Ikipe ya Manchester United ikomeje kwerekana ko ishaka kwinjira mu mwaka mushya w’imikino ifite ikipe irushijeho gukomera, aho iri gushyira imbaraga mu kongeramo abakinnyi bashobora kongera imbaraga mu myanya itandukanye.
Mu makuru yatanzwe n’iyi kipe, umunya-Brazil Andrey Santos yamaze kuyisinyira, mu gihe Karl Darlow na we ategerejweho gutangazwa nk’umukinnyi mushya nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye na Leeds United.
Izi mpinduka zigaragaza ko Manchester United idashaka kongera gusubira mu bibazo byagiye biyigaragaraho mu bihe bitandukanye, ahubwo ishaka kubaka ikipe ishobora guhatana mu marushanwa akomeye.
Andrey Santos ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bamaze kwigaragaza mu mupira w’i Burayi. Uyu Munya-Brazil wasinyiye Manchester United kugeza muri Kamena 2031, ndetse hakaba harimo amahirwe yo kongera umwaka umwe, aje afite uburambe nubwo akiri muto.
Mu mwaka ushize yakiniye Chelsea imikino 43, aho yagaragaje ubushobozi budasanzwe bwo kugumana umupira no kuwukwirakwiza neza. Mbere yaho yari yaratijwe muri Strasbourg, aho yabaye kapiteni inshuro nyinshi, atsinda ibitego 11 anatanga imipira itanu yavuyemo ibitego.
Nyuma yo gusinya, Santos yavuze ko kwinjira muri Manchester United ari inzozi zibaye impamo.
Yagize ati: “Ibintu byose bijyanye na Manchester United birihariye. Ni ibyiyumvo bidasanzwe kwinjira mu ikipe yakiniwemo n’abakinnyi bamwe nabonaga nk’ib’iciyitegererezo kuri njye.”
Yakomeje agaragaza ko yiteguye kwigira ku batoza n’abakinnyi bafite ubunararibonye.
“Nk’umukinnyi wo hagati, nishimiye amahirwe yo gukorana na Michael Carrick. Ni umutoza ukwiriye kumfasha gutera indi ntambwe no kugera ku nzozi zanjye.”
Yanavuze ko amaze kumva byinshi ku ntego z’iyi kipe.
Ati: “Buri wese yambwiye uburyo iyi kipe ifite intego zikomeye n’ikirere cyiza kiri mu rwambariro. Nzi neza ko dufite ikipe ikomeye kandi ntegereje igihe tuzatangira guhatanira ibikombe bikomeye.”
Umuyobozi ushinzwe umupira muri Manchester United, Jason Wilcox, na we yashimangiye impamvu uyu mukinnyi yari yifujwe cyane.
Yagize ati: “Andrey ni umukinnyi wo hagati ufite ubuhanga buhebuje n’ubushobozi bwo kugira uruhare ku mpande zombi z’umukino.”
Yakomeje avuga ko uyu Munya-Brazil yari mu ntego z’ibanze z’ikipe.
Ati: “Yari umwe mu bakinnyi twashyize imbere muri uyu mwanya, kandi twishimiye ko yaje hakiri kare mbere y’uko imyiteguro y’umwaka mushya itangira.”
Wilcox yongeyeho ko nubwo Santos amaze kugira uburambe n’ubuyobozi ku rwego rwo hejuru, agifite amahirwe menshi yo gukomeza gutera imbere.
Ku rundi ruhande, Karl Darlow ashobora kuzana ihangana rikomeye mu izamu rya Manchester United.
Uyu munyezamu w’imyaka 35 yagize ibihe byiza muri Nottingham Forest mbere yo kwerekeza muri Newcastle United, aho yamaze imyaka icyenda. Nyuma yaje kwinjira muri Leeds United, aho yabanje kuba umunyezamu wa kabiri.
Icyakora, ibihe byarahindutse ubwo Illan Meslier yagiraga ibibazo by’imikinire, maze Darlow ahabwa amahirwe yo gukina imikino ya nyuma ya shampiyona. Yafashije Leeds kwegukana igikombe cya Championship mbere y’uko yongera gusubira ku ntebe y’abasimbura nyuma yo kugurwa kwa Lucas Perri.
Ntibyatinze ariko kuko imvune za Perri zongeye kumuha amahirwe. N’ubwo Perri yagarutse, nyuma yo gutsindwa ibitego 4-3 na Newcastle, umutoza Daniel Farke yongeye kugirira icyizere Darlow, maze kuva hagati muri Mutarama kugeza shampiyona irangiye aba umunyezamu ubanza mu kibuga.
Darlow yavuze ko atigeze areka gukora cyane n’ubwo atabonaga umwanya wo gukina.
Yagize ati: “Nahoraga nshaka gukina aho naba ndi hose. Nakomeje gukora cyane no kuguma ndi uwo ndi we kuva nageze hano.”
Yakomeje agira ati: “Ndashimira ko nongeye kubona umwanya mu ikipe kandi ndabyishimiye. Nkunda cyane gukina umupira, ni yo mpamvu nshimishwa no kongera gufasha ikipe uko nshoboye.”
Yanasobanuye ibanga ryamufashije kongera kwisubiza umwanya.
Ati: “Buri gihe nakoze cyane kugira ngo mbone amahirwe, kandi iyo ngeze mu kibuga mba ngomba kwerekana icyo nshoboye. Abanyezamu ntibahabwa amahirwe menshi, ariko imyitozo nkora buri munsi ni yo impa ubushobozi bwo kwitwara neza iyo nkiri mu kibuga.”
Nubwo Leeds United yagerageje kumuha amasezerano mashya, yahisemo kutayongera. Ubu ategerejweho kwinjira muri Manchester United, aho ashobora kuba umunyezamu wa kabiri inyuma ya Senne Lammens.
Nubwo bitazamworohera guhita afata umwanya ubanza, amateka ye agaragaza ko azi gutegereza amahirwe no kuyabyaza umusaruro. Ni byo yakoze igihe yarushanywaga na Meslier ndetse na Lucas Perri, ibintu bishobora kongera kumufasha no muri Manchester United.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’iyi kipe, kongeramo umunyezamu ufite uburambe nka Darlow bishobora kongera ihangana mu bakinnyi no kuzamura urwego rw’imikinire hagati y’abanyezamu bose.
Gahunda ya Manchester United yo kongeramo abandi bakinnyi mu kibuga hagati no mu izamu nitanga umusaruro nk’uko byitezwe, iyi kipe ishobora gutangira umwaka mushya ifite icyizere cyo kongera guhatanira ibikombe no gusubira ku rwego abakunzi bayo bamenyereye mu myaka yashize.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

