Leta y’u Rwanda igiye gusuzuma niba amafaranga y’ishuri atarutishwa uburezi n’ubumenyi bihabwa abanyeshuri.

U Rwanda rwinjiye mu gikorwa gikomeye kigamije gusesengura no kunoza ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na kaminuza, cyane cyane mu gihe hamaze iminsi humvikana impaka ndende ku ireme ry’ubumenyi butangwa ugereranyije n’amafaranga abanyeshuri bishyura.

Ubuyobozi bw’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) bwatangaje ko hagiye gukorwa inyigo yimbitse izibanda ku kureba niba amafaranga y’ishuri atarimo gushyirwa imbere kurusha ireme ry’uburezi, ibintu bishobora kugira ingaruka ku bumenyi abanyeshuri bajyana ku isoko ry’umurimo.

Iyi gahunda yatangijwe ku wa 4 Gicurasi 2026, aho HEC yatangiye urugendo rwo gusura kaminuza n’amashuri makuru hagamijwe kwegeranya amakuru y’ingenzi azafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Iki gikorwa cyatangiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST), aho hibanzwe ku gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri mu byo biga, no kugirana ibiganiro n’abayobozi b’amashuri n’inzego z’uburezi.

Muri iyi minsi, ijwi ry’abavuga ko ireme ry’uburezi ryagabanutse rikomeje kwiyongera. Hari abagaragaza ko bamwe mu banyeshuri barangiza amasomo bafite impamyabumenyi ariko badafite ubumenyi buhagije bubafasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Ibi bikaba byarazamuye impaka ku ruhare rw’amafaranga y’ishuri, aho bamwe bavuga ko yashyizwe imbere kurusha ireme ry’amasomo.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yagarutse kuri iki kibazo agaragaza ko hari itandukaniro rikomeye mu buryo kaminuza zitandukanye zishyuza abanyeshuri, bityo hakenewe inyigo igamije gushyira mu gaciro isano iri hagati y’amafaranga n’ubumenyi butangwa.

Yagize ati: “Za kaminuza ziratandukanye mu buryo zisaba amafaranga kandi na byo tugenda tubirebaho. Mu minsi izaza tuzatangira gukora inyigo kugira ngo turebe kuko icya ngombwa ni ukureba niba amafaranga asabwa yemerera bamwe kuza kwiga ariko bakiga amasomo akenewe ku isoko.”

“Ni ukugira ngo n’ushobora gushyiramo ayo mafaranga yige azabone ireme ry’uburezi ryiza rimuha ubushobozi bwo kujya ku isoko ry’umurimo.”

Yakomeje ashimangira ko gusura amashuri makuru na kaminuza bizafasha kubona ishusho nyayo y’ibibazo bihari, no gushaka ibisubizo birambye.

Ati: “Ibyo bitanoze neza mu ireme ry’uburezi muri rusange uko gusura za kaminuza n’amashuri makuru bizafasha mu kubimenyaho neza ishusho y’ibikenewe, binyuze mu kureba niba integanyanyigisho za HEC zikurikizwa uko bikwiye ngo zijyane n’isoko ry’umurimo.”

Mu byo HEC igiye kwibandaho harimo gusuzuma niba ibikoresho by’ingenzi nka laboratwari bikoreshwa neza n’abanyeshuri, kureba niba amasomo yigishwa ajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, ndetse no kureba uko ubufatanye hagati y’amashuri n’abikorera bwanozwa kugira ngo abarangiza amasomo babone akazi byoroshye.

Iki gikorwa kiragaragaza icyerekezo cy’u Rwanda mu gukomeza kunoza uburezi bufite ireme, butanga ubumenyi bufatika kandi bushobora guhangana n’ibibazo by’isoko ry’umurimo rihindagurika.

Ni intambwe igamije gukemura ikibazo kimaze igihe kivugwa, aho impamyabumenyi zagiye zibazwa agaciro kazo mu gihe ubumenyi bw’abazifite budahuye n’ibisabwa ku kazi.

Abasesenguzi bavuga ko iyi nyigo ishobora kuvamo impinduka zikomeye mu mikorere ya kaminuza n’amashuri makuru, cyane cyane mu bijyanye no gushyiraho ibipimo bihamye by’ireme ry’uburezi, kugenzura imikorere y’ibigo byigenga, no kurushaho gushyira imbere umunyeshuri nk’umusaruro nyamukuru w’uburezi.

Mu gihe iyi gahunda igitangira, amaso menshi ahanzwe ku musaruro uzava muri iri suzuma, n’ingaruka uzagira ku hazaza h’uburezi mu Rwanda, cyane cyane ku rubyiruko rutegerejweho kubaka igihugu rufite ubumenyi buhagije kandi bufite ireme.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui