Abasirikare 5000 n’intwaro ziremereye za Amerika boherejwe mu marembo y’u Burusiya mu gihe indege za bwo zasakiranye n’iz’u Bwongereza.

Mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje gukurura impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo mu Muryango wa OTAN bikomeje gufata ibyemezo bishya bishobora kongera umwuka mubi hagati y’impande zihanganye.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika igiye kohereza abasirikare 5.000 muri Pologne mu rwego rwo gufasha icyo gihugu gukomeza gucunga umutekano no gukaza ibikorwa byo kurinda umupaka w’ibihugu bya OTAN.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe gito Minisiteri y’Ingabo za Amerika yari ihagaritse gahunda yo kohereza abandi basirikare 4.000 muri icyo gihugu. Icyo gihe, Minisitiri w’Ingabo za Amerika, Pete Hegseth, yari yavuze ko gahunda itahagaritswe burundu ahubwo yari yadindijwe by’agateganyo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana niba aba basirikare 5.000 bazoherezwa ari bamwe muri abo bari bamaze igihe bategerejwe cyangwa niba ari indi gahunda nshya ya gisirikare Amerika yafashe mu rwego rwo kongera ubushobozi bwa OTAN mu Burasirazuba bw’u Burayi.

Abinyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano n’umubano mwiza Amerika ifitanye na Perezida wa Pologne, Karol Nawrocki.

Umunyamabanga Mukuru wa OTAN, Mark Rutte, yashimye icyo cyemezo avuga ko ari “intambwe ikomeza kugaragaza ubufatanye hagati y’ibihugu bigize OTAN.”

Yongeyeho ko nubwo ibihugu byinshi by’i Burayi bikomeje kugabanya uburyo byishingikirizaho Amerika mu bijyanye n’umutekano, ubufatanye hagati y’impande zombi buzakomeza kuba ingenzi.

Amerika kandi ikomeje gusuzuma uburyo ingabo zayo zikwirakwijwe hirya no hino ku isi, hagamijwe kureba niba ziri gukora inshingano uko bikwiye no guhuza ibikorwa bya gisirikare n’inyungu z’umutekano wayo ku rwego mpuzamahanga.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi, Washington yari yatangaje ko ishobora no kugabanya umubare w’ingabo zayo ziri mu bihugu bimwe by’i Burayi birimo u Budage, ibintu byateye impaka mu banyapolitiki no mu basesenguzi b’umutekano.

Pologne ikomeje gufatwa nk’umufatanyabikorwa wa mbere wa Amerika mu Burasirazuba bw’u Burayi, cyane cyane kubera impungenge z’umutekano zishingiye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’umwuka mubi hagati y’u Burusiya n’ibihugu byinshi byo muri ako karere.

Mu kindi cyemezo cyafashwe na Amerika, icyo gihugu cyatangaje ko cyemeye kugurisha Ukraine missiles zo mu bwoko bwa Hawk zifite agaciro ka miliyoni 108,1 z’amadolari ya Amerika.

Ukraine yari yasabye kugurirwa izo ntwaro hamwe n’ibindi bikoresho bijyana na zo kugira ngo yongere ubushobozi bw’ingabo zayo mu guhangana n’ibitero by’u Burusiya.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Leta ya Amerika, yavuze ko “Kugurisha izo ntwaro bizazamura ubushobozi bwa Ukraine ku bitero byo muri ibi bihe n’ahazaza. Ukraine ntabwo izagira imbogamizi zo gukoresha ibi bikoresho mu ngabo zayo.”

Missiles za Hawk, zisobanurwa nka “Homing All the Way Killer”, ni zimwe mu ntwaro zizwi cyane Amerika ikoresha mu gucunga no kurinda ikirere. Zifashishwa cyane mu kurinda igihugu cyangwa ibirindiro bya gisirikare ibitero by’indege z’umwanzi n’ibindi bikoresho byo mu kirere.

Iki cyemezo cyo gukomeza guha Ukraine intwaro kije mu gihe intambara hagati ya Kyiv na Moscow ikomeje gufata indi ntera, ndetse ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje kongera inkunga ya gisirikare biha Ukraine.

Hagati aho kandi, umwuka mubi hagati y’u Bwongereza n’u Burusiya wongeye kuzamuka nyuma y’uko indege ebyiri z’intambara z’u Burusiya zegereye cyane indege y’ubutasi y’u Bwongereza mu kirere cyo hejuru y’Inyanja y’Umukara.

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yavuze ko icyo gikorwa “giteje impungenge cyane”, inasohora amashusho agaragaza uko izo ndege z’u Burusiya zegereye iyo ndege y’ubutasi.

Amashusho agaragaza indege ebyiri z’u Burusiya ziguruka hafi cyane y’indege y’u Bwongereza, aho imwe yayigendagaho hafi cyane indi ikayinyura imbere mbere yo gukomeza urugendo.

U Bwongereza bwatangaje ko imwe mu ndege zo mu bwoko bwa Su-35 yegereye iyo ndege ku buryo yakanguye uburyo bw’ikoranabuhanga buyifasha kwirinda impanuka cyangwa ibitero, mu gihe indi yo mu bwoko bwa Su-27 yageze nko muri metero esheshatu gusa uvuye ku gice cy’imbere cy’iyo ndege.

Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza, John Healey, yavuze ko imyitwarire y’abo bapilote “yari iteje ikibazo kandi itemewe,” ashimangira ko iyo ndege y’u Bwongereza nta ntwaro yari itwaye.

Yakomeje avuga ko nubwo habaye icyo gikorwa, iyo ndege yakomeje ubutumwa bwayo nta kibazo ihuye na cyo.

Iyo ndege yari iri muri ubwo butumwa ni RAF Rivet Joint, ikoreshwa mu bikorwa byo gukusanya amakuru y’ubutasi hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Leta y’u Bwongereza yavuze ko iyo ndege yari iri mu rugendo rusanzwe mu kirere mpuzamahanga hejuru y’Inyanja y’Umukara, ahakomeje kugaragara ibikorwa byinshi bya gisirikare kubera intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Kugeza ubu u Burusiya ntiburagira icyo butangaza kuri ayo mashusho yashyizwe hanze n’u Bwongereza, gusa Moscow yakunze kuvuga ko abapilote bayo bakurikiza amategeko mpuzamahanga igihe cyose baba bari mu bikorwa nk’ibi.

Si ubwa mbere habaye ibikorwa nk’ibi kuko kuva intambara yo muri Ukraine yatangira gukaza umurego mu 2022, indege z’u Burusiya zakunze guhagurutswa zijya gukumira indege z’ubutasi z’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, cyane cyane iz’u Bwongereza na Amerika.

Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko ibi bikorwa byose: kohereza ingabo muri Pologne, kugurisha Ukraine missiles ndetse no kongera ibikorwa bya gisirikare mu kirere cy’Inyanja y’Umukara, bishobora gukomeza kongera ubushyamirane hagati ya OTAN n’u Burusiya mu gihe amahirwe yo kubona ibiganiro by’amahoro hagati ya Moscow na Kyiv akomeje kuba make.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui