Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, mu rugendo rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi no guhindura icyerekezo cya dipolomasi mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Iri tangazo ryemejwe ku wa 2 Gicurasi 2026 n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Bakari S. Machumu, watangaje ko Perezida Kagame azakirwa na mugenzi we, Dr. Samia Suluhu Hassan, bakagirana ibiganiro byimbitse ku bufatanye bw’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, rwari rugamije guteza imbere umubano no gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano umaze igihe kinini uhamye, ugaragarira cyane mu bucuruzi, ubwikorezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi ndetse n’umutekano. U Rwanda rukomeje gushimira Tanzania uburyo irworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam, runyuzaho hafi 70% by’ibyo rutumiza mu mahanga.
Si ibyo gusa kuko hari n’amasezerano menshi y’ubufatanye yasinywe mu bihe bitandukanye, harimo ayerekeye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi, amabwiriza agenga imiti ndetse n’iterambere ry’inganda.
Muri Nyakanga 2025, u Rwanda na Tanzania byanasinyanye amasezerano yo gushyira i Kigali ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu cya Tanzania (TPA), bikaba byitezweho kwihutisha ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Abaturage b’ibihugu byombi na bo bagize uruhare mu gushimangira uwo mubano binyuze mu miryango ya RWATAFA (Rwanda-Tanzania Friendship Association) na TARAFA (Tanzania-Rwanda Friendship Association), igamije guteza imbere ubucuti n’imikoranire.
Mu rwego rw’ibikorwa remezo, u Rwanda na Tanzania bifitanye imishinga ikomeye irimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Isaka na Kigali, hagamijwe koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa no kongera ubuhahirane.
Nubwo ibi biganiro bizibanda ku iterambere n’ubucuruzi, uru ruzinduko rufite uburemere bukomeye mu bya dipolomasi, cyane cyane ku bibazo by’umutekano mu karere, aho rushobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ku ruhande rw’u Burundi, uru ruzinduko rushobora gutuma rwisanga mu mwanya utoroshye. Tanzania isanzwe ifitanye umubano wa hafi n’u Burundi, ariko kuba igiye kugirana ibiganiro byihariye n’u Rwanda ku mutekano bishobora gutuma isaba Gitega guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati yayo na Kigali.
By’umwihariko, ikibazo cy’umutwe wa RED-Tabara u Burundi bushinja u Rwanda kuwufasha, mu gihe u Rwanda rubihakana, gishobora gushyirwa ku murongo w’ibiganiro bigamije gushaka umuti urambye, ndetse n’ikibazo cya FDLR ifashwa n’u Burundi byitezwe ko izagaruka mu biganiro by’abakuru b’ibiuu byombi.
Ku ruhande rwa RDC, uru ruzinduko ruje mu gihe umubano warwo n’u Rwanda ukomeje kuba mubi, by’umwihariko ku kibazo cya M23. Kuba Tanzania, nk’igihugu gifite ijambo rikomeye mu miryango ya EAC na SADC, ikomeje kwegera u Rwanda, bishobora kugabanya imbaraga Kinshasa yakoreshaga mu kugaragaza Kigali nk’umwanzi mu karere.
Hari kandi n’ingaruka zishobora kugaragara ku rwego rwa dipolomasi, aho ibiganiro by’ibihugu byombi bishobora gutanga umurongo mushya wo kotsa igitutu ubuyobozi bwa RDC kugira ngo bwemere ibiganiro byimbitse n’imitwe iburwanya, cyane cyane mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ku rwego rw’ubukungu, uru ruzinduko rushimangira akamaro ka Tanzania nk’inzira y’ingenzi y’ubucuruzi ku Rwanda. Gukomeza gutsura umubano bivuze ko u Rwanda rushaka kwizeza abashoramari ko, nubwo mu Burasirazuba bwa RDC hari ibibazo by’umutekano, inzira ya Tanzania ikomeje kuba iyizewe kandi ihamye.
Byongeye kandi, imishinga ihuriweho n’ibihugu byombi irimo iya gari ya moshi n’indi y’ibikorwa remezo ishobora kwihutishwa, bikagira uruhare mu guteza imbere ubuhahirane bw’akarere kose.
Uretse ku rwego rw’ibihugu, uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania ruje ari ihurizo rikomeye ku mitwe n’abantu ku giti cyabo bamaze igihe bavugwa mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda binyuze mu bufatanye n’iki gihugu.
Amakuru amaze igihe akwirakwizwa n’imbuga zitandukanye ndetse n’abasesenguzi bamwe yavugaga ko hari umugambi uhuriweho n’imitwe nka FDLR, Kayumba Nyamwasa, ndetse na Jean Luc Habyarimana wo gukoresha Tanzania mu gutera u Rwanda.
Uru ruzinduko rugiye gushyira iherezo kuri ayo makuru, rwerekana ko imikoranire ya leta n’ibyo bikundi itagifite intebe muri dipolomasi nshya ya Perezida Samia Suluhu Hassan.
Kuri FDLR, uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’uko inzira z’ubufasha mu karere zikomeje gukama. Mu gihe uyu mutwe wizeraga ko Tanzania ishobora kuba inzira ya kabiri “Plan B” nyuma yo kotswa igitutu muri RDC, gusura kwa Kagame muri Tanzania bivuze ko inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zigiye guhana amakuru ku buryo bwisumbuyeho.
Ibi bica intege abarwanyi ba FDLR bari bafite icyizere cyo gukoresha imipaka cyangwa amashyamba ya Tanzania mu bikorwa byabo by’itera-bwoba, kuko ubu bufatanye bushyira Tanzania mu mwanya wo kutihanganira umuntu wese washaka kuyikoresha nk’ibirindiro byo guhungabanya umuturanyi.
Ku bijyanye na Kayumba Nyamwasa n’ihuriro rye, uru ruzinduko rugaragaza ko icyiswe “ubufatanye n’amahanga” cyangwa kwishingikiriza ku bihugu by’abaturanyi byaba birangiye. Kayumba amaze igihe ashinjwa gushaka kubaka imikoranire n’ibihugu bifitanye amakimbirane n’u Rwanda kugira ngo abone aho amenera.
Kuba Tanzania yakiriye Perezida Kagame mu rwego rw’icyubahiro n’ubwumvikane bisesuye, ni ubutumwa bukomeye ko Tanzania ititeguye guha rugari imitwe ya politiki cyangwa abantu ku giti cyabo bafite imigambi ya gisirikare kuri Kigali, bityo bikaba bishyira Kayumba mu kato ka dipolomasi mu karere ka EAC.
Jean Luc Habyarimana, wakunze kuvugwa mu bikorwa byo gushaka guhuza abanzi b’u Rwanda n’abategetsi b’akarere, na we asigaye mu gihirahiro. Uru ruzinduko rugaragaza ko dipolomasi y’ibihugu yatsinze dipolomasi y’agatsiko k’abantu ku giti cyabo.
Iyo abakuru b’ibihugu bicaranye bagasinyana amasezerano y’ubufatanye, bituma ibikorwa by’abantu nka Jean Luc byari bishingiye ku rwikekwe hagati y’ibihugu biharara. Ibi bituma ubufasha bw’amafaranga n’ubw’ibitekerezo yashoboraga kubona muri Tanzania buhagarara, kuko nta gihugu kiba gishaka kwiteranya n’umufatanyabikorwa mu by’ubukungu nka Kigali.
Mu gusoza, uru ruzinduko rushimangiye ko Tanzania itakiri “icyuho” abanzi b’u Rwanda bashobora gukoresha. Bije nk’umuburo ku bantu bose babiba urwango hagati y’ibihugu byombi.
Mu gihe Tanzania n’u Rwanda bishyize imbere ubuhahirane n’umutekano uhuriweho, imitwe nka FDLR n’abantu nka Kayumba na Habyarimana basigara badafite aho bahagarara mu rwego rwa politiki n’umutekano mu karere, bituma imigambi yabo yo gutera u Rwanda iba inshoberamahanga.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rufatwa nk’urw’amateka, rudashingiye gusa ku mubano w’ibihugu byombi, ahubwo runagaragaza icyerekezo gishya cya dipolomasi y’u Rwanda, ishobora guhindura imbaraga n’imibanire y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari mu buryo bushya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


