Twirwaneho yatwitse igifaru cya FDNB kitaratangira akazi nyuma y’amasaha macye cyerekanywe ku mugaragaro

Imirwano ikomeje kubera mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo yongeye gufata indi ntera nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho usanzwe ukorana na AFC/M23 utangaje intsinzi nshya ku rugamba, aho watwikiye igifaru cyari kiri mu ngabo zifatanya na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aturuka mu bice by’imirwano muri Teritwari ya Fizi avuga ko icyo gifaru cyatwikiwe ahazwi nka kwa Mulima, mu gihe cyari kiri mu rugendo rugana mu gace ka Point-Zéro kugira ngo gifashe ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye bya Minembwe.

Abakurikirana ibikorwa bya gisirikare muri ako karere bavuga ko icyo gifaru cyari kimwe mu bikoresho bikomeye byifashishwaga n’ingabo ziri ku ruhande rwa Kinshasa, kandi ko gutakaza icyo gikoresho bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ibikorwa bya gisirikare muri kariya gace.

Icyo gifaru bivugwa ko cyari icy’Ingabo z’u Burundi, igihugu kimaze imyaka hafi itatu gifasha Leta ya Congo mu bikorwa bya gisirikare byo kurwanya AFC/M23 na Twirwaneho. Muri uru rugamba, Ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza FARDC, abarwanyi ba Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro bakomoka mu bihugu bitandukanye.

Iyi nkuru ije mu gihe imirwano yongeye kubura hagati y’impande zihanganye nyuma y’uko ihuriro rishyigikiye Kinshasa rigerageje kugaba ibitero byo kwigarurira Minembwe, agace gafatwa nk’ingenzi cyane ku Banyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma y’aho izo ngabo zigeze ku ntera y’ibilometero bike uvuye muri Minembwe-Centre, Twirwaneho na AFC/M23 bagabye ibitero byo gusubiza inyuma uwo muvuduko. Mu minsi mike ishize, amakuru ava ku rugamba yagaragaje ko izo ngabo zasubijwe inyuma mu duce twa Ruhinamavi, Bidegu, Ilundu, Kalingi na Gakenke.

Imirwano yakomeje no muri iki cyumweru, aho andi makuru yemeza ko ingabo zifatanya na Leta ya Congo zasubijwe inyuma mu duce twa Mikenke, Bilalomboli na Rwitsankuku. Hari n’abasesenguzi bavuga ko niba uwo muvuduko ukomeje, Point-Zéro ishobora kuba agace gakurikiraho karwanirwa cyane.

Gutwikwa kw’iki gifaru byakuruye impaka nyinshi kubera ko bivugwa ko kiri mu bikoresho bya gisirikare u Burundi bwamuritse bwa mbere ku mugaragaro mu birori byo kwizihiza imyaka 64 y’ubwigenge bwabwo.

Ku wa 1 Nyakanga 2026, kuri Stade Intwari i Bujumbura, Igisirikare cy’u Burundi cyakoze imyiyereko ikomeye yerekana ubushobozi bwacyo bushya. Perezida Evariste Ndayishimiye, abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, abadipolomate n’imbaga y’abaturage bari bitabiriye uwo muhango wabaye umwanya wo kwerekana ibikoresho bishya bya gisirikare.

Muri uwo munsi, abaturage babonye ku nshuro ya mbere ibifaru, imodoka z’intambara, intwaro ziremereye n’indege za gisirikare byari bimaze imyaka bitavugwaho byinshi mu ruhame.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yasobanuye ko ibyo bikoresho byamuritswe atari ibyo kwerekana gusa ahubwo ko biri mu bikorwa byo kurinda igihugu.

Yagize ati: “Izi ziri mu kazi hirya no hino. Ni imyugariro y’Igihugu.”

Baratuza yasobanuye kandi ko abasirikare b’u Burundi bahawe amahugurwa mu bihugu bitandukanye kugira ngo babashe gukoresha neza ibyo bikoresho.

Mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bw’izo ntwaro, yongeyeho amagambo yagarutsweho cyane n’abari bakurikiye uwo muhango.

Yagize ati: “Ikirere kirarinzwe neza bamwe bitwaza bwa bunyoni, ihita ibugira wararaye.”

Aya magambo yari yerekeje cyane ku bushobozi bw’intwaro zo guhangana na drone n’ibindi bikoresho bigezweho byifashishwa mu ntambara zo muri iki gihe.

Baratuza yanavuze ko hari intwaro zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi cyane mu gihe gito, harimo izishobora kurasa amasasu agera kuri 600 mu munota umwe ndetse n’imbunda ya BM-21 ishobora kurekura ibisasu byinshi icyarimwe.

Yongeye gushimangira ko ubushobozi bw’igisirikare bwiyongereye ku rwego rugaragara.

Yagize ati: “Hari abajyaga bavuga ko u Burundi budafite igisirikare gikomeye. Ubu ibintu byarahindutse.”

Aya magambo yari agamije kwerekana icyizere ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi gifitiye ubushobozi bwacyo bushya ndetse no gutanga ubutumwa bwo kuburira uwashaka guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.

Nyamara, nyuma y’iminsi mike gusa ayo magambo avuzwe, amakuru ava ku rugamba rwa Minembwe yerekana ko kimwe mu bikoresho bivugwa ko byari muri uwo murongo w’intwaro ziremereye cyamaze gutikirira mu mirwano.

Gutakaza igifaru kimwe bidahita bihindura ishusho y’urugamba rwose, ariko ko bishobora kugira ingaruka ku morale y’abarwanyi no ku mikorere y’ibikorwa bya gisirikare byari byateguwe muri kariya gace.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui