Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyari gihanzwe amaso n’abatari bake nyuma yo gukatira Shema Arnaud de Bosscher uzwi cyane nka DJ Toxxyk igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu ndetse no kwishyura ihazabu ya 1.050.000 Frw, nyuma yo kumuhamya ibyaha byose yari akurikiranyweho bifitanye isano n’impanuka yahitanye umupolisi.
Iki cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, gisoza urugendo rw’urubanza rwavuzwe cyane haba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, kubera uburemere bw’ibyabaye n’impaka zakomeje kuvuka ku gihano cyari gikwiye guhabwa uyu muvanga muziki wamamaye mu Rwanda.
DJ Toxxyk yari akurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa bifitanye isano n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka ndetse no kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.
Ibi byose bifitanye isano n’impanuka yabaye mu rukerera rwa tariki ya 20 Ukuboza 2025 mu Karere ka Nyarugenge, impanuka yaguyemo umupolisi wari mu kazi. Nyuma y’iperereza, urugo rwa DJ Toxxyk rwaje no gusangwamo urumogi, ibintu byakomeje kongera uburemere bw’urubanza.
Nubwo urukiko rwamuhamije ibyaha byose, umucamanza yavuze ko DJ Toxxyk yagabanyirijwe ibihano kubera imyitwarire yagaragaje mu iburanisha. Urukiko rwasobanuye ko rwari rwasanze akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu ndetse n’ihazabu ya 1.050.000 Frw, ariko rugahitamo kugabanya icyo gihano.
Impamvu nyamukuru yatumye agabanyirizwa igihano ni uko yemeye ibyaha byose ndetse akabisabira imbabazi. Urukiko rwagaragaje kandi ko ari ubwa mbere yari akatiwe n’inkiko, bituma igihano cye gishyirwa ku mwaka umwe n’amezi atandatu hamwe n’iyo hazabu.
Mbere y’iki cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 4 Gicurasi 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwahamije DJ Toxxyk ibyaha byose rumukatira gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu ndetse no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.
Icyo gihe yahise arekurwa ava mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, icyakora icyo cyemezo nticyashimishije Ubushinjacyaha bwahise bujurira busaba ko ibihano byakazwa.
Mu rubanza rw’ubujurire rwabaye tariki ya 15 Gicurasi 2026, Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rw’ibanze rwateshutse ku nshingano zarwo mu gutanga ibihano bidahuye n’uburemere bw’ibyaha byakozwe ndetse n’ingaruka zabyo.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko “ibihano DJ Toxxyk yakatiwe bitageze ku ntego y’ibihano nk’uko ziteganywa n’amategeko, kuko biba bigamije kwigisha no gutanga isomo ku bandi ariko busanga ibyatanzwe bidashobora kugera kuri iyo ntego.”
Bwanagaragaje ko urukiko rw’ibanze rutakurikije ingingo ya 49 y’itegeko riteganya uko ibihano bitangwa hashingiwe ku buremere bw’icyaha, ingaruka zacyo ndetse n’impamvu zagiteye.
Ubushinjacyaha bwibanze cyane ku kuba hari ubuzima bw’umuntu bwatakaye, kandi uwo muntu yari umupolisi wari uri mu kazi. Bwavuze ko ibihano by’ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange byari bito cyane ugereranyije n’uburemere bw’ibyabaye.
Mu bujurire, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko DJ Toxxyk yakatirwa igifungo cy’imyaka itanu ndetse agatanga ihazabu ya 2.210.000 Frw.
Ku ruhande rwa DJ Toxxyk, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko yicuza ibyaha byose yakoze kandi ko yumvaga icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze gihwanye n’ibyo yakoze.
Icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyongeye gukurura impaka ndende mu baturage, bamwe bavuga ko igihano cyoroheje ugereranyije n’ubuzima bwatakaye, abandi bakavuga ko kuba yemeye ibyaha kandi agasaba imbabazi byagombaga guhabwa agaciro.
Urubanza rwa DJ Toxxyk rukomeje gufatwa nk’urugero rugaragaza uko inkiko z’u Rwanda zireba ibyaha bifitanye isano n’impanuka zo mu muhanda, kunywa ibisindisha no gukoresha ibiyobyabwenge, cyane cyane iyo byateje urupfu rw’umuntu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


