U Rwanda rwatangaje ko rwashyikirije Leta Zunze Ubumwe za Amerika amakuru n’ibimenyetso bifatika byerekana ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bukomeje gukorana n’umutwe wa FDLR, nubwo hari amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’impande zombi agamije gukemura ibibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Aya makuru yatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), aho yagaragaje ko Kigali yahaye Amerika amakuru yose ifite agaragaza ko ubufatanye hagati ya Perezida Félix Tshisekedi, ingabo za RDC ndetse n’umutwe wa FDLR bugikomeje.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Twahaye umuhuza amakuru yose agaragaza ubufatanye bukomeje hagati ya Perezida Tshisekedi, ingabo ze na FDLR, ariko kandi n’umutwe wa politiki uri kugerageza gukora binyuze mu bantu baba ino nka Jean Luc Habyarimana, na Fabien Singaye bageze i Kinshasa. Nka Jean Luc Habyarimana yafotorewe i Kinshasa.”
Aya magambo yatumye hongera kubyuka impaka ku mubano uvugwa hagati ya Leta ya RDC n’abarwanyi ba FDLR, umutwe u Rwanda rumaze imyaka myinshi rushinja kugira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jean Luc Habyarimana uvugwa muri aya makuru ni umuhungu wa Perezida Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. U Rwanda ruvuga ko kuba yaragaragaye i Kinshasa ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko hari ibikorwa bya politiki birimo gutegurwa bifitanye isano n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Naho Fabien Singaye, nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Nduhungirehe, yigeze kuba umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ku butegetsi bwa Habyarimana. Amakuru yakunze kuvugwa mu mateka agaragaza ko yari umwe mu bantu bakurikiranaga ibikorwa by’Abatutsi batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.
Ikibazo cya FDLR ni kimwe mu by’ingenzi byashyizwe mu masezerano y’amahoro ya Washington yashyigikiwe kandi ahuzwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ayo masezerano, Leta ya RDC yasabwe gufata ingamba zigaragara zo gusenya no gusandaza uyu mutwe.
Icyakora, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe yabivuze, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza icyuho hagati y’ibyo bwemera ku rwego rwa dipolomasi n’ibikorwa biri ku butaka.
Yagize ati: “Nta bushake bwa politiki bafite bwo gusenya FDLR.”
Mu gusobanura ibyo u Rwanda rushingiraho, Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku byabaye mu mpera za Werurwe 2026. Tariki ya 29 Werurwe 2026, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC, Lt Gen Jacques Ndulu Ychaligonza, yageze mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo atangaza ko ibikorwa byo gusenya FDLR byatangiye.
Nyamara u Rwanda ruvuga ko nyuma y’iyo gahunda yatangajwe ku mugaragaro habaye ibikorwa bihabanye n’ibyo RDC yari yiyemeje.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ariko icyakurikiyeho nyuma y’iminsi ibiri, tariki ya 31 Werurwe, bohereje kajugujugu ebyiri muri Walikale, zijyanira FDLR intwaro, amasasu n’amafaranga. Aya makuru twayahaye Abanyamerika.”
Aya makuru ni amwe mu yahawe Amerika mu rwego rwo kuyifasha kugenzura niba amasezerano ya Washington yubahirizwa n’impande zombi. Kuba Amerika ari yo yahuje u Rwanda na RDC muri uru rugendo rw’amahoro bituma ifatwa nk’umuhuza ufite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe.
Ku wa 27 Kamena, Umujyanama wa Perezida wa Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ko Leta ya RDC itubahirije isezerano ryo gusenya FDLR nibura mu bice igenzura.
Iri tangazo ryafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cyerekana ko n’umuhuza ubwe yatangiye kubona ikibazo u Rwanda rumaze igihe rugaragaza.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba umuhuza yemera ko RDC itubahirije ibyo yiyemeje bikwiye gukurikirwa n’izindi ngamba.
Yagize ati: “Ni ingenzi ko n’umuhuza yiyemerera ko Leta ya RDC itigeze isenya FDLR, bityo ko niba atabogamye, akwiye kuyifatira ibihano mu rwego rwo kuyishyiraho igitutu kugira ngo yubahirize amasezerano y’amahoro.”
Amerika yari ikeneye cyane aya makuru kubera impamvu nyinshi zirebana n’umutekano n’inyungu zayo z’igihe kirekire mu karere.
Impamvu ya mbere ni ukugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington. Kuba Amerika yarashoye imbaraga nyinshi mu biganiro byahuje Kigali na Kinshasa bituma ikeneye kumenya niba buri ruhande rwubahiriza ibyo rwasinye.
Impamvu ya kabiri ifitanye isano no gufata ibihano bishingiye ku bimenyetso bifatika. Minisiteri y’Imari ya Amerika isanzwe ikoresha amakuru nk’aya mu gufatira ibihano abantu cyangwa imitwe ishobora guhungabanya umutekano. Ni muri urwo rwego bamwe mu bayobozi ba FDLR, barimo Gustave Kubwayo uzwi nka Sirkoof, bafatiwe ibihano muri Kamena 2026.
Indi mpamvu ikomeye ni inyungu z’ubukungu Amerika ifite muri RDC. Washington na Kinshasa bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro y’ingenzi akoreshwa mu ikoranabuhanga rigezweho, arimo kobaliti, litiyumu n’andi mabuye afatiye runini inganda z’isi. Umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ushobora guhungabanya ayo masezerano no gutuma andi mahanga arimo u Bushinwa yungukira ku cyuho cyaba cyabayeho.
Amerika kandi ifite impungenge ko gukomeza gukorana kwa FARDC na FDLR bishobora gukomeza kuzamura ubushyamirane hagati ya Kigali na Kinshasa. Mu gihe u Rwanda rukomeje kuvuga ko FDLR ari ikibazo gikomeye ku mutekano warwo, kuba uwo mutwe wakomeza gufashwa bishobora gutuma hafatwa izindi ngamba z’umutekano ku mipaka ndetse bikongera ibyago by’intambara yeruye hagati y’ibihugu byombi.
Aya makuru kandi ashobora kugira ingaruka zikomeye kuri politiki ya Amerika muri Afurika. Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishobora kuyakoresha mu gusuzuma uburyo inkunga n’ubufatanye bigenerwa akarere k’Ibiyaga Bigari bikorwa, ndetse no mu gufata imyanzuro mishya ku birebana n’umutekano.
Ku ruhande rw’u Rwanda, aya makuru afatwa nk’ikimenyetso gikomeza gushimangira ibyo rumaze igihe ruvuga ko ikibazo cya FDLR kigihari kandi ko kidashobora kwirengagizwa mu gushaka amahoro arambye hagati ya Kigali na Kinshasa.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

