Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ubarizwa muri AFC/M23 watangaje ko wamaze kwigarurira uduce twa Mikenke na Bilalombili two muri Teritwari ya Mwenga, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye muri aka gace kari kamaze igihe karangwamo umutekano muke.
Aya makuru yatangajwe na Col. Rugabo Fidel, umuvugizi wa MRDP-Twirwaneho, binyuze mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, aho yavuze ko uyu mutwe wageze ku ntsinzi mu mirwano yabereye muri Secteur ya Itombwe.
Mu butumwa bwe yagize ati: “MRDP-Twirwaneho yabohoje Mikenke na Bilalimbili.”
Iri tangazo ryakurikiye amakuru y’imirwano yatangiye mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, ikwira mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Mwenga. Uduce twa Mikenke na Bilalombili duherereye muri Secteur ya Itombwe, imwe mu maeneo amaze igihe avugwamo ibikorwa by’intambara n’imirwano ihuza impande zitandukanye.
Nk’uko amakuru ava muri aka gace abivuga, mbere y’iyi mirwano, Mikenke na Bilalombili byari bikigenzurwa n’ihuriro rigizwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), umutwe wa FDLR, Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi zikorera muri icyo gihugu mu rwego rwo gufasha ibikorwa bya gisirikare bya leta ya Kinshasa.
Nyuma y’imirwano, amakuru aturuka ku baturage n’andi masoko ari muri aka gace avuga ko izo ngabo zasubiye inyuma zivuye muri utu duce twombi. Bivugwa ko abasirikare ba FARDC n’abo bafatanyaga berekeje mu bindi bice birimo Rwitsankuku, Point Zero na Gipupu nyuma yo guhura n’igitutu gikomeye cy’imirwano.
Abaturage bamwe bo muri Mikenke na Bilalombili bavuga ko ibikorwa byo kugenzura utu duce byahindutse, ndetse bakemeza ko ubu hari kugenzurwa na MRDP-Twirwaneho.
Ifatwa rya Mikenke na Bilalombili rishobora kugira ingaruka ku miterere y’imirwano ikomeje kubera muri Teritwari ya Mwenga no mu bice bikikije Secteur ya Itombwe. Aka gace gafatwa nk’akamwe mu hantu h’ingenzi kubera imiterere yako n’uruhare kagira mu kugenzura inzira zihuza uturere dutandukanye two muri Kivu y’Amajyepfo.
Abasesenguzi bakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko impinduka nk’izi mu bugenzuzi bw’uduce zishobora kongera guhindura ishusho y’intambara imaze imyaka myinshi ihanganishije imitwe itandukanye yitwaje intwaro n’ingabo za leta.
Kugeza ubu, nta rwego rwa leta ya Congo, urw’u Burundi cyangwa urundi rwego rwigenga ruratangaza raporo yemeza cyangwa ihakana ku buryo bweruye ifatwa rya Mikenke na Bilalombili nk’uko byatangajwe na MRDP-Twirwaneho.
Icyakora, amakuru akomeje kugera hanze agaragaza ko imirwano ikiri gukomeza mu bice bimwe bya Mwenga, mu gihe abaturage bo muri ako karere bakomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke umaze imyaka myinshi urangwa n’intambara, kwimurwa kw’abaturage ndetse n’ibibazo by’ubutabazi bwihutirwa.
Ibi bibaye mu gihe Intara ya Kivu y’Amajyepfo ikomeje kuba imwe mu ndiri z’amakimbirane akomeye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje kurwanira kugenzura uduce dutandukanye, ibintu bikomeje guteza impungenge abaturage n’abakurikirana umutekano muri aka karere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

