Raporo ya Loni igaragaza uko umutwe wa FDLR wubatse, abayobozi bayo, umubare w’abarwanyi, ibikorwa byayo muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse n’imikoranire yayo na FARDC n’abacengezi bageze muri Goma.
Raporo nshya y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ku mutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze amakuru arambuye agaragaza ko umutwe wa FDLR ugikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ndetse no mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Nubwo hashize imyaka myinshi uyu mutwe uvugwaho ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, guhungabanya abaturage no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo, raporo nshya igaragaza ko ugifite imiterere ikomeye, ubuyobozi buhamye n’uburyo bwo gukorera mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru.
Kimwe mu byagarutsweho cyane muri iyi raporo ni uburyo FDLR yiyubatsemo amashami atandukanye ariko agakorera ku murongo umwe. Raporo ivuga ko uyu mutwe ugizwe n’ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP.
Nk’uko raporo ibivuga, ayo mashami yanahinduye amazina mu rwego rwo kugabanya uburyo yamenyekanamo cyangwa guhisha isano afitanye. FDLR-FOCA ikoresha izina rya “Bataillon Jungle”, FDLR-RUD ikiyita “FDP-R”, naho FDLR-FPP igakoresha izina rya “FPP”.
Nubwo ayo mashami agaragara nk’akora ibikorwa atandukanye, raporo igaragaza ko akomeje kugendera ku buyobozi bumwe ndetse no ku migambi ihuriweho.
Mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe harimo Pacifique Ntawuguka uzwi nka Gen Omega Israel, uvugwa nk’umuyobozi wa gisirikare wa FDLR-FOCA kandi ufite ijambo rikomeye mu byemezo bireba amashami yose ya FDLR.
Hari kandi Lt Gen Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro uvugwa nk’umuyobozi wa politiki wa FDLR. Raporo inagaragaza Brig Gen Emmanuel Nsengiyumva uzwi nka Faida Hakimu nk’uyobora FDLR-RUD, mu gihe Col Dan Hategekimana uzwi nka Dan Simplice ayobora FDLR-FPP.
Nubwo aba bayobozi bafite inshingano zitandukanye, raporo yerekana ko Gen Omega akomeje gufatwa nk’umuntu ufite ijambo rikomeye mu miyoborere n’imikoranire y’amashami yose agize FDLR.
Ikindi cyagaragajwe n’iyi raporo ni itandukaniro rinini mu mibare y’abarwanyi uyu mutwe uvuga ko ufite n’iyo inzego mpuzamahanga zemeza.
FDLR ivuga ko ifite abarwanyi barenga ibihumbi 10, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari abasirikare bahora bari ku rugamba. Ishami ryayo rya CRAP ryo rivuga ko rifite abarwanyi barenga ibihumbi 20.
Icyakora raporo y’impuguke za Loni ivuga ko iyo mibare ishobora kuba yarazamuwe hagamijwe kwerekana ko uwo mutwe ugifite ubushobozi burenze uburiho. Igereranya ryakozwe n’inzego z’ubutasi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ko FDLR yose ishobora kuba ifite abarwanyi bari hagati ya 3.500 na 4.500.
Raporo yibukije kandi ko amasezerano ya Washington yari yagereranije abarwanyi ba FDLR hagati ya 3.000 na 3.500.
Ku bijyanye n’aho ikorera, FDLR ikomeje kugaragara mu bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
FDLR-RUD ikorera cyane mu duce twa Bwisha na Bwito muri Rutshuru. Hari kandi ibikorwa byayo bivugwa muri Jomba, Binza, Busanza na Bukoma.
FDLR-FPP na yo ikorera muri Rutshuru, mu gihe FDLR-FOCA ifatwa nk’ishami rinini kandi rikomeye kurusha ayandi, ikorera muri Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Walikale.
Ikintu cyateye impungenge cyane ni amakuru agaragaza ko ishami rya CRAP rivuga ko rifite imitwe ikorera ku nkengero za Goma ndetse n’indi yamaze gucengera muri uwo mujyi.
