Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko mu gikorwa cyo kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bahataniye kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), hagaragaye itandukaniro rikomeye hagati ya Louise Mushikiwabo n’abandi bakandida bahanganye.
Iki gikorwa cyabereye i Paris mu Bufaransa ku wa 30 Kamena 2026, cyahuje abagize Inama y’Abaminisitiri ya OIF izwi nka CMF (Conseil des Ministres de la Francophonie), aho abakandida bagaragaje icyerekezo cyabo ku hazaza h’uyu muryango uhuza ibihugu byinshi ku Isi bikoresha Igifaransa.
Abakandida bahataniye umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ni Louise Mushikiwabo wo mu Rwanda usanzwe uyobora uyu muryango kuva mu mwaka wa 2019, Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Coumba Ba wo muri Mauritanie na Dacian Ciolos wo muri Roumanie.
Nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yabisobanuye, iki gikorwa cyo kumva abakandida kibaye ku nshuro ya mbere mu mateka ya OIF. Ni imwe mu mpinduka n’amavugurura yashyizweho mu gihe cya Louise Mushikiwabo kugira ngo haboneke uburyo burushijeho gutuma ibihugu bigize uyu muryango bisobanukirwa neza imigambi y’abifuza kuwuyobora.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 49 bigize OIF, barimo abaminisitiri 23. Abakandida batatu bitabiriye imbonankubone, mu gihe Juliana Amato Lumumba yakurikiye inama hifashishijwe ikoranabuhanga rihuza amashusho.
Buri mukandida yahawe iminota 20 yo kwerekana imigabo n’imigambi ye ndetse n’iminota 30 yo gusubiza ibibazo by’abagize Inama y’Abaminisitiri ya OIF. Uwo mwanya wabaye uburyo bwo gupima ubushobozi, ubunararibonye ndetse n’icyerekezo cya buri mukandida ku bibazo n’intego by’uyu muryango.
Nyuma y’ibiganiro, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abagize inama banyuzwe n’uburyo abakandida bose bagaragaje imigambi yabo, kandi ko ibikorwa byose byaranze uwo munsi byabaye mu mwuka wo kubahana no kubaka umuryango aho kuwucamo ibice.
Yagize ati: “Aba bantu banashoboye kuganira mu bupfura no mu byubahane ubwo bari mu gikorwa cyo kwiyakira cyayobowe na Perezida wa CMF wo muri Cambodge.”
Nubwo abakandida bose bagaragaje imigambi yabo kandi buri wese akerekana aho ashaka kugeza OIF, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hari ibintu byagaragaye mu buryo bugaragara cyane mu maso y’abagize inama.
Yagize ati: “Ariko buri wese yabonye itandukaniro rikomeye, ku ruhande rumwe hagati y’ubunararibonye, ubushobozi n’ubuhanga bwa Louise Mushikiwabo bwo gutunganya dosiye n’ubw’abandi bakandida batatu bahatanye. Ariko ntibikuraho imigambi y’ukuri abakandida bose bashoboye kugaragariza umuryango uduhuza.”
Aya magambo agaragaza ko nubwo hari irushanwa ryo kuyobora OIF, Mushikiwabo akomeje gufatwa nk’umwe mu bafite uburambe bukomeye muri dipolomasi mpuzamahanga no mu micungire y’ibikorwa by’uyu muryango.
Mu gihe amaze imyaka irenga irindwi ayobora OIF, Mushikiwabo yagiye ashyira imbere amavugurura agamije kongera imikorere myiza, guha urubyiruko amahirwe menshi, guteza imbere ikoranabuhanga no kongerera ijambo ibihugu bigize uyu muryango mu bibazo bikomeye bireba isi.
Icyakora, abakandida bahanganye na we na bo bagaragaje gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere OIF, kongera uruhare rw’ibihugu by’Afurika, guteza imbere ubukungu bushingiye ku rurimi rw’Igifaransa ndetse no guhangana n’ibibazo byugarije isi birimo impinduka z’ibihe, umutekano n’iterambere rirambye.
Nyuma y’iki cyiciro cyo kwiyamamaza no kumurika imigambi, amaso yose azaba yerekeye inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge ku wa 15 n’uwa 16 Ugushyingo 2026.
Ni muri iyo nama hazafatirwa icyemezo cya nyuma cyo gutora Umunyamabanga Mukuru mushya wa OIF, uzahabwa inshingano zo kuyobora uyu muryango mu myaka iri imbere no gukomeza ibikorwa byo guhuza ibihugu bikoresha Igifaransa ku migabane itandukanye y’isi.
Ibyatangajwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe byatumye habaho ibiganiro byinshi ku cyizere Louise Mushikiwabo akomeje kugirirwa n’ibihugu byinshi bigize OIF, mu gihe hasigaye amezi make ngo hafatwe icyemezo kizagena uzayobora uyu muryango mu gihe kizaza.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

