Ibiri kubera mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri iyi minsi birerekana icyerekezo gishya cy’ubufatanye bushobora guhindura imiterere y’ubukungu, ubucuruzi n’imikoranire y’ibihugu bihuriye muri EAC.
Nyuma y’uruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye muri Tanzania ku wa 3 Gicurasi 2026, ku wa 4 Gicurasi 2026 na bwo Perezida William Ruto wa Kenya yageze i Dar es Salaam mu ruzinduko rufatwa nk’urw’amateka, rugamije gushimangira ubufatanye mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda, Tanzania na Kenya.
Uru ruzinduko rwakurikiye ibiganiro byimbitse byabereye i Dar es Salaam hagati ya Perezida Kagame na Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, aho bagarutse ku mubano usanzwe uhagaze neza hagati y’ibihugu byombi ndetse bagashimangira ko bagiye kuwagura mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ingufu n’ibikorwaremezo.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uru ruzinduko, yashimiye mugenzi we wa Tanzania uburyo yamwakiriye n’umusaruro w’ibiganiro bagiranye.
Ati “Wakoze cyane mushiki wanjye Perezida Samia Suluhu kunyakira neza muri Tanzania n’ibiganiro byatanze umusaruro.”
Yakomeje agaragaza ubusabane buri hagati y’ibihugu byombi agira ati “U Rwanda na Tanzania ntabwo ari ibituranyi gusa ahubwo ni ibivandimwe bisangiye amateka n’intego y’iterambere ry’ibihugu byacu. U Rwanda rukomeje umuhati wo kubakira kuri uwo musingi mu kwagura imikoranire yacu mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo, ubwikorezi, ingufu n’imikoranire y’Akarere.”
Perezida Kagame yanashimangiye ko ubufatanye bugamije gutanga ibisubizo bifatika ku baturage ari bwo bufite agaciro kurusha amagambo gusa.
Ati “Nzakomeza ubufatanye bwacu mu kugeza ibisubizo bifatika ku baturage bacu no guteza imbere Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ari igihugu cy’ingenzi cyane ku bukungu bw’u Rwanda, by’umwihariko kubera icyambu cya Dar es Salaam cyifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi k’u Rwanda. Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko ubucuruzi n’ubwikorezi mu korohereza u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga. Perezida nanjye twaganiriye uko twakubakira kuri uwo musingi, mu guharanira ko uburyo bw’imikoranire yacu bubasha kongera ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu.”
Ku ruhande rwe, Perezida Samia Suluhu Hassan yashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeje gutera imbere, anagaragaza ko imibare ishimangira izamuka ry’ubucuruzi n’ishoramari.
Yavuze ko nibura 70% by’imizigo igana mu Rwanda inyura ku byambu bya Tanzania, mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwageze kuri miliyari 644 z’Amashilingi mu 2025.
Yagaragaje kandi ko kuva mu 1990 kugeza muri Werurwe 2026, ibigo 42 by’Abanyarwanda byanditswe muri Tanzania bifite ishoramari rifite agaciro ka miliyoni 325,5 z’Amadolari, bikaba byaratanze imirimo irenga 2.225.
Mu biganiro byahuje aba bayobozi, hanaganiriwe ku mishinga minini y’akarere ishobora guhindura ubwikorezi n’ubucuruzi, irimo umushinga wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali.
Perezida Samia yavuze kuri uwo mushinga ati “Uyu muhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka werekeza i Kigali, uzafasha mu kwihutisha no kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa.”
Ni umushinga umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, uzanyura ku Rusumo ugakomereza i Kigali ndetse ugashyirwaho n’indi miyoboro igera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.
Hanagarutswe kandi ku mushinga w’ingufu z’amashanyarazi wa Rusumo uhuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, utanga megawati 80, ukaba utegerejweho kongera ubushobozi bw’ingufu mu karere no gufasha ibikorwa by’ubukungu.
Perezida Kagame yanakomoje ku bihe by’ingenzi Isi irimo, asaba ibihugu byo mu karere gukomeza ubumwe no gukorera hamwe mu nyungu rusange.
Ati “Muri iki gihe hari ibibazo bya Politiki hirya no hino ku Isi, Akarere kacu gakwiye kuba kiteguye kandi kagashyira hamwe, mu cyerekezo gihuriweho cy’iterambere n’imikoranire.”
Yongeyeho ati: “Kuri twe, duhanze amaso gukorana n’amatsinda y’abayobozi mu kwihutisha gahunda zacu z’iterambere. Gahunda y’iterambere ya Tanzania na gahunda y’iterambere y’u Rwanda, bikagendana kandi ku muvuduko mwiza.”
Mu gihe ibi biganiro byari bikomeje gutanga icyizere cy’iterambere rishingiye ku bufatanye, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026 Perezida William Ruto wa Kenya na we yageze i Dar es Salaam aho ategerejwe kugirana ibiganiro bigamije kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu bitatu, cyane cyane mu rwego rw’ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwaremezo.
Amakuru agaragaza ko hari gutegurwa gushyira umukono ku masezerano akomeye y’ishoramari agamije guhuza u Rwanda, Tanzania na Kenya mu buryo bwagutse bw’ubucuruzi n’ubwikorezi, hakubakwa umuyoboro umwe ukomeye w’ubukungu ushobora koroshya ubuhahirane no kongera imirimo ku baturage.
Aya masezerano ateganyijweho gutuma imishinga irimo gari ya moshi ya SGR n’indi mijyambere yihuta, bikanashimangira imikoreshereze y’umuhanda unyuramo 70% by’imizigo igera mu Rwanda.
Ibi byose bije mu gihe hari impinduka zikomeye mu mitekerereze y’abayobozi b’akarere bashaka kwimakaza ubufatanye bufatika burenze amagambo ya dipolomasi, bugashyira imbere ibikorwa bifasha abaturage mu buzima bwa buri munsi.
Hari kandi ibitekerezo bigenda byigaragaza mu banyapolitiki n’abasesenguzi bibaza niba uru ruhererekane rw’ingendo z’abakuru b’ibihugu mu karere, zirimo urwa Kagame muri Tanzania n’urwa Ruto, ndetse n’izishobora gukurikiraho zirimo no gusurana hagati y’u Rwanda na Uganda, bishobora kuba intangiriro yo kongera imbaraga mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukagera ku rwego rukomeye nk’urw’indi miryango mpuzamahanga ikomeye.
Mu gihe ibi byose biri gukorwa, icyizere ni cyose ku baturage b’akarere bategereje ko ayo masezerano n’imishinga biganirwaho bihinduka ibikorwa bifatika, bigatanga akazi, bikoroshya ubucuruzi, bikanazamura imibereho yabo.
Ibikorwa by’aba bayobozi biratanga ishusho y’uko ubufatanye bushobora kuba umusingi ukomeye w’iterambere rirambye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