Goma ni umujyi ufite akamaro gakomeye mu mutekano w’akarere kubera ko uri hafi cyane y’umupaka w’u Rwanda. Kuba raporo ivuga ko hari abarwanyi cyangwa inzego za FDLR zashoboye kwinjira muri uwo mujyi byongera impungenge ku bushobozi bw’uyu mutwe bwo gukorera mu duce tw’ingenzi no kwihisha mu baturage.
Raporo kandi yagarutse ku ruhare rwa FDLR mu mirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyaruguru. Hari aho abarwanyi bayo bakora bonyine, ahandi bagakorana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’imitwe ya VDP/Wazalendo.
Ku wa 29 Werurwe 2026, FARDC yatangaje ko yatangije ibikorwa byo kurwanya FDLR. Ku munsi wakurikiyeho, yohereje muri Walikale imitwe yihariye y’abasirikare izwi nka “Hiboux” cyangwa “Jungle Battalions” yari yaturutse i Kisangani.
Ariko raporo ya Loni ivuga ko ayo matangazo atahuriranye n’ibyabereye mu ibanga inyuma y’urugamba.
Iyo raporo igaragaza ko bamwe mu bayobozi bakuru ba FARDC ndetse n’intumwa ziturutse i Kinshasa bijeje FDLR ko ibikorwa byo kuyirwanya bitari gushyirwa mu bikorwa nk’uko byari byatangajwe.
Ku wa 7 Mata 2026 habaye inama y’ibanga yabereye i Pinga muri Walikale. Iyo nama yahuje bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC n’abahagarariye ubuyobozi bwa FDLR-FOCA.
Raporo ivuga ko iyo nama yasize hafashwe umwanzuro wo gukomeza imikoranire hagati ya FDLR na FARDC nubwo ku mugaragaro hari hatangajwe gahunda yo kuyirwanya.
Hari kandi amakuru agaragaza ko mu mpera za Werurwe 2026 kajugujugu ya FARDC yagejeje intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare i Pinga. Raporo ivuga ko ibyo bikoresho byari bigenewe abarwanyi ba FDLR-FOCA bayobowe na Gen Maj Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Kolomboka Niyo Tedium Mugisha.
Ibyo bikoresho byakiriwe n’ishami rya CRAP mbere y’uko byoherezwa mu duce twa Masisi twaberagamo imirwano.
Raporo ivuga kandi ko atari ubwa mbere ibikorwa nk’ibyo bivuzwe. Mu mpera za 2025 na bwo hari amakuru yavugaga ko abarwanyi ba FDLR bakoreraga muri Bwito bari bakiriye amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byaturutse i Pinga.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo, amasezerano ya Washington yasabye ko FDLR isenywa burundu.
Mu nama yabereye i Washington ku wa 17 na 18 Werurwe 2026, hagaragajwe ahantu hatandatu hagombaga gukorerwa ibikorwa byo kurwanya no gusenya uyu mutwe.
Aho hantu hitiriwe NAI, bisobanura ahantu hihariye hagaragajwe nk’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare byo guhashya FDLR.
Hatanu muri ibyo bice biri muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe kimwe kiri muri Kivu y’Amajyepfo.
NAI-1 na NAI-2 byibanze cyane mu duce twa Pinga, Mpeti na Lukweti, mu gihe NAI-3 iherereye mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Raporo yerekana ko ku wa 31 Werurwe 2026 ari bwo ibikorwa bya mbere byo kurwanya FDLR byagombaga gutangirira muri NAI-1, cyane cyane mu bice bya Pinga na Lukweti.
Nubwo gahunda yo gusenya FDLR yashyizwe mu masezerano mpuzamahanga, raporo y’impuguke za Loni igaragaza ko hakiri ibibazo bikomeye birimo imikoranire ivugwa hagati y’uyu mutwe n’inzego zimwe za leta ya Congo, ibintu bishobora gukomeza kudindiza urugendo rwo kuwusenya no kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

