Raporo nshya y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yashyikirijwe Akanama k’Umutekano ka Loni yagaragaje ko ihuriro rya AFC/M23 rikomeje gukurikirana umugambi wo gushyiraho ubutegetsi bwaryo mu bice by’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rigenzura, mu rwego rw’umushinga wiswe “République fédérale du Congo”.
Iyi raporo ije mu gihe intambara n’ibibazo bya politiki bimaze imyaka myinshi byugarije uburasirazuba bwa RDC bikomeje gufata indi ntera, nubwo hari ibiganiro by’amahoro byatangiye hagati y’impande zitandukanye zifitanye amakimbirane.
Nk’uko impuguke za Loni zibivuga, AFC/M23 ikomeje gukurikirana intego zifatwa nk’iz’ingenzi ku rwego rwa politiki, igisirikare n’ubukungu. Muri izo ntego harimo gukomeza kwagura ubuso igenzura, kubaka inzego z’ubuyobozi zikora mu buryo bwigenga zitagengwa na Leta iri i Kinshasa ndetse no gushaka kwemerwa nk’umufatanyabikorwa wa politiki mu mishyikirano iri gukorwa ku hazaza h’igihugu.
Raporo igaragaza ko intego nyamukuru y’iri huriro ikomeje kuba iyo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Icyakora impuguke za Loni zivuga ko AFC/M23 yanateguye indi nzira ishobora gukurikizwa mu gihe intego yayo ya mbere itagerwaho, ari yo yo gushyiraho ubutegetsi bwigenga mu burasirazuba bwa RDC.
Raporo iravuga iti: “Abayobozi ba AFC/M23 bakomeje gusaba ishyirwaho rya ‘République fédérale’, kandi baretse igitekerezo bari barigeze gutanga cyo kwinjiza abarwanyi babo muri FARDC, ahubwo basaba ko AFC/M23 ari yo yakubaka ikanayobora ingabo z’iyo Leta nshya.”
Aya magambo agaragaza impinduka zikomeye mu cyerekezo cya politiki cy’uyu mutwe, kuko aho gusaba kwinjizwa mu nzego za Leta ya Congo nk’uko byagiye bibaho mu masezerano yabanje hagati ya leta n’imitwe yitwaje intwaro, ubu urimo gusaba uruhare rwagutse rwawushyira ku rwego rwo kuyobora igice kinini cy’igihugu.
Impuguke za Loni kandi zivuga ko AFC/M23 ikomeje gukoresha impamvu y’umutekano w’amoko amwe atuye mu burasirazuba bwa RDC nk’isobanuro ry’ibikorwa byayo bya gisirikare n’ibyo isaba mu rwego rwa politiki.
Raporo ivuga ko uyu mutwe ukomeje kugaragaza ko ibikorwa byawo bishingiye ku kurinda Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema ibyo uvuga ko bishobora kubakorwaho, ndetse ko ibyo ari bimwe mu byo ushingiraho usobanura impamvu y’imirwano n’ibisabwa mu biganiro bya politiki.
Nubwo Akanama k’Umutekano ka Loni kafashe Umwanzuro wa 2773 mu mwaka wa 2025 usaba u Rwanda gukura ingabo zarwo muri RDC no guhagarika inkunga rushinjwa guha AFC/M23, impuguke zivuga ko ibyo bitabujije uyu mutwe gukomeza kwagura ibice ugenzura.
Raporo yerekana ko ibikorwa bya gisirikare bya AFC/M23 byakomeje no mu gihe ibiganiro by’amahoro byari biri kubera mu mijyi itandukanye hagamijwe gushaka igisubizo cya politiki ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo.
Impuguke za Loni zigaragaza ko kuva ibiganiro bya Doha byatangira muri Werurwe 2025, ubuso bugenzurwa na AFC/M23 bwiyongereyeho hejuru ya 35%, ibintu byerekana ko uyu mutwe wakomeje gukomera ku rugamba rwa gisirikare mu gihe kimwe n’inzira y’imishyikirano.
Raporo ivuga ko AFC/M23 yakomeje gushyira imbere gahunda yo kwagura ibice igenzura, harimo ibikorwa byibasiye uturere twa Walikale, Kisangani, Kalemie na Beni.
Ibyo bikorwa byakomeje nubwo ibiganiro byabereye i Washington n’i Doha byari bigamije gushaka amahoro arambye no kurangiza amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya leta ya Congo n’imitwe iyirwanya.
Ibyagaragajwe muri iyi raporo bishobora gukomeza guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku hazaza h’uburasirazuba bwa RDC n’icyerekezo cy’ibiganiro by’amahoro biri gukorwa. Mu gihe AFC/M23 ikomeje kugenzura ibice byinshi kandi ikubaka inzego z’ubuyobozi muri ibyo bice, ikibazo cy’uruhare rw’uyu mutwe mu miyoborere y’ejo hazaza ha Congo gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije akarere n’umuryango mpuzamahanga.
Raporo ya Loni ishimangira ko nubwo hari ibiganiro bya politiki biri gukorwa, ibikorwa byo ku rugamba bikomeje guhindura isura y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo, aho impande zihanganye zose zikomeje kureba uko zakomeza kongera imbaraga no kugera ku nyungu zazo za politiki n’iza gisirikare.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

