Manchester United yatangiye urugendo rushya ku isoko ry’igura ry’abakinnyi, aho yerekeje amaso kuri Youri Tielemans wa Aston Villa nyuma yo kugira impungenge ku kugura Ederson wa Atalanta.
Uyu mukinnyi wo hagati w’Umubiligi ari hafi kuba umwe mu bakinnyi bashya bazagera i Old Trafford, ndetse amakuru avuga ko Manchester United yamaze gutangira ibiganiro byo kumuzana nyuma yo gukoresha uburyo bwo kwemera kwishyura miliyoni 35 z’amapawundi.
Impinduka kuri uyu mukinnyi zaje nyuma y’uko ibiganiro byo kugura Ederson bitinze kubera impungenge zagaragaye mu bizamini by’ubuzima. Manchester United yari iri hafi kumutangaho miliyoni 35 z’amapawundi, ariko ibizamini byagaragaje ikibazo cy’imvune y’ivi uyu mukinnyi yagize mu mwaka ushize, bituma iyi kipe ishaka kongera gusuzuma imiterere y’amasezerano.
Youri Tielemans yahise aba umwe mu bakinnyi United yongeye gushyira ku rutonde rwayo, nyuma y’imyaka myinshi imukurikirana.
Abakinnyi ba Manchester United bamaze kugaragaza ko bamushyigikiye.
Nubwo igurwa rye ritaratangazwa ku mugaragaro, bamwe mu bakinnyi ba Manchester United batangiye gutanga ibimenyetso by’uko bishimiye igitekerezo cyo kubona Tielemans yambara umwambaro w’iyi kipe.
Luke Shaw na Joshua Zirkzee, bari mu bakinnyi ba United, bagaragaye bakunze (like) ubutumwa bwa Fabrizio Romano wavugaga kuri uyu mugambi mushya w’iyi kipe.
Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko abakinnyi bari mu ikipe bishimiye kongera imbaraga mu kibuga hagati, cyane cyane mu gihe Manchester United yitegura gusubira mu mikino ya UEFA Champions League.
Tielemans ashobora kuba umukinnyi wa kabiri wo hagati uzanwa na Michael Carrick muri iyi mpeshyi, nyuma yo kurangiza gusinyisha Andrey Santos wavuye muri Chelsea.
Youri Tielemans yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Aston Villa mu marushanwa y’i Burayi, aho yafashije iyi kipe kugera ku ntsinzi muri Europa League.
Umutoza wa Villa, Unai Emery, yari afite icyifuzo cyo gukomeza gukorana n’uyu mukinnyi, ariko ikipe ntiyabashije kumubuza gushaka indi kipe kubera ingingo iri muri kontaro ye imwemerera kugenda igihe ikipe ibonye amafaranga angana n’agaciro kashyizweho.
Tielemans ufite imyaka 29 ari mu mwaka wa nyuma w’amasezerano ye na Aston Villa, ibintu byatumye Manchester United ibona amahirwe yo kumusinyisha.
Nubwo hari andi makipe yo muri Premier League yamwifuzaga, amakuru avuga ko uyu mukinnyi w’Umubiligi ashyize Manchester United ku mwanya wa mbere mu makipe ashaka kujyamo.
Manchester United imaze igihe ishaka kongera ubunararibonye n’ubwiza mu kibuga hagati. Tielemans yazana ubushobozi bwo gucunga umupira, gutanga imipira y’ingenzi no gufasha ikipe mu kwinjira mu gice cy’ubusatirizi.
Uyu mukinnyi w’Umubiligi amaze imyaka myinshi agaragara ku rwego rwo hejuru muri Premier League, cyane cyane ubwo yari muri Leicester City mbere yo kwerekeza muri Aston Villa.
Yabaye kandi umukinnyi w’ingenzi mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi, aho yagaragaje ubushobozi bwe mu gikombe cy’Isi.
Mu mikino y’igikombe cy’Isi, Tielemans yagize uruhare rukomeye mu mukino u Bubiligi bwahuyemo na Senegal, aho yafashije ikipe ye kwitwara neza mu mukino wo mu matsinda.
Ariko nyuma ntiyabashije gukina na Espagne muri kimwe cya kane cy’irangiza nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune mu myitozo yo kwishyushya.
U Bubiligi bwaje gusezererwa nyuma yo gutsindwa na Espagne ibitego 2-1, maze Tielemans ahabwa umwanya wo kuruhuka mbere yo gutangira urugendo rushya ashobora gukorera muri Manchester.
Nyuma yo kongera kubona itike yo gukina Champions League, Manchester United iri gukora impinduka zigamije kongera guhatana ku rwego rwo hejuru.
Kuzana Andrey Santos ndetse no kwiyegereza Tielemans bishobora kuba intambwe ikomeye mu kubaka ikipe ifite uburyo bwinshi bwo gukina.
Nubwo amasezerano ya Tielemans atararangira burundu, kuba hari ingingo imwemerera kugenda ndetse n’icyifuzo cye cyo kujya Old Trafford bishobora gutuma iyi transfer irangira vuba.
Abafana ba Manchester United ubu bari gukurikira hafi iyi nkuru, aho benshi bategereje ko ikipe bakunda itangaza ku mugaragaro umukinnyi ushobora kuba umwe mu nkingi z’umushinga mushya w’iyi kipe.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

