Ibikubiye mu ibaruwa FDLR yandikiye Perezida Trump wa Amerika byazamuye impaka ndende

Ibaruwa umutwe wa FDLR wandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika igamije kwiyerekana nk’umufatanyabikorwa mu rugendo rwo kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari yakomeje guteza impaka, nyuma y’aho raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye igaragaje amakuru menshi ayivuguruza.

Ku wa 2 Nyakanga 2025, Victor Byiringiro uzwi ku mazina ya Gaston Iyamuremye, ufatwa nk’Umukuru wa FDLR, yandikiye Perezida wa Amerika ibaruwa yari ifite umutwe ugira uti: “Contribution des FDLR pour ramener la paix dans la Région des Grands Lacs Africains”.

Muri iyo baruwa, FDLR yagerageje kwerekana ko ari umutwe wa politiki ugamije amahoro ndetse ko uhagarariye inyungu z’impunzi z’Abanyarwanda ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Byiringiro yashimiye uruhare rwa Amerika mu masezerano y’amahoro ya Washington yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena 2025 hagati y’u Rwanda na RDC, avuga ko FDLR ishyigikiye “ibikorwa byose by’ukuri bigamije kugarura amahoro arambye” mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Nubwo ayo magambo asa n’ashyigikira amahoro, raporo y’Impuguke za Loni igaragaza ishusho itandukanye cyane n’iyo FDLR yagerageje kwerekana.

Kimwe mu bintu byakomeje gutera impaka ni uburyo FDLR yisobanuye nk’umutwe utarigeze uteza ikibazo u Rwanda cyangwa Abanyarwanda. Ibi bihabanye n’amateka y’uyu mutwe umaze imyaka myinshi ushinjwa kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, cyane cyane mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, aho ibikorwa byawo byagiye bivugwamo kwica abaturage, gusenya ibikorwa remezo, gutwika no gusahura.

FDLR yananditse ko atari umutwe w’iterabwoba cyangwa uw’abajenosideri. Nyamara amateka y’ishingwa ryawo n’imiterere y’ubuyobozi bwawo bikomeje kuwuhuza n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abenshi mu bashinze uyu mutwe bari mu bayobozi n’abasirikare batorotse igihugu nyuma ya Jenoside, bakomeza ibikorwa byabo muri Congo.

Raporo y’Impuguke za Loni ikomeza igaragaza ko FDLR ikiri ku rutonde rw’imitwe yafatiwe ibihano mpuzamahanga kubera uruhare ikomeje kugira mu mutekano muke n’intambara zibera mu burasirazuba bwa RDC.

Amakuru ari muri iyo raporo agaragaza ko FDLR atari umutwe wacitse intege nk’uko rimwe na rimwe byagiye bivugwa. Impuguke za Loni zigaragaza ko ugizwe n’ibice bitatu by’ingenzi birimo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP.

Ku bijyanye n’imibare y’abarwanyi, raporo ivuga ko uyu mutwe wari ufite abarwanyi bari hagati ya 3.500 na 5.500 mu mwaka wa 2025. Icyakora FDLR ubwayo yivugira ko ifite abarwanyi bagera ku 10.000, mu gihe umutwe wayo wihariye uzwi nka CRAP uvuga ko ufite abarenga 20.000.

Ibi byerekana ko FDLR ikomeje kugira ubushobozi bwa gisirikare ndetse ikaba ikiri umutwe ufite imbaraga zigaragara ku rugamba.

Nubwo FDLR ivuga ko iharanira inyungu z’impunzi z’Abanyarwanda, raporo ya Loni igaragaza ko ibikorwa byayo byinshi biri ku rugamba. Abarwanyi bayo bagaragaye muri Teritwari za Nyiragongo, Masisi, Rutshuru na Walikale, aho bakomeje kugira uruhare mu mirwano ihanganishije imitwe itandukanye n’ingabo za Leta.

Raporo inavuga ko ishami rya CRAP ryivugira ko rifite abarwanyi bakorera mu nkengero z’Umujyi wa Goma ndetse ko hari n’abamaze kuwucengeramo. Kuba bamwe muri abo barwanyi bakorera hafi y’umupaka w’u Rwanda ni kimwe mu bintu Kigali ikomeje kuvuga ko biteye impungenge ku mutekano wayo.

Perezida Paul Kagame yagiye agaragaza kenshi ko ikibazo cya FDLR kitareba gusa umubare w’abarwanyi ifite, ahubwo ko ikibazo gikomeye ari ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwiza. U Rwanda rwakomeje gusobanura ko kuba uyu mutwe ugikora ari ikibazo gikomeye cy’umutekano gikeneye gukemurwa burundu.

Kimwe mu bintu byagaragajwe na raporo ya Loni byakuruye cyane amaso ya benshi ni amakuru avuga ko ku wa 7 Mata 2026 habaye inama y’ibanga yabereye i Pinga muri Teritwari ya Walikale yahuje abayobozi bo mu ngabo za RDC n’abayobozi ba FDLR.

Iyo nama ngo yanzuye ko nubwo amasezerano y’amahoro ya Washington yari yarashyizweho umukono, ubufatanye hagati y’impande zombi bwari gukomeza nk’uko bwari busanzwe.

Aya makuru ashyira igitutu gikomeye ku byo FDLR yari yabwiye Amerika. Mu gihe yivuga nk’umutwe ushaka amahoro kandi ushishikajwe no gutuza akarere, raporo ya Loni iyigaragaza nk’umutwe ugikomeje kugira uruhare rutaziguye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC ndetse ugifitanye imikoranire n’abamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano za Congo.

Abasesenguzi b’ibibazo by’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko ibikubiye muri iyo baruwa bishobora kuba byari bigamije guhindura isura ya FDLR imbere y’amahanga, cyane cyane imbere ya Amerika yari imaze kugira uruhare rukomeye mu masezerano ya Washington.

Ibi kandi bihurirana n’ingingo zikubiye muri ayo masezerano ndetse n’imyanzuro myinshi y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano, byose bisaba ko FDLR isenywa burundu, abarwanyi bifuza gutaha bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui