Inkuru nshya y’impinduka zikomeye zakozwe mu rwego rw’umutekano n’igorora mu Rwanda yakomeje kuvugisha benshi nyuma y’itangazo ryasohowe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rigaragaza ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yazamuye mu ntera abakozi 742 b’uru rwego, anirukana abandi 296 ndetse ashyira bamwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Izi mpinduka zafashwe nk’ikimenyetso cy’ivugururwa rikomeje gukorwa mu nzego z’umutekano z’u Rwanda, cyane cyane mu rwego rushinzwe amagereza n’igorora, aho hagamijwe kongera imikorere myiza, ubunyamwuga n’imiyoborere ishingiye ku nshingano.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Rwanda Correctional Service, hagaragajwe ko abazamuwe mu ntera barimo ba ofisiye bakuru, ba ofisiye bato, abasuzofisiye ndetse n’abawada.
Mu ba ofisiye bakuru, abakozi 46 bari bafite ipeti rya Superintendent bahawe ipeti rya Senior Superintendent, mu gihe mu ba ofisiye bato, abafite ipeti rya Chief Inspector 37 bazamuwe bahabwa ipeti rya Superintendent.
Hari kandi abari bafite ipeti rya Inspector 18 bahawe irya Chief Inspector, naho Assistant Inspector 10 bazamurwa bahabwa ipeti rya Inspector.
Mu rwego rw’abasuzofisiye n’abawada, Senior Sergeant 188 bahawe ipeti rya Chief Sergeant, Sergeant 67 bazamurwa bahabwa ipeti rya Senior Sergeant, Corporal 48 bahabwa ipeti rya Sergeant, mu gihe aba-Warder 328 bahawe ipeti rya Corporal.
Abasesenguzi bavuga ko izamurwa ry’aba bakozi benshi icyarimwe risobanura icyizere ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje kugirira bamwe mu bakozi bagaragaje ubwitange mu kazi ndetse n’imikorere myiza mu nshingano zabo za buri munsi.
Iri tangazo kandi ryagaragaje ko hari bamwe mu bakozi ba RCS bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka myinshi bakorera igihugu. Muri bo harimo Assistant Commissioner Moses Ntawiheba, Senior Superintendent Christine Aloys Gakuba na Superintendent Josephine Nyiranteziryayo.
Hari kandi abandi bakozi 22, barimo abasuzofisiye, bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu rwego rwo guha umwanya abashya no gukomeza ivugururwa ry’inzego.
Si ibyo gusa kuko Perezida Kagame yananasubije mu buzima busanzwe ba ofisiye bakuru n’abato batanu, icyemezo cyafashwe nk’icyo kongera kubaha amahirwe nyuma yo kurangiza inshingano zabo mu rwego rw’igorora.
Ikindi cyakuruye ibitekerezo bya benshi ni umubare munini w’abakozi birukanwe muri uru rwego. Iri tangazo rigaragaza ko birukanywemo ba ofisiye bakuru batandatu, ba ofisiye bato 13 ndetse n’abasuzofisiye n’abawada 277.
Bose hamwe, abakozi 296 basezerewe muri RCS.
Nubwo impamvu zo kwirukanwa kwabo zitatangajwe mu buryo burambuye, bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imiyoborere bavuga ko akenshi ibyemezo nk’ibi bifatwa hagamijwe gukomeza gukaza imyitwarire, disipulini ndetse no kubahiriza amahame agenga inzego z’umutekano.
Mu myaka ishize, ubuyobozi bw’u Rwanda bwagiye bushimangira ko inzego z’umutekano zigomba kurangwa n’ubunyamwuga, gukorera mu mucyo no guha serivisi nziza abaturage, ibintu bikomeje gushyirwa imbere no mu rwego rw’igorora.
Izi mpinduka kandi zije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kuvugurura urwego rw’amagereza no guteza imbere uburyo bwo kugorora abaturage bakoze ibyaha, hagamijwe ko amagereza ataba gusa ahantu ho gufungira abantu ahubwo akaba n’ahantu ho kubafasha guhinduka no kongera kugira uruhare rwiza muri sosiyete.
Kuzamura bamwe mu bakozi no gusezerera abandi ni imwe mu nzira ubuyobozi bukoresha mu kubaka urwego rukora neza kandi rufite abakozi bafite ubushobozi bwo kuzuza neza inshingano bashinzwe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

