England vs Norway: Ubumtoza Solbakken yavuze ikiza kugora abakinnyi be, anakomoza ku guhangana kwa Harry Kane na Erling Haaland

Umukino wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi uhuza u Bwongereza na Norway utegerejwe na benshi kubera guhangana kw’abakinnyi babiri bafatwa nk’abasatira beza ku Isi muri iki gihe, Harry Kane na Erling Haaland.

Icyakora, umutoza wa Norway, Stale Solbakken, agaragaza ko hari ikindi gishobora kugira uruhare rukomeye ku musaruro w’uyu mukino kurusha amazina y’aba bakinnyi. Ni ubushyuhe bukabije buteganyijwe i Miami.

Mu mikino itanu u Bwongereza bumaze gukina muri iri rushanwa, Harry Kane w’imyaka 32 amaze gutsinda ibitego bitandatu, umubare umushyira inyuma ya Kylian Mbappe, Lionel Messi na Erling Haaland bonyine. Ibyo byatumye benshi bategereza ihangana ridasanzwe hagati ya Kane na Haaland.

Nubwo Kane ari umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye n’ubushobozi bwo guhindura umukino, Solbakken yavuze ko atari kureba uyu mukino nk’ihangana ry’abakinnyi babiri gusa.

Agaragaza ko umutoza wa Norway yubaha ubushobozi bwa Kane, ariko akizera ko ikipe ye ifite intwaro zihagije zo guhangana n’Abongereza.

Yagize ati: “Ni Norway ihanganye n’u Bwongereza. Ariko ntabwo ari ibanga ko Kane ari we mukinnyi wa mbere ushobora guhesha u Bwongereza intsinzi, kandi Erling akaba ari we mukinnyi wa mbere ushobora guhesha Norway intsinzi.”

Nubwo Norway yatsinze mu mikino yayo yose ibasha gutsinda nibura igitego, ikibazo gikomeje kuyizonga ni uburyo yitwara mu bwugarizi. Yinjijwe igitego kimwe na Iraq, ibitego bibiri na Sénégal, bine n’u Bufaransa ndetse n’igitego kimwe na Côte d’Ivoire.

Mu mukino wa 1/8 bahuyemo na Brazil, Norway yari yegereje cyane kurangiza umukino idatsinzwe igitego. Gusa Neymar yaje gutsinda penaliti ku munota wa 100, bituma izo nzozi ziburizwamo mu masegonda ya nyuma.

Icyakora, Solbakken yavuze ko ibyo bitamuhangayikishije cyane. Yerekanye icyizere afite ko ubwugarizi bwe bushobora kwitwara neza kurushaho imbere ya England.

Yagize ati aseka ati: “Mu mukino ushize na Brazil twari dusigaje amasegonda icumi gusa ngo turangize tudatsinzwe igitego, bityo ntimukabyizere cyane.”

Ikindi kintu Solbakken yagarutseho ni ikirere cya Miami, aho biteganyijwe ko ubushyuhe buzagera kuri dogere 33 Celsius igihe umukino uzaba utangiye, ndetse hakaba hashobora no kugaragara inkuba n’imvura.

Norway yageze i Miami ku wa Mbere nyuma yo gusezerera Brazil muri New Jersey, ihita itangira kwitoreza muri ubwo bushyuhe. Mu minsi itatu yakurikiyeho, abakinnyi bakoze imyitozo saa sita z’amanywa, bamwe banambara amakoti akonjesha umubiri mbere yo kujya mu kibuga.

Ku rundi ruhande, England yo yageze muri Leta ya Florida ku wa Gatanu gusa nyuma yo kubanza gusubira aho yari icumbitse i Kansas City ikimara gutsinda Mexico.

Solbakken yizera ko uko ikipe izabasha kugenzura umupira bizagira uruhare rukomeye kurusha uko abantu benshi babyibwira.

Yagize ati: “Niba ikirere kizaba kimeze nk’uko kiri ubu, cyangwa kikarushaho gushyuha, kwiruka ukurikiye umupira bizananiza cyane.”

Yakomeje avuga ati: “Amakipe yombi agomba kubasha kugumana umupira, bitaba ibyo umukino uzaba muremure cyane.”

Mu rwego rwo kwirinda ko abakinnyi bananirwa mbere y’umukino, yavuze ko imyitozo bakoze muri iyi minsi itarimo ingufu nyinshi.

Yasobanuye ati: “Twakoze imyitozo yoroshye cyane. Ntabwo twakoze imyitozo ikomeye cyangwa imara igihe kirekire. Twihereye ku myitozo y’amayeri ikorwa ku muvuduko muto kugira ngo abakinnyi bagume bafite imbaraga.”

Mu gihe abafana benshi bazaba bahanze amaso ibitego bishobora gutsindwa na Harry Kane cyangwa Erling Haaland, Solbakken agaragaza ko ibisubizo by’uyu mukino bishobora no kugenwa n’uburyo amakipe yitwara imbere y’ubushyuhe bukabije ndetse n’ubushobozi bwo kugumana umupira igihe kirekire.

Ibyo bituma uyu mukino uba umwe mu yitezwe cyane muri iki cyiciro cya nyuma cy’Igikombe cy’Isi, aho ubuhanga bw’abakinnyi, amayeri y’abatoza n’imiterere y’ikirere byose bishobora kugira uruhare mu kugena uzakomereza muri 1/2.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Erling Haaland mu myitozo yitegura umukino wa 1/4 cy’irangiza mu bushyuhe bwa 33°C i Miami. Credit: PA
Harry Kane ameze neza mu gutsinda ibitego kandi arashaka gukomeza uwo ku mukino wa Norway imaze iminsi ihura n’ikibazo cyo kwinjizwa ibitego mu buryo bukabije. Credit: Getty

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui