Arsenal irimo gutekereza ku buryo yakwinjira mu rugamba rwo gusinyisha Bradley Barcola wa Paris Saint-Germain, nyuma y’uko gahunda yayo yo kugura Vinicius Jr wa Real Madrid ihagaze.
Amakuru avuga ko Arsenal yabonaga Vinicius Jr nk’umukinnyi w’ingenzi mu mushinga wo kongera imbaraga ku ruhande rw’ibumoso rw’ubusatirizi, ariko gahunda yose ihinduka nyuma y’uko uyu munya-Brazil asinye amasezerano mashya y’imyaka itandatu muri Real Madrid.
Vinicius Jr, wari usigaje umwaka umwe ku masezerano ye yari asanzwe, yahisemo gukomeza gukinira Real Madrid aho kwerekeza ahandi. Amasezerano mashya azatuma uyu mukinnyi azajya ahembwa ibihumbi 480,000 by’amapawundi ku cyumweru, bituma Arsenal igomba gushaka undi mukinnyi ukina mu busatirizi bwayo.
Bradley Barcola wa Paris Saint-Germain ubu ari mu bakinnyi Arsenal iri kureba nk’umwe mu bashobora guhabwa umwanya w’ingenzi mu busatirizi bwa Arsenal.
Amakuru yatangajwe na The Independent avuga ko Barcola ari “umukinnyi wifuzwa cyane” muri Arsenal, nubwo iyi kipe yo mu majyaruguru ya London yaba ikiri inyuma ya Liverpool mu biganiro byo kumusinyisha.
Ibi bivuze ko Arsenal ishobora kwinjira mu biganiro nyuma y’uko Liverpool FC imaze igihe ikurikirana uyu mukinnyi kandi ikaba yarageze no ku rwego rwo kuganira ku masezerano bwite.
Liverpool imaze ibyumweru ikora ku bijyanye na Barcola mu rwego rwo gushaka umukinnyi ukomeye ushobora gufasha iyi kipe mu gice cy’ubusatirizi nyuma yo gutandukana na Mohamed Salah.
Ariko ikibazo gikomeye kiri ku mafaranga PSG isaba. Iyi kipe y’i Paris ngo irifuza hafi miliyoni 130 z’amapawundi kugira ngo yemere kurekura Barcola.
Amakuru aturuka mu Bufaransa avuga ko Liverpool yabwiye PSG ko itabasha kugera ku mafaranga menshi cyane yasabwe. Ibi bishobora guha Arsenal amahirwe yo kwinjira mu rugamba rwo kumusinyisha.
Barcola afite imyaka 23 kandi amaze gukina imikino 152 mu ikipe ya PSG kuva yayijyamo avuye muri Olympique Lyonnais mu 2023.
Muri iyo mikino, uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 39, ndetse yagize uruhare mu bihe by’ingenzi byafashije PSG kwegukana ibikombe bibiri bya Champions League na shampiyona eshatu za Ligue 1.
PSG yatandukanye burundu na Lee Kang-in, Goncalo Ramos na Randal Kolo Muani, ariko ikomeza kongera abakinnyi bashya mu gice cy’ubusatirizi.
Iyi kipe ya Luis Enrique kandi yasinyishije Maghnes Akliouche, mu gihe ikomeje gushaka Mika Godts wa Ajax. Ferran Torres wa Barcelona na we ari mu bakinnyi bavugwa mu bijyanye n’abashobora kwinyongera mu ikipe.
Ku ruhande rwa Arsenal, ikibazo cy’umukinnyi wo ku ruhande rw’ibumoso cyarushijeho kuba ingenzi nyuma yo kurekura Leandro Trossard akerekeza muri Besiktas.
Mikel Arteta akeneye kongera umubare w’abakinnyi bashobora gukina ku mpande no guha ikipe ye ubundi buryomu busatirizi. Barcola, kubera imyaka ye, umuvuduko ndetse n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego, ashobora kuba umwe mu bakinnyi bakwiriye.
Ariko Arsenal ntabwo ari yo yonyine iri kureba amahitamo mashya.
Arsenal kandi iracyafite inyota yo kubona Julian Alvarez wa Atletico Madrid, nubwo kumusinyisha bishobora kuba bigoye cyane.
Uyu wahoze akinira Manchester City aracyafite amahirwe menshi yo gukomeza gukinira muri LaLiga, bityo kumubona bikaba bishobora kugorana.
Undi mukinnyi uri kwifuzwa cyane na Arsenal ni Iliman Ndiaye wa Everton. Uyu mukinnyi wagaragaje ubushobozi bukomeye muri Everton, na we ahazaza he ntiharamenyekana neza, mu gihe Al-Hilal yo muri Saudi Arabia nayo iri mu makipe amukurikirana.
Barcola rero ashobora kuba amahitamo meza kuri Arsenal ishaka umukinnyi ukiri muto, usanzwe afite uburambe ku rwego rwo hejuru kandi ushobora guhita yongerera ikipe imbaraga mu busatirizi.
Ikibazo gikomeye Arsenal izahura na cyo ni igiciro PSG yifuza kuri uyu mukinnyi.
Miliyoni 130 z’amapawundi ni amafaranga menshi cyane ku mukinnyi ufite imyaka 23, kandi Liverpool yamaze kugaragaza ko kubona ayo mafaranga yose bishobora kuba ikibazo.
Ikipe ya Liverpool niba idashoboye kuzamura amafaranga, Arsenal ishobora kubona amahirwe yo kwinjira mu biganiro. Ariko kugira ngo ibyo bishoboke, Arsenal nayo izakenera gufata icyemezo gikomeye ku bijyanye n’ingengo y’imari yagenewe kugura abakinnyi.
Kuba Vinicius Jr yarakomeje kuguma i Madrid byahinduye gahunda ya Arsenal ku isoko ry’abakinnyi.
Iyi kipe ya Arteta yari yiteguye gushora amafaranga menshi kugira ngo ibone uyu munya-Brazil, ariko amasezerano mashya ya Real Madrid yayikuye mu rugamba.
Barcola ubu ashobora kuba umwe mu bakinnyi Arsenal ireba nk’igisubizo cy’igihe kirekire. Gusa, niba Liverpool yarageze kure mu biganiro by’amasezerano bwite, Arsenal izakenera gukora vuba kugira ngo itazongera kubona umukinnyi yifuza ajya mu kindi kipe.
Ibiganiro ku bijyanye no kongera imbaraga mu busatirizi bwa Arsenal bibaye mu gihe ikipe iri gushaka kunoza umusaruro wayo mbere y’umwaka mushya w’imikino.
Arsenal yatsinzwe na Real Betis ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye i Dublin, umukino watumye Mikel Arteta atishimira uko abakinnyi be bitwaye.
Nyuma y’uwo mukino, Arteta yavuze ko abakinnyi be “bababaye cyane” kandi ko “ari byo dukeneye.” Iryo jambo rigaragaza ko umutoza wa Arsenal ashaka kubona abakinnyi bafite imbaraga, ubushake bwo guhangana ndetse n’ubushobozi bwo guhindura imikino.

