari Umunyamulenge, ibintu byahise bitera impungenge mu miryango y’Abanyamulenge batuye muri Uvira no mu nkengero zayo.

Urupfu rw’uyu musirikare ruje rwiyongera ku bindi bikorwa by’urugomo bimaze igihe bivugwa muri Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu bice biri kugenzurwa n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi zoherejwe muri ibyo bikorwa bya gisirikare.

Mu myaka ishize, hakomeje kumvikana ibirego by’uko bamwe mu Banyamulenge bakorera mu nzego za Leta ya Congo, cyane cyane mu gisirikare cya FARDC, bagiye bicwa cyangwa bagahigwa n’abo bakorana bazira inkomoko yabo cyangwa bakekwaho kuba bafitanye isano n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.

Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo gifite amateka maremare ashingiye ku makimbirane y’ubutaka, ikibazo cy’ubwenegihugu ndetse n’intambara zimaze imyaka myinshi zibasiye akarere. Ibi byatumye bamwe bavuga ko Abanyamulenge bakomeje kuba mu bwigunge ndetse bagahora bakekwaho uruhare mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwa Congo.

Muri Uvira no mu duce tuyikikije, abaturage bavuga ko ibikorwa bya gisirikare byakajijwe kuva FARDC yatangira gukorana cyane na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi. Gusa aho kugira ngo umutekano urusheho gukomera, hari abavuga ko ubuzima bw’abasivili bwakomeje kuzamba.

Hari abaturage bavuga ko abantu benshi bakekwaho gusa kuba bafitanye isano n’Abanyamulenge cyangwa indi mitwe irwanya ubutegetsi bahita batangira guhigwa, gufungwa cyangwa bakicwa.

Abaturage bavuga kandi ko ibikorwa byo kwambura abaturage ibyabo, ubusahuzi bwo mu ngo ndetse n’ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abantu bitwaje intwaro byiyongereye muri iyi minsi.

Umujyi wa Uvira, uherereye hafi y’ikiyaga cya Tanganyika no ku mupaka uhuza Congo n’u Burundi, umaze amezi menshi uri mu bice birimo ibikorwa byinshi bya gisirikare kubera intambara ikomeje guhuza FARDC n’ihuriro rya AFC/M23. Uwo mujyi ufatwa nk’ahantu h’ingenzi mu rwego rwa gisirikare n’ubucuruzi, ari na byo bituma ibikorwa by’umutekano muke bihavugwa cyane.

Nubwo Leta ya Congo ikomeje kuvuga ko ubufatanye bwa FARDC na Wazalendo bugamije kurwanya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho no kugarura amahoro mu burasirazuba bw’igihugu, abaturage bakomeje gutanga ibirego by’ubwicanyi, gukubitwa, gusahura no kunyaga imitungo bikorwa n’abarwanyi bakorana n’izo ngabo.

Kugeza ubu, nta rwego rwa Leta cyangwa urw’igisirikare cya FARDC ruratangaza ku mugaragaro amakuru arambuye ku rupfu rw’uyu musirikare cyangwa ku bakekwaho kumwica. Icyakora amakuru ava muri Uvira avuga ko ubwoba n’impungenge bikomeje kwiyongera, cyane cyane mu baturage bavuga Ikinyamulenge ndetse no mu miryango ifite ababo bakorera mu gisirikare cya Congo.

Abakurikirana ibibazo by’umutekano muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko niba nta ngamba zihutirwa zishyizweho zo kurinda abasivili no gukumira ibikorwa by’urwikekwe rushingiye ku moko cyangwa inkomoko, bishobora gukomeza guteza umwuka mubi no kongera amakimbirane muri aka karere kamaze imyaka myinshi mu ntambara n’ubushyamirane.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui