Tanzania ifatiye u Burundi icyemezo agitunguranye cy’agahato nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame

Gufungwa kw’inkambi yakiraga impunzi z’Abarundi mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania, bikomeje guteza impungenge mu miryango mpuzamahanga no mu baharanira uburenganzira bwa muntu, mu gihe abayobozi b’ibihugu byo mu karere bakomeje gushimangira ubufatanye n’intego z’iterambere rusange.

Amakuru yatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye agaragaza ko inkambi ya Nduta yari icumbikiye ibihumbi by’impunzi z’Abarundi yamaze gufungwa burundu, abasigaye bake basubizwa mu gihugu cyabo ku gahato.

Umuryango Coalition for Human Rights/Living in Refugee Camps (CDH/VICAR) watangaje ko “abagera ku 3,000 bari bagisigaye mu nkambi bapakiwe mu modoka ku gahato ku wa Kane boherezwa mu Burundi,” mu gihe “imiryango igera kuri 10 gusa ari yo yasigaye itegereje kwimurirwa mu nkambi ya Nyarugusu.”

Iyi nkambi ya Nyarugusu na yo biteganyijwe ko izafungwa bitarenze tariki ya 30 Kamena, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwa Tanzania.

Ibi bikorwa bibaye nyuma y’amasezerano hagati ya Leta ya Tanzania n’iy’u Burundi agamije gusubiza mu gihugu cyabo impunzi zigera ku 100,000 mbere y’ukwezi kwa Kamena.

Nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ibigaragaza, mu mpera za 2025 hari habarurwa impunzi z’Abarundi zigera ku 142,000 zicumbikiwe mu nkambi za Nduta na Nyarugusu.

Izo mpunzi zari zarahunze ibibazo by’intambara z’imbere mu gihugu, igitugu cya politiki n’ubukene bukabije byabaye akarande mu gihugu cyabo.

Gusa imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikomeje kugaragaza impungenge ku buryo izo mpunzi zisubizwa mu gihugu cyazo.

CDH/VICAR yavuze ko mu mezi ashize impunzi zahuye n’“ingamba zikomeje kubashyiraho igitutu,” zirimo “kubuzwa ubwisanzure bwo kugenda, guhatirwa kwiyandikisha ku rutonde rw’abasubira mu gihugu, guhuza ubufasha bw’ubutabazi no kwemera gutaha, gusenya buhoro buhoro amazu yo mu nkambi,” ndetse no “gukorerwa ihohoterwa nijoro, iterabwoba, gufungwa n’ibura ry’abantu ku gahato.”

Uyu muryango ukomeza uvuga ko ibyo byose “byarangiye mu minsi ishize habayeho ubwiyongere bukabije bw’abataha, bituma inkambi ifungwa burundu.”

Wanenze kandi UNHCR, uvuga ko yagize uruhare mu gufasha Leta ya Tanzania gushyira mu bikorwa iki gikorwa aho “kuzuza inshingano zayo zo kurinda impunzi.”

Nubwo bimeze bityo, umuvugizi wa UNHCR yatangaje ko gufungwa kw’inkambi byakozwe na Leta ya Tanzania, kandi bikurikije amasezerano ajyanye no “gusubiza ku bushake impunzi z’Abarundi” hagati y’iki gihugu, u Burundi n’uyu muryango.

Yagize ati impunzi zigomba gutaha “ku bushake, mu mutekano no mu cyubahiro,” anashimangira ko UNHCR yakomeje kugaragariza ubuyobozi impungenge igihe cyose habagaho amakuru y’igitutu cyangwa ihohoterwa.

Ibi bibazo by’impunzi biri kuba mu gihe akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kari gushyira imbaraga mu bufatanye bw’ubukungu n’iterambere. Uruhare rwa Tanzania muri uru rwego rugaragazwa n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu ku wa 3 Gicurasi 2026.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye mugenzi we Samia Suluhu Hassan ku bw’uburyo yamwakiriye n’ibiganiro bagiranye, agira ati: “Wakoze cyane mushiki wanjye Perezida Samia Suluhu kunyakira neza muri Tanzania n’ibiganiro byatanze umusaruro.”

Yashimangiye ko “U Rwanda na Tanzania ntabwo ari ibituranyi gusa ahubwo ni ibivandimwe bisangiye amateka n’intego y’iterambere ry’ibihugu byacu,” anongeraho ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ibikorwaremezo n’ubwikorezi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ari umufatanyabikorwa ukomeye.

Ati: “Tanzania ni umufatanyabikorwa w’ingenzi k’u Rwanda. Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko ubucuruzi n’ubwikorezi mu korohereza u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga.”

Yanagarutse ku ruhare rw’akarere, asaba ibihugu byaho gukomeza gushyira hamwe, agira ati: “Muri iki gihe hari ibibazo bya Politiki hirya no hino ku Isi, Akarere kacu gakwiye kuba kiteguye kandi kagashyira hamwe, mu cyerekezo gihuriweho cy’iterambere n’imikoranire.”

Ku ruhande rwe, Perezida Samia Suluhu Hassan yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, anavuga ko ubucuruzi bwageze kuri miliyari 644 z’Amashilingi mu 2025, ndetse ko 70% by’imizigo igana mu Rwanda inyura ku byambu bya Tanzania.

Yavuze ko baganiriye ku gukuraho imbogamizi zibangamira ubucuruzi, guteza imbere ishoramari, kongera imbaraga mu bikorwaremezo nko mu bwikorezi n’ingufu, ndetse no guteza imbere umutekano n’imikoranire mpuzamahanga.

Mu mishinga y’ingenzi iri imbere harimo umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka ukagera i Kigali, Perezida Samia akavuga ko “uyu muhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka werekeza i Kigali, uzafasha mu kwihutisha no kunoza ubwikorezi bw’ibicuruzwa.”

Hari kandi n’umushinga w’urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania, rugamije kongera ingufu z’amashanyarazi mu karere.

Ibi byose byerekana ishusho y’akarere kari hagati y’ibibazo by’impunzi n’umutekano ku ruhande rumwe, n’icyerekezo cy’iterambere n’ubufatanye ku rundi ruhande, aho abayobozi b’ibihugu bakomeje gushaka ibisubizo birambye bishobora guhuza inyungu z’abaturage n’uburenganzira bwa muntu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui