Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane, yagarutse ku bunararibonye avuga ko butazigera bumwibagirana nyuma yo gukina umukino wa golf na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump. Yanagaragaje uburyo David Beckham akomeje kuba hafi y’iyi kipe mu rugendo rwayo rwo gushaka kugera muri kimwe cya kabiri cy’Igikombe cy’Isi.
Aya magambo Kane yayatangaje nyuma y’uko Trump amushimiye ku mugaragaro kubera uruhare yagize mu gufasha u Bwongereza gutsinda Mexico bukagera muri 1/4 cy’irangiza ry’Igikombe cy’Isi.
Perezida Trump yari yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Harry Kane w’u Bwongereza ni umukinnyi ukomeye cyane!”
Agaruka ku munsi yakinnye golf na Trump, Kane yavuze ko byari ibintu bidasanzwe atari yarigeze atekereza ko byamubaho.
Yagize ati: “Nakinnye neza rwose. hashize nk’umwaka n’igice dukinnye. Yarantumiye i Palm Beach. Iyo Perezida agusabye kujya ahantu runaka, ni ibintu bidasanzwe cyane guhura na we no gukina golf muri kumwe.”
Kane yagaragaje ko yabonye uwo munsi nk’amahirwe yihariye yo guhura n’umwe mu banyapolitiki bazwi cyane ku isi, ariko nanone akagaragaza icyubahiro afitiye ubushobozi Trump agaragaza muri golf.
Yakomeje agaragaza ko Trump afite ubushobozi muri uwo mukino, ati: “Mu by’ukuri akina golf neza. Nizeye ko ningera ku ku myaka ye nzaba nkiri kuyikina neza nka we. Byari ubunararibonye budasanzwe kandi ndamushimira kuba yarantumiye.”
Mu gihe u Bwongereza bwiteguraga umukino bukurikizaho na Norway, ikipe yakoreye imyitozo ku kigo cya Inter Miami cyubatswe na David Beckham, ibintu Kane yavuze ko byabafashije no kongera imbaraga zo kwitwara neza.
Yavuze ko Beckham akomeje kuba hafi y’abakinnyi b’u Bwongereza ndetse akajya amwoherereza ubutumwa nyuma y’imikino myinshi.
Kane yagize ati: “Yatwifurije amahirwe masa. Nyuma y’imikino myinshi anyoherereza ubutumwa kandi dukomeza kuvugana.”
Yakomeje asobanura uburyo Beckham akunda cyane ikipe y’igihugu.
Ati: “Ni umufana ukomeye w’u Bwongereza. Tuzi uburyo gukinira igihugu no kukibera kapiteni byari bifite agaciro kuri we.”
Rutahizamu wa Bayern Munich yavuze ko bishimiye gukoresha ikibuga Beckham yubatse, anashimira uburyo yabakiriye.
Mu magambo ye yagize ati: “Yari ahari kugira ngo adushyigikire. Twakoreshaga urugo rwe, aho yubatse, kandi turabimushimira. Byari byiza kongera kuganira na we ndetse n’abandi bakinnyi bakabona umwanya wo kuganira na we.”
Kane yavuze ko Beckham akomeje kuba umwe mu byamamare by’umupira w’amaguru w’u Bwongereza, kandi ko we na bagenzi be bashaka kumwishyura ubwo bufasha bakagera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.
Yasoje agira ati: “Ni icyamamare cy’u Bwongereza. Yatwifurije amahirwe kandi twizeye ko ejo tuzamushimisha.”
Aya magambo ya Kane yagaragaje uko ubufasha n’inkunga by’abahoze bakinira igihugu bikomeje kugira uruhare mu kongerera icyizere ikipe y’u Bwongereza, mu gihe na we agaragaza ko ubunararibonye yagize bwo gukina golf na Donald Trump ari kimwe mu bintu bidasanzwe byaranze ubuzima bwe hanze y’umupira w’amaguru.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

