Ubwo u Burundi bwizihizaga imyaka 64 bumaze bwigenga, ubuyobozi bw’Igisirikare cy’icyo gihugu bwakoresheje uwo munsi nk’umwanya wo kwerekana ubushobozi bwa gisirikare bwiyongereye mu myaka ishize, bumurika intwaro zitandukanye ziremereye, imodoka z’intambara, ibifaru, indege za gisirikare n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ibirori byo kwizihiza uwo munsi mukuru byabereye kuri Stade Intwari i Bujumbura ku wa 1 Nyakanga 2026, byitabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida Evariste Ndayishimiye, abayobozi b’inzego z’umutekano, abadipolomate n’abaturage benshi bari baje gukurikirana ibikorwa by’akarasisi ka gisirikare n’ak’izindi nzego z’umutekano.
Mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bw’ingabo z’u Burundi, abasirikare banyujije imbere y’abitabiriye ibikoresho bitandukanye bya gisirikare, mu gihe indege za gisirikare na zo zakoraga imyiyereko mu kirere.
Byari ibikorwa byashimangiye ubutumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’igisirikare ko igihugu cyifuza kugaragaza ko gifite ubushobozi bwo kurinda umutekano wacyo no guhangana n’icyabangamira ubusugire bwacyo.
Mu gusobanurira abaturage n’abashyitsi bari bitabiriye ibyo birori ubwoko bw’intwaro zagaragajwe, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yavuze ko harimo intwaro zo ku butaka, izifasha mu guhangana n’ibitero byo mu kirere ndetse n’izindi zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu cyangwa ibisasu byinshi mu gihe gito.
Yagize ati: “Izi ziri mu kazi hirya no hino. Ni imyugariro y’Igihugu.”
Baratuza yasobanuye ko zimwe muri izo ntwaro zisaba ubumenyi buhanitse kugira ngo zikoreshwe neza, ashimangira ko abasirikare b’u Burundi bahawe amahugurwa yihariye mu bihugu bitandukanye birimo u Burusiya ndetse n’ahandi kugira ngo babashe kuzikoresha neza no kuzibyaza umusaruro mu bikorwa byo kurinda igihugu.
Mu butumwa bwakurikiranwaga n’abari muri Stade Intwari, Baratuza yagarutse cyane ku bushobozi bw’intwaro zimwe zagaragajwe, avuga ko harimo izifite ubushobozi bwo guhanura indege n’utudege tutagira abapilote tuzwi nka drone, ndetse n’izindi zishobora guteza ibyangiritse bikomeye ku mwanzi mu gihe gito cyane.
Yagize ati: “Ikirere kirarinzwe neza bamwe bitwaza bwa bunyoni, ihita ibugira wararaye.”
Aya magambo yasaga n’ayari agamije gushimangira ko u Burundi bwifuza kugira ubushobozi bwo guhangana n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho birimo drone zimaze kugira uruhare runini mu ntambara zibera hirya no hino ku isi.
Umuvugizi w’igisirikare yanagarutse ku ntwaro zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi cyane mu gihe gito, avuga ko hari imwe ishobora kurasa amasasu agera kuri 600 mu munota umwe, ibintu yavuze ko bishobora gutuma umwanzi atabona aho anyura cyangwa aho yihisha.
Yasobanuye ko imwe mu ntwaro zikomeye zagaragajwe ari imbunda ya BM-21 ifite iminwa 40 irasirwamo icyarimwe, ikaba ishobora no guhindurirwa icyerekezo mu buryo bworoshye bitewe n’aho igitero kigomba kwerekezwa.
Nk’uko Baratuza yabigaragaje, BM-21 iri mu ntwaro zifite ubushobozi bwo kurasa ibisasu byinshi icyarimwe, ikaba ikoreshwa mu bihugu byinshi ku isi mu bikorwa bya gisirikare bisaba gutera ahantu hanini mu gihe gito.
Mu butumwa bwe, yakomeje agaragaza ko Igisirikare cy’u Burundi kidashaka gusa kwerekana ibikoresho gifite, ahubwo ko kigamije gutanga ubutumwa bwo gukangurira abaturage kugirira icyizere ingabo zabo no kwizera ubushobozi bwazo mu kurinda igihugu.
Yagize ati: “Hari abajyaga bavuga ko u Burundi budafite igisirikare gikomeye. Ubu ibintu byarahindutse.”
Aya magambo yagaragaje uburyo ubuyobozi bw’ingabo z’u Burundi bubona ko mu myaka yashize habayeho kongera ubushobozi bwa gisirikare binyuze mu kugura ibikoresho bishya, amahugurwa y’abasirikare no kongera ubushobozi bwo kwihaza mu bikorwa byo kurinda igihugu.
Baratuza yanaburiye uwo ari we wese wagira umugambi wo gushotora igihugu cyangwa guhungabanya umutekano wacyo, avuga ko azasanga Igisirikare cy’u Burundi cyiteguye kandi gifite ubushobozi bwo kwirwanaho.
Yongeye gusaba Abarundi gukomeza gushyigikira no kugirira icyizere ingabo zabo, avuga ko ibikoresho bya gisirikare igihugu gifite byaguzwe mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’u Burundi.
Imyiyereko y’intwaro ziremereye yabaye kimwe mu bikorwa byakurikiwe cyane muri uwo munsi mukuru w’ubwigenge, aho abaturage benshi bagaragaje ko bishimiye kubona bwa mbere mu ruhame bimwe mu bikoresho bya gisirikare byari bisanzwe bitazwi cyane.
Abasesenguzi bavuga ko kumurika izo ntwaro mu gihe akarere k’Ibiyaga Bigari gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano bifite ibisobanuro bya politiki n’igisirikare, kuko bishobora gufatwa nk’ubutumwa bwo kwerekana ko u Burundi bwifuza gukomeza gushimangira ubushobozi bwabwo bwo kurinda imbibi n’inyungu zabwo mu gihe cyose byaba bibaye ngombwa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp











