Umutwe wa FDLR wongeye gushimangira ko udafite gahunda yo kurambika intwaro, uvuga ko icyo cyemezo kitashoboka keretse habanje kuba ibiganiro bya politiki byuzuye birimo impande zose uvuga ko zifitanye ikibazo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi bikubiye mu butumwa bivugwa ko uyu mutwe wohereje abayobozi batandukanye ku rwego mpuzamahanga, barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu gihe ibiganiro n’ingamba mpuzamahanga zigamije kurangiza amakimbirane amaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje gufata indi ntera.
Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo igaragaza ko FDLR ivuga ko impamvu ikomeje gufata intwaro ari ukurengera impunzi z’Abahutu no gusaba inzira ya politiki yakwicaraho impande zose zifite aho zihuriye n’ibibazo by’akarere.
Uyu mutwe uvuga ko utabona amahoro arambye ashoboka igihe ibiganiro bya politiki bitabayeho, kandi ko ugomba kuba umwe mu bagize uruhare mu biganiro byerekeye ejo hazaza h’akarere.
Raporo ya Loni isobanura ko ayo ari amagambo n’imyemerere bya FDLR ubwayo, kandi ko atari imyanzuro cyangwa imyemerere by’Umuryango w’Abibumbye. Impuguke za Loni zigaragaza ko uyu mutwe ukomeje gushimangira ko utazashyira intwaro hasi mu gihe ibyo wita ibibazo bya politiki bitarakemurwa.
Iyi myifatire ya FDLR ije mu gihe amasezerano ya Washington yashyizweho nk’inzira yo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Muri ayo masezerano, ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje gusenya burundu FDLR kugira ngo hakurweho imwe mu nzitizi zikomeye zibangamiye amahoro n’umutekano mu karere.
Nubwo bimeze bityo, hashize igihe kinini impande zitandukanye zigaragaza impungenge ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’izo nshingano. Abakurikirana ikibazo cy’umutekano bavuga ko kuba FDLR ikomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo ari kimwe mu bibazo bikomeje gutuma habaho kutizerana hagati y’ibihugu byo mu karere.
Raporo ya Loni yanagarutse ku mbaraga za gisirikare z’uyu mutwe. Nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, FDLR ubwayo ikunze gutangaza imibare itandukanye y’abarwanyi ifite.
Mu nyandiko zitandukanye z’uyu mutwe, havugwamo ko ushobora kuba ufite abarwanyi barenga ibihumbi icumi. Hari kandi ishami ryawo rya CRAP rivuga ko umubare ushobora kurenga abarwanyi ibihumbi makumyabiri.
Icyakora, Isesengura ry’Impuguke za Loni hamwe n’amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi zitandukanye rigaragaza ko iyo mibare ishobora kuba iri hejuru cyane y’ukuri. Ayo makuru agaragaza ko umubare ushobora kuba uri hagati y’abarwanyi 3.500 na 4.500, aho benshi muri bo babarizwa mu rwego rwa FDLR-FOCA rufatwa nk’inkingi ya gisirikare y’uyu mutwe.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikibazo cya FDLR gikomeje gufatwa nk’imwe mu ngingo zikomeye zigomba gukemurwa kugira ngo amasezerano ya Washington agire umusaruro.
Umujyanama wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos, aherutse kubwira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ko nyuma y’umwaka umwe amasezerano ya Washington asinywe, ubutegetsi bwa Kinshasa butashoboye gushyira mu bikorwa inshingano zabwo zo gusenya FDLR.
Ibyo yavuze byasobanuwe nk’ikimenyetso cy’uko Washington itishimiye umuvuduko ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe birimo kugendaho.
U Rwanda na rwo rwakomeje kugaragaza ko ikibazo cya FDLR kigomba guhabwa umwihariko niba akarere kagomba kugera ku mutekano urambye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, aherutse kubwira France 24 ko kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bwarananiwe gusenya FDLR biri mu bituma ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington ridindira.
Yagaragaje ko gukomeza kubaho kwa FDLR, umutwe u Rwanda rushinja kuba ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abawushigikiye, bikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere.
FDLR ikomeje gusaba ibiganiro bya politiki mbere yo kurambika intwaro, mu gihe amahanga akomeje gusaba ko amasezerano ya Washington yubahirizwa uko yakabaye. Icyakora, kuba uyu mutwe uvuga ko udashobora gushyira hasi intwaro mbere y’uko ibyo usaba byubahirizwa, bishobora kongera gukomerera inzira iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikigaragara ni uko ikibazo cya FDLR gikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye zigena ahazaza h’umutekano w’akarere, mu gihe igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera ku butegetsi bwa Kinshasa kugira ngo bushyire mu bikorwa ibyo bwiyemeje mu masezerano ya Washington.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

